RFL
Kigali

Rubavu: Hero Guys bashyize hanze amashusho y'indirimbo bise 'I Swear'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/06/2019 20:07
0


Hero Guys itsinda rigizwe n'abasore batatu rikorera umuziki mu karere ka Rubavu, ryashyize hanze indirimbo amashusho y'indirimbo I Swear igaruka ku magambo yo kumvisha neza urukundo ruhamye umusore afitiye umukobwa.



Triple M umwe muri aba basore yatangarije INYARWANDA ko biteze gufashwa n'iyi ndirimbo ndetse bakagera ku yindi ntera nk'uko intego yabo iri muri uyu mwaka. Hero Guys rimwe mu matsinda yitezwe ho kuzamura urwego rw'umuziki w'akarere ka Rubavu ryamenyekanye mu dirimbo nka 'Wowe' , Ayi Ayi' ndetse n'izindi.

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo bise I Swear twagiranye ikiganiro n'umwe muri aba basore atubwira intumbero bafite ndetse n'uko bazayibagarira kugira ngo igerweho. Triple M umwe muri aba basore yagize ati" I swear yaraduhenze, I swear twayikoze twitonze ni indirimbo tuzi ko igiye kudufasha byinshi cyane hanze aha kuko wumvise uko yanditse, amagambo arimo ndetse ukareba n'amashusho yayo koko ubona ko ari indirimbo yatugoye muri byose.

Twe nka Hero Guys twihaye intego ikomeye uyu mwaka dushaka kugera kure dushaka ko uyu mwaka udusiga muntara zose ndetse no muri Kigali kandi byose tuzabigezwa ho n'abafana ndetse n'abakunzi b'umuziki Nyarwanda". I swear yiganjemo amagambo akomeye ashimangira urukundo umusore afitiye umukobwa bakundana aho yashimangiraga ko mu rukundo rwe ariho yibera nk'uko byumvikana mu nyikirizo y'iyi ndirimbo. Hero Guys ni itsinda ryo mu karere ka Rubavu rigizwe na Triple M, Harisi na Yahaya.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO I SWEAR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND