RFL
Kigali

Kobe Bryant n’umugore we Vanessa Bryant biteguye kwibaruka ubwa gatatu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/07/2016 14:08
0


Kobe Bryan yamenyekanye ku isi nk’umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya Los Angeles Lakers. Mu mwaka wa 2001, ku myaka 22 gusa yashakanye na Vanessa Laine, bafitanye abana babiri b’abakobwa, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko biteguye undi mwana w’umukobwa.



Kobe yasezeye ubuzima bwo kuba umukinnyi wa Basketball muri saison ya 2015/2016 ya NBA akaba akora nka rwiyemezamirimo, amaze imyaka 15 abana n’umugore we bafitanye abana babiri umwe w’imyaka 13 witwa Natalia n’undi w’imyaka 10 bise Gianna. Aba bana bombi ni abakobwa ndetse nk’uko bigaragara kuri Instargam ya Kobe n’undi bagiye kubyara azaba ari umukobwa.

Kobe Bryant

Kobe yabaye umukinnyi wa Los Angeles Lakers  igihe kinini

Kobe Bryant yashyizeho ifoto y’akenda k’abana n’udukweto hanyuma yandika ati “ birenze kuba turi abanyamugisha ndetse twishimiye kubasangiza ibyishimo dufite byo kuba dutegereje umwana wacu wa gatatu w’umukobwa”

Kobe Bryant

Kobe Bryant yishimiye kuba agiye kwibaruka umukobwa wa 3

Ibi byishimo by’aba bombi bije nyuma y’uko muri 2011 bari batse gatanya ariko bakaza kwiyunga muri 2013 kugeza ubu bakaba babanye neza. Kobe yasezeye ku mwuga wo gukina Basketball amaze imyaka 20 ayikina ndetse akaba yaragize ibigwi bikomeye ku isi muri uyu mukino.

Source: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND