Minisitiri wa Siporo ucyuye igihe, Nyirishema Richard yakoze ihererekanya bubasha na Minisitiri mushya, Nelly Mukazayire uherutse guhabwa izi nshingano na Perezida Kagame.
Ku wa Mbere ni bwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baheruka guhabwa imirimo mishya muri Guverinoma y’u Rwanda barimo n'abo muri Minisiteri ya Siporo.
Nyuma yo kurahira, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukuboza habayeho ihererekanya bubasha hagati ya Minisitiri mushya wa Siporo na Nyirishema Richard ucyuhe igihe.
Ni igikorwa cyabereye ku biro bya Minisiteri ya Siporo biri i Remera mu Mujyi wa Kigali, hakaba hari n'abayobozi barimo ab'amashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda.
Nyirishema Richard wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, yari amaze amezi atatu ari Minisitiri wa Siporo aho yari yaragiyeho asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju.
Minisitiri Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, yari Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri ya Siporo yagezemo avuye muri RDB.
Muri Minisiteri ya Siporo kandi, Umunyamabanga wa Leta, Rwego Ngarambe ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho, François Regis Uwayezu, nabo batangiye inshingano.
Nyirishema Richard yakoze ihererekanyabubasha na Nelly Mukazayire
Abayobozi bashya ba Minisiteri ya Siporo
TANGA IGITECYEREZO