Tariki 16 Ukuboza mu mateka ni umunsi wa 350 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 15 uwa 2024 ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1707: Ni
bwo bwa nyuma Ikirunga cya Fuji mu Buyapani cyarutse.
1946: Thailand
yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1965: Mu
ntambara ya Vietnam, Gen. William Westmoreland yohereje Umunyamabanga ushinzwe
Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Robert McNamara gusaba kongererwa
ingabo zirenga ibihumbi 240, hagamijwe gusoza intambara mu 1966.
1971: Ingabo
za Pakistan zashoboye kurangiza intambara yo gushaka guharanira ubwigenge bwa
Bangladesh yibukwa nka Indo-Pakistan.
1979: Libya
yabaye iya kane mu kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bicukura bikanacuruza
Peteroli uzwi nka OPEC hagamijwe kongera igiciro cyayo, ibi bikaba byaragize
ingaruka zigaragara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1986: Muri
Kazakhstan hakozwe imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ishyaka
ry’Aba-Communiste rizwi nka Zheltoksan, bifatwa nk’ikimenyetso cya mbere
cy’amakimbirane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Iki gihe yayoborwaga na
Mikhail Gorbachev.
1991: Kazakhstan
yabonye ubwigenge bwayo.
1998: U
Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabye ibitero bya bombe kuri Iraq
mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Desert Fox cyo kwambura intwaro za
kirimbuzi Iraq.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1979: Trevor
Immelman, umukinnyi wa Golfe ukomoka muri Afurika y’Epfo.
1993: Lola
Créton, Umufaransa wamamaye kubera gukina Filime.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2006: Taliep
Petersen, Umunya-Afurika y’Epfo wabaye umuhanzi w’ikirangirire.
2009: Manto
Tshabalala-Msimang, yabaye umuganga ndetse n’umunyapolitiki ukomeye muri
Afurika y’Epfo.
TANGA IGITECYEREZO