RFL
Kigali

Enrique Iglesias yiswe “Utanga impinduka” n’umuryango ufasha abana bababaye ku isi “Save The Children”

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/10/2019 13:32
1


Ni nyuma y'uko ariwe wagize uruhare rukomeye kurusha abandi mu gukusanya 350,000 by’amadorari nk’inkunga yo kwita ku bana bababaye binyuze mu muryango “Save The Children Foundation”.




Ubusanzwe, uyu ni umuryango utegamiye kuri Leta washingiwe mu Bwongereza 1919, ugamije kurengera abana babayeho nabi wita ku burezi bwabo, imibereho n’ibindi. Hano mu Rwanda uyu muryango naho urahari.

Iyi nkunga yavuye mu bafana ba Iglesias batuye impande zose z'isi, yatanzwe binyuze kuri murandasi aho hari abatanze amafaranga n’ibindi bintu bifite agaciro bishobora kugurishwa ku buryo iyi nkunga yavuyemo 353,000 by’amadorari.

Mu giteranyo cy'aya mafaranga, harimo 75,000 by’amadorari yavuye mu muryango witwa “Healing and Education Throught The Art”, hari n’andi yatanzwe n’ikigo cya Microsoft nk’abafatanyabikorwa be.


Bamwe mu batanze inkunga bashimishijwe n'igikorwa bakoze

Enrique ku giti cye yatanze 200,000 by’amadorari azakoreshwa mu kongera ireme ry’uburezi mu bigo by’abana batishoboye kandi bababaye biri mu bihugu nka Peru, El Salvador na Guatemala.

Yavuze ko ashimishijwe n’uruhare abafana be bagize mu gufasha uyu muryango. Ati”Mfite abafana beza kuri iyi si bafashije Save The Children kuva muri 2015”. Akomeza avuga ko anyuzwe n’igikorwa cyakozwe anishimira ubufatanye bwe n’uyu muryango.

Lillian Robison umufana ukomeye ni we washyize umukono kuri sheki

Mu birori byo kwishimira iki gikorwa uyu muryango n’iki cyamamare batumiye umufana we ukomeye Lillian Robinson aba ari we wereka abagize inkunga batanga ibyavuye mu maboko yabo.

Si ubwa mbere agaragaye mu bikorwa byo gufasha, kuko yagiye afasha imiryango myinshi itegamiye kuri Leta ifite intego yo gufasha.

Uyu munya Esipanye yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zamugize ikirangirire kuri iyi si nzima zikanamuhesha ibihembo byinshi.

REBA HANO INDIRIMBO YE YAKANYUJIJEHO HERO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • janvier1 year ago
    btx





Inyarwanda BACKGROUND