RFL
Kigali

Jeannette Kagame, kuri uyu wa Mbere arizihiza isabukuru y'imyaka 53 y'amavuko! AMWE MU MATEKA YE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/08/2015 7:20
8


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama, 2015, ni umunsi udasanzwe mu mateka y’ubuzima bwa Madame Jeannette Kagame, umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, aho yibuka itangiriro ry'urugendo rwe ku isi, yizihiza isabukuru y’imyaka 53 ishize abonye izuba.



Nk’uko inyarwanda.com isanzwe igaruka ku mateka y’abantu b’ikitegererezo mu gihe haba hazirikanwa iminsi yabo ikomeye mu buzima, ubu twahisemo kugaruka kuri uyu mubyeyi w’abana bane ufatwa nk’ikitegererezo bishingiye ku bikorwa bitandukanye agenda afasha umuryango nyarwanda na Afurika muri rusange.

Jeannette Kagame

Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, akaba yaravutse tariki ya 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda ruhawe ubwigenge. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivangura moko, Jeannette Kagame n’umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.

Tariki ya 10 Kamena 1989, mu gihugu cya Uganda nibwo Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bambikanye impeta basezerana kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye nk’umugabo n’umugore.

Paul Kagame

Tariki ya 10/06/1989 umunsi Jeannette Kagame na Perezida Paul Kagame batangiranye urugendo rushya rw'amateka yabo

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa Wikipedia, Jeanette Kagame yari yarahungiye mu gihugu cya Kenya, kimwe na Nyakubahwa Paul Kagame nawe akaba yari umwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga na politike y’ivangura yahozeho mu gihe cya Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nawe akaba yari umunyamuryango wa FPR anashyigikiye igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.

Jeannette Kagame

Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure.

Jeannette Kagame

Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jeannette Kagame

Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, nibwo Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n'isi muri rusange nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

Jeannette Kagame

Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagezweho n'icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

Jeannette Kagame

Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n’ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw’igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n’Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’umwana n’umugore ndetse n’umuryango muri rusange.

Jeannette Kagame

Jeannette Kagame

Abinyujije mu Imbuto foundation, Jeannette Kagame yakunze kuba hafi y'abapfakazi

Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y'icyubahiro y'ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by'imirire ku bana muri gahunda y'ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w'ibihugu ku isi (ONU).

Jeannette Kagame

Jeannette Kagame

Jeannette Kagame

Jeannette Kagame akunze kugaragara asabana n'abana cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa "Children's Champions Award" mu rwego rwo kubashimira ku murava n'umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw'abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z'amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w'ikirenga w'ibikorwa by'Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by'ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

Jeannette Kagame

Bamwe mu baba hafi ya Jeannette Kagame bemeza ko ari umubyeyi usabana cyane

Jeannette Kagame

Aya ni amwe mu mateka ya Madame Jeannette Kagame twagerageje gukusanya twifashishije urubuga rwa Wikipedia, tunabonereho kumwifuriza Isabukuru nziza y'amavuko.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugabo9 years ago
    Happy birthday our country mother
  • 9 years ago
    nawatakia heri nabaraka ya sikuku yenu ya Ku,zariwa
  • just saying9 years ago
    isabukuru nziza yamavuko kuri first lady!!! @selemani ntabwo wari ukwiye kuduha amakuru ya Wikipedia
  • Antonia Goossens9 years ago
    Madame la Présidente, ndabifuriza umwaka mwiza cyane ! Ndi Antonia Goossens navukiye i Rutongo. Mama yitwaga Nyirabashumba Rosalie yari umunyarwanda kazi, yari yaravukiye i Bugarula.
  • nshimiyimana Manishimwe Emmanuel 9 years ago
    HBD, by the way turagukunda cyaneeeeee
  • Clara9 years ago
    Happy birthday our first lady,enjoy your day maman Yvan,we love u !!
  • Angel9 years ago
    HAPPY BIRTHDAY TO YOU
  • sebareme valens9 years ago
    Happy birthday our mother! I like you so much





Inyarwanda BACKGROUND