RFL
Kigali

Kayitare Wayitare Dembe arashimira Madamu Jeannette Kagame wamufashije gukora Album ye ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/09/2019 12:59
0


Umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe arashimira byimazeyo Madamu Jeannette Kagame wamukoreye ubuvugizi, binyuze mu muryango Imbuto Foundation wahoze witwa PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS) bakamufasha gukora album ye ya mbere yise ‘Abana ba Afrika’.



Kayitare Wayitare yagiye akora indirimbo nyinshi zivuganira abana basizwe iheruheru na SIDA, kubarengera n’ibindi. Byamuhesheje ibihembo birimo icyo yahawe na Minisiteri y’ubuzima,  nk’umuhanzi wahize abandi mu gukora ibihangano bikubiyemo ubutumwa burwanya iki cyorezo.

.

Muri 2007 binyuze mu muryango Imbuto Foundation, uyu muhanzi yashyizwe mu cyiciro cya ba marayika murinzi na Madamu Jeannette Kagame, kubera ibikorwa yagiye akora kuva mu 2000. Ibi byabaye nyuma yo gushinga umuryango utegamiye kuri leta avugira abana bari barasizwe iheruheru na SIDA.

Avuga ko nyuma yibi aribwo umuryango Imbuto Foundation, washinzwe na Madamu Jeannette Kagame wamukoreye ubuvugizi akabasha gukora Album ye ya mbere ‘Abana ba Afrika’, akaba amushimira.

Yagize ati’’…….Sinabura kumushimira, kugira ngo nsohore Album yanjye ya mbere ‘Abana ba Africa’, umuryango PACFA ubu usigaye witwa Imbuto Foundation nibo bankoreye ubuvugizi kugira ngo nsohore album yanjye ya mbere. Mboneyeho no kubabwira ko ubu nakuze, icyo gihe nari umwana narakuze, nabaye umugabo kandi nakoresheje neza ibyo nabonye."

Yishimira uburyo Album bamufashije gukora yabyaye umusaruro, igatanga umusanzu ukomeye mu kurwanya icyorezo cya SIDA. Ati "Byabyaye umusaruro ‘Abana ba Africa’ yakoze akazi gakomeye mu kurwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA. Iyi Album yakoreshejwe muri Amerika mu gukusanya amafaranga haboneka miliyoni mirongo ine (40,000.000) zo gufasha abana basizwe iheruheru na SIDA muri 2006.

Urumva rero, ayo mafaranga yaraje afasha abana benshi ubu n’abagabo n’abadamu, barubatse n’abanyarwanda abandi ni abayobozi." Yanasabye Madamu Jeannette Kagame nk’ufite ijwi rigera kure gushaka icyakorwa mu kurushaho guhangana n’ikibazo kijyanye n’ifatwa ku ngufu ry'abana bato ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Yagize Ati "Hari abagabo bakuru bafata abana, nanone hari amakimbirane mu ngo ukajya kumva ukumva umugabo yishe umugore, umugore yishe umugabo, icyo kintu dukwiriye kureba ukuntu dufatanya nawe kukirwanya nkabanyarwanda.’’

Yibukije abahanzi ko nabo bakwiye kwibuka kugira uruhare mu kubaka igihugu babinyujije mu bihangano byabo kuko n’abayobozi bakenera ababafasha. Akomeza avuga ko ari ibintu bishoboka kuko n’ijwi ry’abahanzi rigera kure.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Kayitare Wayitare Dembe


Umwanditsi: Neza Valens-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND