Imbwa yahawe 'inshinge zica' mbere yo gushyingurwa ari nzima, yashoboye kwikura mu mva maze igenda mu muhanda, aho yashoboye kubona ubufasha.
Imbwa yitwa Kiryushya yabonywe n’umugiraneza witwa Olga Lystseva w’imyaka 39, ku muhanda
munini uherereye mu majyaruguru y’Uburusiya, ubwo yayinyuragaho igenda buhoro
mu mvura ndetse bigaragara ko inaniwe
cyane bimutera impuhwe.
Uyu mukunzi w'imbwa Olga amaze kugenda ibilometero 9 byamwanze
munda ahindukiza imodoka maze asubira kureba ya mbwa,ayihyira ku ntebe y,inyuma
ayiha ibyo kurya yerekeza mu mujyi wa Ukhta kugira ngo ayishyikirize ikigo
gishinzwe gutabara imbwa cyitwa Kind City.
Iki kigo cyaje gushyira amafoto ku mbuga nkoranya mbaga
kigamije gushaka amakuru kuri yo maze ba nyirayo barayimenya.
Biyemerera ko bayiteye ibiyobyabwenge byari bigamije kuyica
mbere yo kuyishyingura ahantu kure mu ishyamba ryegereye umuhanda wa
Ukhta-Syktyvkar ari naho wa mugiraneza yayisanze, ba nyirayo baje gusaba
imbabazi kuko bayishyinguye ari nzima bizera ko iza gupfira mu mva.
Uyu munsi wa none imbwa imeze neza ndetse yahise ibona undi
muryango wo kuyitaho no kuyiha urukundo ikeneye ndetse abantu batangazwa n’ubutwari
bw’uburyo yabashije kwikura mu mva kandi yanatewe imiti iyica.
Src: Dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO