Kuri iki Cyumweru tariki 22 ukuboza 2024 kuri Mundi Center habereye igitaramo gikomeye cyiswe ‘Sober Night,’ cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko.
Ni igitaramo cyateguwe n'umuryango ugamije kuzana impinduka nziza mu rubyiruko witwa "Peace and Love Proclaimers," giterwa inkunga n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd rubinyujije mu kinyobwa cyarwo kidasembuye cya Skol Maltona.
Abitabiriye 'Sober Night' babonye umwanya uhagije wo gusabana no guhuza urugwiro babifashijwemo n'uburyohe budasanzwe bw'ikinyobwa cya Maltona, ndetse n’abavanga umuziki babasusurukije bigatinda.
Si ibyo gusa, kuko hari hari n'abahanzi batandukanye
barimo Logan Joe wataramiye abari aho yifashishije indirimbo ze zikunzwe na benshi zirimo iyitwa 'Ndi Good' yakoranye na B-Threy, 'Kibonumwe,' 'Whatever' yakoranye na King Kivumbi ndetse
n'izindi zitandukanye.
Kwinjira muri iki gitaramo, byari ubuntu ndetse hanatanzwe abanyamahirwe 100 ba mbere banyweye Maltona z'ubuntu.
Intego ya 'Sober Night,' ni uguhuriza hamwe urubyiruko, bagasabana ndetse bakagaragaza imbaraga n'ibyifuzo byabo, binyuze mu bikorwa binyuranye biba byateguwe birimo ibya siporo, imikino inyuranye, imyidagaduro, ari nako bakangurirwa kwirinda ibisindisha.
Aha, niho urubyiruko rwitabira ruhabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo, bagasabana na bagenzi babo, bityo bakarushaho kwiremamo ubushobozi bwo kugira amahitamo meza y'ubuzima.
Tariki
ya 8 Nyakanga 2024, ni bwo SKOL Brewery Ltd yamuritse ku mugaragaro ikinyobwa gishya kidasembuye cya ‘Maltona’
gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa.
SKOL Brewery yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ariho hose yishyuye 600 Frw. Uyu munsi, iki kinyobwa cyamamazwa n'umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi.
Urubyiruko rwitabiriye 'Sober Night' rwabonye umwanya uhagije wo kwidagadura
Basabanye ndetse bakina n'imikino inyuranye
Wari umugoroba udasanzwe ku rubyiruko rwa Kigali
Batashye bizihiwe cyane ku bw'ibihe by'agatangaza bagiriye muri 'Sober Night'
TANGA IGITECYEREZO