RFL
Kigali

Ama G The Black yashyize hanze indirimbo nshya “Ikibazo cyawe” yasohokanye n’amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2019 10:53
1


Ama G The Black uri mu baraperi bamaze kubaka izina bikomeye mu muziki w’u Rwanda kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya “Ikibazo cyawe” yumvikanamo ubutumwa bwo kutihugiraho ngo wumve ko ikibazo cyawe ari cyo gikomeye cyane ko buri wese agira ibibazo bye.



Muri iyi ni indirimbo nshya Ama G ahamya ko yayikoze nta muntu agamije kubwira ahubwo nk’umwanditsi akaba n’umuhanzi akenshi akura ubutumwa aririmba mu buzima abamo bwa buri munsi. Yatangarije Inyarwanda.com ko akenshi akunda guhura n'abantu buri wese yihugiyeho atekereza ko ariwe ukomerewe nyamara akirengagiza ko mu buzima buri wese agira ibibazo bye binamukomereye.

AMA G THE BLACKAma G The Black

Iyi ndirimbo nshya ya Ama G The Black yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Li John mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Sinta&Samy. Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira 'Imizigo' uyu muhanzi hanze mu minsi ishize. Ama G ni umwe mu bahanzi bifashishijwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival aho ari umwe mu bahanzi bataramiye mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba.

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO NSHYA YA AMA G THE BLACK “IKIBAZO CYAWE”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyijyonasi4 years ago
    kbs komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND