Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2015, nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yafashe rutema ikirere yerekeza muri Congo Brazaville aho agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss FESPAM 2015.
Miss FESPAM ni irushanwa riba rimwe mu myaka ibiri mu iserukiramuco nyafurika rya muzika ribera muri Congo Brazaville, ndetse irushanwa ry’ubushize mu 2013 rikaba ryaregukanywe n’umunyarwandakazi Miss Mutesi Kayibanda Aurore.
Miss Kundwa Doriane ku kibuga cy'indege cya Kigali ubwo yiteguraga kwerekeza i Brazaville
Miss Kundwa Doriane, afite intego yo kwitwara neza muri aya marushanwa, akaba yatera ikirenge mu cya mugenzi we ahesha ishema u Rwanda iri kamba rikongera gutaha mu Rwanda, gusa akaba asaba abanyarwanda kumushyigikira.
Mu butumwa yageneye abanyarwanda mbere gato yo guhaguruka i Kigali, yagize ati “ Ndagirango mbashimire cyane, kuba mukomeza kunshyigikira mukamba hafi mu rugendo rwanjye nka nyampinga w’u Rwanda, mbamenyesha ko ubu ngiye guhagararira igihugu cyacu muri Miss FESPAM mu gihugu cya Congo Brazaville kandi nkaba mbizeza ko nzagihagararira neza nkagihesha ishema mu mahanga. Ndabasaba kuguma kumba hafi mumpa ibitekerezo, munshyigikira no mu masengesho. Murakoze Imana ibarinde.”
Reba ubutumwa Miss Kundwa Doriane yageneye abanyarwanda ubwo yerekezaga muri FESPAM
Miss Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore niwe usanganywe iri kamba
Miss Kindwa Doriane agiye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa mu gihe byari byabanje gutangazwa mbere ko igisonga cye cya mbere Miss Uwase Raissa Vanessa ariwe uziyitabira, aho yari yatangarije bimwe mu binyamakuru ko abategura aya marushanwa bifuje ko u Rwanda rwahagararirwa n’igisonga cya mbere, gusa bikaba ku mpamvu tutaramenya neza uyu akaba atariwe waje kugenda nkuko byari byatangajwe.
Miss Uwase Raissa Vanessa, yari aherutse kwemeza ko ariwe uzitabira aya marushanwa
TANGA IGITECYEREZO