RFL
Kigali

Ibintu bitangaje utari uzi ku bantu bakoresha imoso

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/10/2020 14:56
0


Abantu bakoresha imoso mu mirimo yabo ya buri munsi nubwo ari bake ku isi ariko bafite umwihariko wabo.



Hambere iyo umubyeyi yabonaga umwana asuhuza umuntu akoresheje imoso cyangwa se umwarimu akabona umwana yandikisha imoso byabaga ari ibibazo bikomeye cyane kuko umwana yarakubitwaga kugeza ubwo yemeye gukoresha indyo, uyu munsi rero siko bimeze ahubwo abantu bakoresha imoso bahawe umudendezo kugeza ubwo bahabwa n’umunsi wabo.

Uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe ibintu bitangaje ndetse bidasanzwe utari uzi ku bantu bakoresha imoso, bimwe muri ibyo bintu harimo ko:

Ubusanzwe uruhande rw’iburyo rw’ubwonko rugenzura uruhande rw’ibumoso rw’umubiri, hanyuma uruhande rw’ibumoso rw’Ubwonko rukagenzura uruhande rw’iburyo rw’umubiri, igitangaje kurutaho rero nuko impande zombi z’ubwonko zikora cyane ku bantu bakoresha imoso.

Umwanditsi, Chris McManus asobanura ko abantu bakoresha imoso bafite ubumenyi abantu bakoresha indyo badafite. Muri ubwo bumenyi harimo “guhanga” uzacunge neza mu bantu uzi bakoresha imoso bahora bahanga udushya ntibava ku izima bakoze ibintu bitangajendetse byananiye benshi, ikindi abakoresha imoso bazi cyane ni ukumenya ibijyanye n'ubukorikori, udushya, gushushanya ndetse no kumenya” kuririmba neza” aha twavugamo nka Angelina Jolie, Lady Gaga, Justin Bieber n’abandi, Abantu bakoresha imoso bakora ibintu mu buryo butandukanye kandi butangaje.

Ese kugira ngo umuntu akoreshe imoso biterwa n’iki?

Peter Hepper, inzobere mu by'imitekerereze muri Irilande y'Amajyaruguru yarebye kuri iki kibazo maze asangiza abantu zimwe mu mpamvu,  Kugira ngo abigereho, yamenye kandi anasesengura ubuzima bw’abana bonka intoki. 90% by'abana bonka igikumwe cy'iburyo birangira n’ubundi bakoresheje indyo naho abonka imoso n’ubundi bakoresha imoso , ariko nanone ngo gukoresha imoso cyangwa indyo bIterwa n’uruhererekane rw’imiryango umuntu akomokamo.

Ikindi kandi n’inyamaswa na zo harimo izikoresha imoso nk’inkende kanguru n’izindi, uretse ibyo kandi mu myaka 500,000 ishize abakurambere bacu na bo bakoreshaga imoso nkuko ubushakashatsi bubigaragaza. Abantu bakoresha imoso burya baba abakinnyi beza cyane kuruta abakoresha indyo.

Nk’uko J-L Juan de Mendoza, umwarimu mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu abivuga, atangaza ko abantu bakoresha imoso bavamo abakinnyi beza kuko batekereza vuba ndetse bagashyira mu bikorwa vuba cyane ugereranije n’abakoresha indyo ariko nanone ntibivuze ko abakoresha indyo badashoboye, oya, barashoboye rwose. Ibihe byiza ku bantu bakoresha imoso.

SrC: Santeplusmag.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND