RFL
Kigali

MB Data wakoranye indirimbo na Meddy yakoze ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2019 11:38
0


Umuhanzi w’umurundi Moïse Butoyi uzwi mu muziki ku izina rya MB Data yakoze ubukwe n’umukunzi we utatangajwe amazina, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019.



MB Data ijwi rye ryumvikana mu ndirimbo ‘On The Low’ ya Bizimana Paulin [Dj Paulin] yifashishijemo umuhanzi w’umunyarwanda Meddy.

Ni umwe mu baririmbyi bagezweho mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Yakunzwe cyane mu ndirimbo “Sindi ikibamba”, “Ikibajou”, “Rumata”, “Kiramutuna” n’izindi.

Muri Werurwe 2019 MB Data yari mu Rwanda aho yafatiye amashusho y’indirimbo ye yise “Doda” yakoranye na Dj Paulin n’umuraperi B Face uri mu bakunzwe i Burundi.

Icyo gihe yabwiye INYARWANDA, ko ari bwo mbere yari ageze mu Rwanda kandi ko yifuza gutembera umujyi wa Kigali.

Ari mu Rwanda yavugaga ko yifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi Bruce Melodie.

MB Dat yari afite akanyamuneza ku munsi we w'amateka

Bombi bambikanye impeta y'urudashira

MB Data n'umukunzi we

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ON THE LOW' YA DJ PAULIN, MEDDY NA MB DATA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND