RFL
Kigali

Michel Gohou ategerejewe i Kigali mu iserukiramuco rihuje abakomeye mu mwuga wo gusetsa

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2019 13:23
1


Umunyarwenya wifashisha ururimi rw’Igifaransa uzwi cyane kuri Canal +, Michel Gohou wo muri Cote d’Ivoire ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco ‘Caravana du rire’ rizabera muri Camp Kigali, azahuriramo n’ibindi byamamare mu mwuga wo gusetsa.



Iserukiramuco ‘Caravana du rire’ ryatewe inkunga n’Uruganda rwa Skol ryateguwe ku bufatanye na Kigali international comedy festival(KICF), Buja Lol (Burundi) ndetse na Festival zéro polemic (congo/Bukavu); rizagezwa mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Michel Gohou utegerejwe i Kigali ni umunyarwenya uzwi cyane muri Africa ukoresha ururimi rw’Igifaransa. Ni ku nshuro ya mbere agiye gutaramira i Kigali, yubatse izina mu rwenya ruca rwitwa ‘Parlement de rire’ na Michael Sengazi yakinnyemo.

Rizatangizwa kuwa 03 Ugushyingo risozwa kuwa 09 Ugushyingo 2019. Mu gihe cy’umweru kimwe aba banyarwenya bazakora ibikorwa by’urukundo, basure amashuri atandukanye n’ibindi. Kuwa 07 Ugushyingo 2019 igitaramo cy’urwenya kizabera mu kabiri kazatoranywa n’uruganda rwa Skol.

Muri iki gitaramo kwinjira bizaba ari ubuntu; ikiganiro kizakorwa mu Kinyarwanda. Michael Sengazi yatangarije INYARWANDA, ko bahisemo gutegura igitaramo cy’urwenya kiri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ku mpamvu z’uko hari benshi bakomeza kubisaba.

Yagize ati “Abantu benshi baravuze bati hari igihe mukina mu Cyongereza, hari igihe mukina mu rurimi rw’Igifaransa mukavanga n’Ikinyarwanda ugasanga hari abantu bamwe na bamwe batishimye kubera indimi…Twahisemo umunsi w’Ikinyarwanda.”

Mu Kinyarwanda igitaramo bizaba ari ubuntu!  Kuwa 08 Ugushyingo 2019 iri serukiramuco rizakorwa mu rurimi rw’Icyongereza ahazifashishwa abanyarwenya nka Tsi Tsi wo muri Afurika y’Epfo watwaye ibihembo bikomeye birimo nka Savana Awards na Lindy Johnson wo muri Afurika y’Epfo.

Kuwa 09 Ugushyingo 2019 iri serukiramuco rizibanda ku rurimi rw’Igifaransa aho hazakora uwitwa Michel Gohou wo muri Cote d’Ivoire aho azaba ari kumwe na Oumar Manet. Michel Gohou ni umusaza umaze igihe mu gutera urwenya.

Ni ku nshuro ya gatatu iri serukiramuco rigiye kuba. Michael Sengazi avuga ko rimaze gutanga ishusho y’uko abanyarwanda bakunda urwenya.

Ati “Ishusho bimaze kuma n’uko abanyarwanda bakunda urwenya ari urwa hano mu Rwanda cyangwa ruvuye ahandi mu mahanga icyiza cyacu abanyarwanda bafungutse mu mutwe. Abanyamahanga baraza hano bagapafominga kandi bakishima.”

Avuga ko iyo batumiye umunyarwenya wo mu mahanga bagirana ibiganiro birambuye bituma iyo asubiye iwabo agenda avuga ibyo yabonye mu Rwanda n’uko yakiriwe.

Kugura itike mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera ni 2 000 Frw ku munyeshuri, 5 000 Frw ahasanzwe na 20 000 Frw muri VIP.

Ku munsi w’igitaramo ku munyeshuri ni 5 000 Frw, mu myanya isanzwe ni 5 000 Frw na 2 5000 Frw muri VIP. Ibi bitaramo bizajya bitangira saa moya z’umugoroba.

Abanyarwenya b’abanyarwanda batumiwe ni George, 5K Etienne, Clapton Kibonke, Japhet, Joshua na Zuby Comedy. Ibi bitaramo bizayoborwa na Michael Sengazi na Babu. Umunyarwenya w’umurundi watumiwe ni Kigingi.

Uruganda rwa SKOL rwateye inkunga iri serukiramuco ry'urwenya rubinyujije mu kinyobwa cya Skol Lager





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tresor 4 years ago
    Ibi bintu ni byiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND