Umuhanzi Mbanda John wahisemo izina ry’umuziki rya Calvin Mbanda, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “All I Need”, yasohotse kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019.
Calvin Mbanda aherutse kugirana amasezerano y’imikoranire na ‘Label’ ya The Mane. Yabaye umuhanzi wa Gatanu iyi ‘Label’ yashinzwe na Bada Rama iri gufasha muri iki gihe harimo Safi Madiba, Queen Cha, Jay Polly na Marina Deborah.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru mu gihe cy’iminsi itatu. N’indirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda atatu, yumvikanamo umudiho uryoheye ingoma z’amatwi.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo umuhanzikazi Irafasha Sandrine uzwi nka Reponse Swalla. Uyu mukobwa mu bihe bitandukanye yashyize hanze indirimbo nka “Twibyinire”, “My Number One” n’izindi.
Muri iyi ndirimbo “All I Need” Calvin Mbanda aririmba ataka umukobwa ndetse akavuga ko ‘umeze nkawe kumubona muri iyi minsi biragoye’. Akarenzaho ko ‘gukundwa nkawe byangize umunyamahirwe’.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “All I Need”
yatunganyijwe na Producer Holy Beat. Ni mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na
Producer ABGodwin.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ALL I NEED" YA CALVIN MBANDA
TANGA IGITECYEREZO