RFL
Kigali

Nyirabukwe wa Kanye West yarikocoye avuga uburyo adakunda umukwe we na busa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/06/2014 12:24
0


Ku rubuga rwa Instagram rwa Kris Jenner akaba ari nyina wa Kim Kardashian, umugore wa Kanye West hagaragaye amagambo yuruca ntege kuri Kanye West aho yavugaga ko atamukunda habe na busa, ariko ajijisha ku bw’impamvu imwe gusa.



Ayo magambo yagiraga ati: “ku bankurikira mwese. Sinkunda Kanye West na busa. Gusa ngerageza kwijijisha kugira ngo umukobwa wanjye yibonere akanyungu (guprofita) kwa Kanye West. Simukunda na busa pe!”

Kris Jenner

Kris Jenner, nyirabukwe wa Kanye West

Muri aya magambo benshi bemeza ko atariwe yayanditse, haba hari umuntu waba wamwinjiriye muri konti akayandika, agaragazamo ivanguraruhu cyane aho akomeza agaragaza uburyo nanone adakunda namba French Montana utereta undi mukobwa we Kloe Kardashian n’ubwo we atari umwirabura.

Aha yagize ati: “nanga kandi Karim…(uyu ni French Montana). Noneho we si n’umwirabura. Iyo mba nkunda abirabura mba narakundanye nabo.”

nn

Kanye West na Kim Kardashian baherutse gusezerana mu bukwe bw'agatangaza

Benshi mu babonye ubu butumwa bemeje ko atariwe waba yabwanditse ahubwo hari umujura (hacker) waba yamwinjiriye muri konti akabwandika agamije kurema umwuka mubi mu muryango, gusa nyuma y’amasaha macye aya magambo yahise asibwa ariko akaba yari yamaze kugera mu itangazazamakuru nk’uko natwe tuyakesha TMZ.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND