RFL
Kigali

Shakira niwe uzaririmba ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:11/07/2014 8:51
1


Nyuma y’uko yaririmbye indirimbo y’igikombe cy’isi cya 2010 cyabereye muri Afrika y’epfo,kuri iki cyumweru ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi Shakira azaririmbira imbaga y’abantu bazaba bateraniye kuri stade ya Maracana mu gihugu cya Brazil.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA,umuhanzikazi akaba n’umugore w’umukinnyi Gérard Piqué niwe uzaririmba mu birori byo gusoza irushanwa ry’igikombe cy’isi rimaze ukwezi ribera mu gihugu cya Brazil aho uyu muhango uzabera kuri stade Maracana de Rio ari naho hazabera umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’igihugu y’ubudage ndetse na Argentine.

ff

Shakira mu ndirimbo'La la la"

Shakira atangaza ko afitanye isano ya hafi n’umupra w’amaguru kubera umugabo we ndetse akaba amaze kuwukunda dore ko amaze kumenyera gukora indirimbo zerekeranye n’igikombe cy’isi ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange.Akomeza avuga ko ashimira cyane abamugiriye icyizere cyo kuririmba mu birori bikomeye nka biriya.Shakira akaba azaririmba indirimbo ye yahimbiye igikombe cy’isi yitwa “la la la”.yakunzwe cyane muri iki gihe cy’igikombe cy’isi.

Muri ibi birori kandi hazagaragaramo abandi bahanzi nka Carlinhos Brown wo muri Brazil,Santana,Wyclef Jean,Alexandre Pires,n’abandi.Mbere y’umukino kandi igikombe kizazanwa n’umunyamideli wigeze kuba umugore wa Leonardo Dicaprio ari kumwe n’umukinnyi Carlos Puyol.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JOVITHA9 years ago
    GEMANY IZAGITWARA





Inyarwanda BACKGROUND