Mu mateka y’abantu, nta gihangange kirahindura amateka ngo kigire ibiro nk’ibya Jon Brower Minnoch, Umunyamerika wanditse amateka nk'umuntu ufite ibiro byinshi kurusha abandi ku isi. Yageze ku biro 1,400 (kilogramu 635), ubuzima bwe bwigaruriye imitima ya benshi benshi ndetse butanga isomo ku ngaruka z’ibiro byinshi cyane.
Jon Brower Minnoch, wavukiye muri Leta ya Washington, yabaye umuntu ufite ibiro byinshi kurusha abandi mu mwaka wa 1970. Yavutse mu 1941, ariko ibiro bye byatangiye kuzamuka cyane bitewe n’imiterere y’umubiri we, hamwe n'indwara yo kugira amazi memshi mu mubiri (edema).
Ku rwego rwe rwo
hejuru, Minnoch ntiyari ashoboye kugenda, kandi yashoboraga gusa kubaho
ashyigikiwe n’abaganga.
Ibiro bye byatangiye kumuteza ibibazo bikomeye by’ubuzima. Abaganga bagize ibibazo byinshi mu kumuvura kubera ibyo bibazo. Mu 1978, Minnoch yashyizwe mu bitaro kubera ibibazo by’umutima n’ubuhumekero, aho ibiro bye byari byemejwe ko ari 1,400. Nubwo yari mu bihe bikomeye, Minnoch yagiye akomeza kwita ku byerekeye ubuzima bwe.
Inkuru ye itanga isomo rikomeye ku ngaruka z'umubyibuho ukabije (obesity) ndetse no ku bibazo by’ubuzima biterwa n’ibiro byinshi cyane. Nyuma yo gukurikiranwa n'abaganga igihe kirekire, byatangiye kumufasha kugabanya ibiro, Jon Brower Minnoch yitabye Imana mu 1983 afite imyaka 41.
Uyu munsi, inkuru ye ikomeza kuba isomo mu bushakashatsi ku bijyanye n’umubyibuho ukabije ndetse ikaba yarateye abantu gukanguka bakita ku bibazo by’ubuzima biterwa n'ibiro byinshi nk'uko bitangazwa na health.com.
TANGA IGITECYEREZO