RFL
Kigali

Umusore yahaye gasopo Perezida Barack Obama ku mukunzi we, Obama nawe ashirwa amusomye - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/10/2014 10:08
6


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama yahawe gasopo n’umusore mu mujyi wa Chicago ubwo yari mu cyumba cy’itora kuri uyu wa mbere, uyu musore witwa Mike Cooper akaba yaramwihanangirije kumukorera ku mukunzi ariko uyu muyobozi nawe ntibyagarukiye aho kuko yahise amusoma ku itama.



Nyuma y’uko uyu mukunzi wa Mike Cooper yari yinjiye mu cyumba cy’itora ari kumwe na Perezida Barack Obama, uyu musore yatinyutse kubwira Perezida Obama ko atagomba kumukorera ku mukunzi maze undi nawe ageze mu cyumba cy’itora abiganiriza uyu mukobwa ndetse anamubaza amazina y’umukunzi we, mu gihe umukobwa yasekaga Barack Obama we akaba yarashakaga uko yatera uwo musore gufuha biruseho.

Perezida Obama yahawe gasopo n'umusore ku mukunzi we

Perezida Barack Obama yahawe gasopo n'umusore ku mukunzi we

Nk’uko bigaragara mu mashusho (video) yashyizwe ahagaragara na CNN, Perezida Barack Obama yamaze kubwira uyu mukobwa ibyo akorewe n’umusore bakundana maze umukobwa asabira umukunzi we imbabazi, Barack Obama ariko nawe akaba yarashatse gukomeza kubigira urwenya anashaka kwihimura kuri uwo musore wari wamuhaye gasopo, niko gusaba umukobwa ko yamusoma ku itama ngo arusheho gutera uwo musore gufuha.

Obama nawe yashatse gutera uyu musore kurushaho gufuha ahita amusoma ku itama

Obama nawe yashatse gutera uyu musore kurushaho gufuha ahita amusoma ku itama

Ibi bikomeje kuvugwaho byinshi n’abantu batandukanye ku isi, bamwe bagashima uyu muyobozi kuba agaragara nk’uwicisha bugufi kandi akemera kubaho bisanzwe nk’abandi baturage bose, hakaba ariko n’abandi bavuga ko yaba yaritesheje agaciro nk’umuyobozi ukomeye ku rwego rw’isi akemera gushyamirana n’umuturage kubera umukobwa.

REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BYIFASHE

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alne9 years ago
    oya nukwitesha agaciro,vraimment,ubgo wamubaha gute kweri,erega umuntu umubahira icyo aricyo.nimukadefande amafuti
  • GLORIA9 years ago
    IBYO NDUMVA ATARI BYIZA, NTAGACIRO
  • Michael9 years ago
    He is really a great guy, such funny, the couple was excited man. Thank you Mr President of United State.
  • michou9 years ago
    Nonese uwo musore yamwihanangirizaga iki haraho yari amuziho iyo ngeso?ntibagakabye,buriya yashakaga kumenyekana gusa.ikinamico.Obama n akagabo rwose ndamwemeye.
  • Nshimiyimana Jean De Dieh9 years ago
    obam numuntu wumunyarwenya nabwo arukwisebya. Abagirango Yerekaneko Nawe Arumuturage nkabandi basabane bisazwe.
  • rutaboba patrick7 years ago
    alne sukwitesha agaciro ahubwo nukwerekana nawe arinkundi muturage wese ahubwo uwo musore arigushaka promo





Inyarwanda BACKGROUND