Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika ry’Abakozi yatahanye ishema rikomeye nyuma yo kwegukana ibikombe bine mu byiciro bitandukanye muri iyi mikino yabereye i Dakar muri Sénégal.
Bakigera mu Rwanda, bakiriwe mu birori by’akataraboneka byateguwe na Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ibashimira ku buryo bitwaye bagahesha ishema igihugu.
Mu mikino yabaye kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2024, amakipe y’u Rwanda yarushije andi mu byiciro bitandukanye. Ikipe ya Immigration yitwaye neza cyane, yegukana ibikombe bibiri, icya Volleyball mu bagabo n’icya ruhago mu bagabo.
RRA, yo, yabaye iya mbere muri
Volleyball mu cyiciro cy’abagore, naho REG yegukana igikombe cya Basketball mu
cyiciro cy’abagore.
Ikipe ya WASAC yegukanye umwanya wa kabiri
muri Volleyball y’abagabo, mu gihe CHUB nayo yitwaye neza muri Basketball
y’abagore igatahana umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na REG ku mukino wa
nyuma. Mu cyiciro cya ruhago, ikipe ya RMS yatahanye umwanya wa karindwi.
Iri rushanwa ryari ryahuje amakipe yabaye aya
mbere iwayo muri Afurika mu mikino itandukanye, ryagaragaje ko u Rwanda rwari
rwiteguye neza. ARPST, iyobowe na Mpamo Thierry Tigos, yakomeje gushyigikira
aba bakinnyi kuva batangira imyiteguro kugeza ku musozo. Byongeye kandi, Mpamo
Thierry Tigos yahawe igihembo nk’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi
witwaye neza muri Afurika muri uyu mwaka.
Amakipe yegukanye imyanya ya mbere yakiriwe
mu buryo bwo kubashimira. CHUB, yabaye iya kabiri muri Basketball y’abagore,
yakiriwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUB, bibashimira uko bitwaye mu irushanwa.
Amashimwe bahawe yagaragaje ko abakinnyi banyuzwe cyane n’uburyo bakiriwe
ndetse n’ibyo bagezeho ku rwego rw’igihugu.
Iri rushanwa ry’iminsi itanu ryari rikomeye, ariko ryerekanye uburyo abakozi b’u Rwanda bashobora guhatana ku rwego mpuzamahanga kandi bagatsinda. Amakipe nka RRA, yigeze kwegukana igikombe cya Volleyball y’abagore mu myaka yashize, yongeye kwerekana ko ifite imbaraga n’ubushobozi bwo guhangana n’andi makipe akomeye ku mugabane.
Amafoto agaragaza uko CHUB yakiriwe
Uko amakipe yasesekaye mu Rwanda atahanye ibikombe
TANGA IGITECYEREZO