RFL
Kigali

Umuhanzi w'umunyabigwi Johnny Clegg wo muri Afurika y'Epfo wakunzwe mu ndirimbo 'Asimbonanga' yitabye Imana

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/07/2019 22:41
0


Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019 ni bwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ko umunyamuziki Johnny Clegg yitabye Imana azize uburwayi bwa Kanseri ku myaka 66 y'amavuko.



Johnny Clegg yari aherutse kubwira ikinyamakuru eNCA cyo muri Afurika y'Epfo, mu Ukuboza ati 'Ibihe byanjye bikomeye mu rugendo bizaza mu myaka ibiri iri imbere." Umujyanama Roody Quin w'uyu muririmbyi Johnny Clegg yatangarije ibitangazamakuru ko uyu muhanzi yapfiriye mu rugo iwe i Johannesburg kuri uyu wa Kabiri.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y'Epfo, biravuga ko kugeza ubu umuryango wa Clegg watangiye icyiriyo cy'umuhanzi wahesheje ikuzo umuziki wa Afurika y'Epfo. Mu ndirimbo Johnny Clegg yamenyekanyeho ni 'Asimbonanga' bivuze ngo 'Ntitwigeze tumubona'. Ni indirimbo yagarukaga ku macakubiri yaranzwe mu banyafurika y'Epfo no gufungwa kwa Nelson Mandela.


Johnny Clegg yari umuhanzi ukunzwecyane muri Afrika y'Epfo 

Mu itangazo ryasohowe n'umuryango wa Clegg, wavuze ko ubabajwe bikomeye n'urupfu rw'umuhungu wabo, basaba ko habaho kubaha ubuzima bwite bw'uyu muryango. Bavuze ko bagiye gukora ikiriyo cya Clegg kandi ko bateganya no gutegura umunsi rubanda ruzamusezereraho.

Cleggy yanditse anashyira ku isoko igitabo "UkuBuyisa Isidumbu mu 1981. Kuva mu 2015 uyu muhanzi yari afite Kanseri y'urwagashya, gusa ntibyamubujije gukomeza gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye. Johnny Clegg asize umugore w'imyaka 31 witwa Jenny ndetse n'abana babiri ari bo Jesse na Jaron.

Johnny Clegg yavutse tariki ya 7 Kamena 1953 mu gace ka Bacup mu gihugu cy’u Bwongereza aho yaje kwerekeza muri Johannesburg, muri Afrika y'Epfo ku myaka itandatu y’amavuko, mu gihugu ababyeyi be bavukamo. Nyuma yo kuhagera yahise akunda injyana y'Ikizulu, ku myaka 17 atangira kuririmba iyo njyana.

Nyakwigendera Johnny Clegg wageregezaga kwisanisha n'abirabura baririmbana

Mu mwaka wa 2015 ni bwo hamenyekanye ko Johnny Clegg yafashwe na cancer ariko yaje gukomeza ibikorwa bye byo kuririmba, kwandika indirimbo, ndetse no gutegura ibitaramo bya Musika. Yitabye Imana afatwa nk’intwari y’igihugu cya Afrika y'Epfo aho yahirimbaniye kwishyira ukizana kw’abaturage ba Afrika y'Epfo, ndetse n’indirimbo yaje guhimba (Asimbonanga) yaje gukundwa na benshi bo ku mugabe wa Afrika by’umwihariko igihugu akomokamo cys Afrika y'Epfo.


Johnny Clegg yitabye Imana ku myaka 66

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA 

INKURU: Eric NIYONKURU & Paul MUGABE 


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND