RFL
Kigali

NYABUGOGO: Senderi Hit yahamagawe na AEE ngo yipimishanye n'abahoze mu buraya Virus itera SIDA-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2019 18:44
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2019 hagati ya Nyabugogo na Gatsata mu gishanga gihari habereye igikorwa cyateguwe na AEE cyo gukangurira urubyiruko rukorera hafi aho kwipimisha Virus itera SIDA. Muri iyi gahunda Senderi Hit niwe muhanzi wari watumiwe ngo ataramire aba baturage. Usibye gutaramana nabo Senderi yanipimishije Virus itera SIDA.



Ubwo Inyarwanda.com yageraga ahabereye iki gikorwa twasanze Senderi Hit ari gutaramira abaturage bari bitabiriye iki gikorwa cyateguwe n'umuryango AEE (African Evangelic Enterprise). Amaze kubataramira, Senderi yahise abasaba kumukurikira bakajya kwipimisha mu cyumba cyari cyateguwe kirimo na muganga. Eric Senderi ni we wabimburiye abandi kwipimisha nubwo ibisubizo yadutangarije ko ari ibanga ariko igisubizo cye yagitahanye.

Nyuma yo kwipimisha, Senderi Hit yagiranye ikiganiro na Inyarwanda, agaruka cyane ku gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda zo kwipimisha HIV mu rwego rwo kugira ngo bamenye uko bahagaze babone nuko bakurikiza inama za muganga. Senderi Hit yitanzeho urugero ahamya ko yaherukaga kwipimisha cyera cyane ariko noneho atangira kubitinya muri 2014 nyuma yuko yari atangiye kwikeka ibibazo.

Senderi HitSenderi Hit

Senderi Hit ubwo yari ahabereye iki gikorwa

Ibi byatumye Senderi ajya kwipimisha afite ubwoba butagira ingano nk'uko yanabyemereye umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Uyu muhanzi yanafashe umwanya akangurira abahanzi bagenzi be kuba basaba abafana babo gahunda yo kwipimisha Virus itera SIDA. Tubibutse ko benshi mu ruyiruko Senderi na AEE bakanguriraga iki gikorwa harimo ababa ku muhanda n'abakobwa bicururiza Nyabugogo kimwe n’urundi rubyiruko rukorera akazi kabo muri aka gace.

REBA HANO UBWO SENDERI YIPIMISHAGA HIV N’IKIGANIRO YAHAYE INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi 4 years ago
    Mbonye determine bamupimiyeho, na zoominze, cyayimirije mumahembe.





Inyarwanda BACKGROUND