RFL
Kigali

Miss Rwanda Kundwa Doriane yerekeje i Brazaville muri Congo mu marushanwa ya Miss FESPAM

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/07/2015 22:32
16


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2015, nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yafashe rutema ikirere yerekeza muri Congo Brazaville aho agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss FESPAM 2015.



Miss FESPAM ni irushanwa riba rimwe mu myaka ibiri mu iserukiramuco nyafurika rya muzika ribera muri Congo Brazaville, ndetse irushanwa ry’ubushize mu 2013 rikaba ryaregukanywe n’umunyarwandakazi Miss Mutesi Kayibanda Aurore.

Miss Kundwa

Miss Kundwa Doriane ku kibuga cy'indege cya Kigali ubwo yiteguraga kwerekeza i Brazaville

Miss Kundwa Doriane, afite intego yo kwitwara neza muri aya marushanwa, akaba yatera ikirenge mu cya mugenzi we ahesha ishema u Rwanda iri kamba rikongera gutaha mu Rwanda, gusa akaba asaba abanyarwanda kumushyigikira.

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Mu butumwa yageneye abanyarwanda mbere gato yo guhaguruka i Kigali, yagize ati “ Ndagirango mbashimire cyane, kuba mukomeza kunshyigikira mukamba hafi mu rugendo rwanjye nka nyampinga w’u Rwanda, mbamenyesha ko ubu ngiye guhagararira igihugu cyacu muri Miss FESPAM mu gihugu cya Congo Brazaville kandi nkaba mbizeza ko nzagihagararira neza nkagihesha ishema mu mahanga. Ndabasaba kuguma kumba hafi mumpa ibitekerezo, munshyigikira no mu masengesho. Murakoze Imana ibarinde.”

Reba ubutumwa Miss Kundwa Doriane yageneye abanyarwanda ubwo yerekezaga muri FESPAM


Miss Rwanda

Miss Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore niwe usanganywe iri kamba

Miss Kindwa Doriane agiye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa mu gihe byari byabanje gutangazwa mbere ko igisonga cye cya mbere Miss Uwase Raissa Vanessa ariwe uziyitabira, aho yari yatangarije bimwe mu binyamakuru ko abategura aya marushanwa bifuje ko u Rwanda rwahagararirwa n’igisonga cya mbere, gusa bikaba ku mpamvu tutaramenya neza uyu akaba atariwe waje kugenda nkuko byari byatangajwe.

Miss Rwanda

Miss Uwase Raissa Vanessa, yari aherutse kwemeza ko ariwe uzitabira aya marushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasongo9 years ago
    Uyu nta miss umurimo rwose. Biragaragara kumaso ko nta na confidence yifitiye. Ikindi kandi mandat ye igiye kurangira ntacyo agejeje kubanyarwanda. Yirirwa murusemgero gusa Kwa Mignone. Ubuse kweli???? Joe yaradihemukiye kbisa nkabona baranamuvanyeho. Vive miss Aurore na miss colombe b'ibihe Byose. Mureke abandi birirwa bifotoza gusa.
  • 9 years ago
    Umwana wirabura ntacyo wamunganya.
  • ARIKO9 years ago
    Aka gakobwa ni keza kabisa.
  • nzaza fabien9 years ago
    nose iyo bajyana barashoboye kandi ntakibazo azatsinda murakoze
  • Rdaise9 years ago
    Ndabona igisonga cya Miss Rwanda 2015 UWASE Raissa Vanessa iyo aba ariwe wagiye mu marushanwa i Brazzaville yari kuzatahana ikamba mu Rwanda ntagushindikanya, kuko ni mwiza, afite akabiri keza kandi asa n'ushabutse. Ariko reka dushigikire kandi twizere ko na Miss Rwanda 2015 Doriane azahaserukana ishema agatahana ikamba kuko nawe ni mwiza rwose. Amahirwe menshi à notre Miss Rwanda 2015!!!
  • Ramazani9 years ago
    Vanessa ateye neza, aseka neza, afite black beauty, avuga neza igifaransa kandi azi ubwenge. Kuba Doriane agiye ntakamba mbijeje pe. Bombi ndabakunda ariko Doriane ntacyo azakora kigaragara hariya.
  • Saidi9 years ago
    Reka mbabwire ukuri kwanjye mbona nkumuntu utinya Imana. Raisa akwiye guhagararira u Rwanda sinzi iyo muzamujyana ariko umwaka ntuzarangire ntakintu agiyemo. Yaba amarushanwa yubwiza cg ibindi. Mubatowe Bose niwe urimo urakora, naba ba Doriane Bose no am a idées ye baba bagendeyeho. Njye kabisa Raïssa numuntu nubaha cyane muri ibi bintu
  • Saidi9 years ago
    Reka mbabwire ukuri kwanjye mbona nkumuntu utinya Imana. Raisa akwiye guhagararira u Rwanda sinzi iyo muzamujyana ariko umwaka ntuzarangire ntakintu agiyemo. Yaba amarushanwa yubwiza cg ibindi. Mubatowe Bose niwe urimo urakora, naba ba Doriane Bose no am a idées ye baba bagendeyeho. Njye kabisa Raïssa numuntu nubaha cyane muri ibi bintu
  • Magalie LA belle9 years ago
    Vanessa azi ubwenge wabona yarabyanze abishaka. Nubundi yari yaravuze ko bitazashoboka ko u Rwanda rutsinda kabiri. Ikindi Doriane niwe miss reka abariwe ubyirukamo nizo nshingano ze. Naho vanessa we nabonye afite nakazi Keza, nabirekere Miss, we akorere amafaranga dore Doriane Igihe cye kihiye kurangira ntacyo akoze
  • glo19 years ago
    Mbega utuguru twa Doriane? Eh jya ugenda witonze tutazavunika kabisa!
  • h9 years ago
    ariko mwagiye mugabanya amatiku nurwango nishyari koko muzagezahe ntimwigaya koko
  • Cyiza9 years ago
    Gasongo nawe warabibonye kwa mignone yirirwa yicaye imbere nonese twamutoreye iki kwanza hhhaahh arutwa na colombe pee.niwe napingaga ako yarakoze uyuwe muhebe aho kumuha fespam bayiha umucongomani pee nibe naka raissa nikazuri gateye niza nakablack kbsa
  • mukamanzirene9 years ago
    jyewe nunva yakomeza kuko arakeye kandi agatsinda neza nibyo namwifuriza namaho
  • Kriss 9 years ago
    Mwabuze aba miss birutwa no kujyana kankwanzi wo murinana ko atajyanye na mignone apotre we Ibigarasha.com
  • Nadia9 years ago
    Ko yirirwa murusengero mukamuvuga yirirwa mukabari mwamuvuga ibinganiki RUBANDA NTIMUNYURWA KOKO mukomeze muhobagire ishyari namatiku byarabamaze puuuuuu
  • Nelly9 years ago
    Niba asenga ndabikunze cyane naho mwebwe mumurwanya ndabona agahinda kanyu hano katumvikana nimukore imyigaragambyo mubire icyuya mutunekwe nababwiriki DORIANE komereza uterimbere ureke benengango bahomvore





Inyarwanda BACKGROUND