RFL
Kigali

Jackie Chandiru watorotse ibitaro ari gutabarizwa na Ballam na Pastor Bugembe ngo baramire ubuzima bwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2019 17:39
0


Ballam Barugahara ufite izina rikomeye mu gutegura ibitaramo muri Uganda n’umuhanzi Pastor Wilson Bugembe umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya Imana, bihurije hamwe biyemeza gukora ubukangurambaga bugamije gukusanya inkunga yo gufasha Jackie Chandiru kwivuza ngo baramire ubuzima bwe.



Nyuma yuko inshuti ya hafi y’uyu muhanzi n’ureberera inyungu ze banyomoje ibihuha byavugaga ko atakiri ku isi kubera kuregwa n’ibiyobyabwenge, amakuru INYARWANDA ikesha blizz.co.ug yandikirwa muri Uganda aravuga ko uyu muhanzikazi amerewe nabi nyuma yo gutoroka ibitaro bya Naguru aho yari arwariye.

Pastor Wilson Bugembe uri mu bakurikiranye uyu muhanzikazi bashakisha aho aherereye nyuma yo gutoroka ibitaro yumvise abaganga bavuga ko bazamuca ikiganza cye kirwaye. We na mugenzi we Ballam batangije ubu bukanguramba basabira inkunga uyu muhanzikazi bavuze ko arwaye cyane akeneye amasengesho n’ubufasha.

Bati:’’Ararwaye cyane akeneye amasengesho yanyu n’ubufasha kugira ngo abashe no kwishyura inyemeza buguzi y’amafaranga yakoreshejwe kwa muganga. Twizeye ko azakira niba hari ubufasha ubwo aribwo bwose wifuza gutanga wahamagara numero ya Pastor Wilson Bugembe 0392081654 .

Jackie Chandiru baramusabira ubufasha

Uyu muhanzikazi yabonye izuba tariki 13 Nzeri 1984 atangira kwamamare nyuma yo kujya mwitsinda rya Blue 3 ryakanyujijeho mu myaka ishize rigatwara n’ibihembo byinshi. Ryari rigizwe n’abakobwa 3 aribo Jackie Chandiru, Lilian Mbabazi na Cindy Sanyu ryatwaye ibihembo bitandukanye mu muziki birimo nka, Pearl of Africa Music Awards batwaye muri 2007 kubera amashusho y’indirimbo ‘Burn’.

Nyuma yo gutandukana kw'iri tsinda yakomeje gukora umuziki ku giti cye. Yavuzweho kenshi gukoresha ibiyobyabwenge ku buryo yigeze no kujyanwa mu kigo ngororamuco nyuma y'ibihuha bivuga ko yapfuye abenshi bari batangiye kuvuga ko yishwe n'ibiyobyabwenge byamurenze.

Jackie Chandiru yavuzweho gukoresha ibiyobyabwenge cyane

Umwanditsi: Neza Valens-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND