Mwiseneza Daniel kapiteni wa Musanze FC akaba umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi muri iyi kipe ibarizwa mu Majyaruruguru y’u Rwanda, ntiyemerewe gukina umunsi wa 17 wa shampiyona bitewe n’amakarita atatu y’umuhondo.
Mwiseneza ntazagaragara mu mukino ikipe ya Musanze FC ifitanye na Bugesera FC kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 ku kibuga cya Nyamata mu Karere ka Bugesera saa cyenda n’igice (15h30’).
Uretse Musanze FC izaba ifite icyuho cy’umukinnyi usanzwe ubanza mu kibuga, ikipe ya Kiyovu Sport igomba kuzisobanura na Rayon Sports idafite Ndoli Jean Claude umunyezamu wayo uheruka kubonera ikarita itukura mu mukino batsinzwemo na FC Musanze (2-1) ku munsi wa 16 wa shampiyona.
Mwiseneza Daniel wahoze muri Mukura VS ubu ni kizigenza muri Musanze FC
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018, ikipe ya APR FC igomba kwakira FC Marines kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’). APR FC iraba ikina uyu mukino ifite morale kuko iheruka gutsinda Sunrise FC ibitego 2-0 i Nyagatare ku munsi wa 16 wa shampiyona. Gusa APR FC izaba idafite Issa Bigirimana nawe wamaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo.
Ndoli Jean Claude yahawe umutuku bakina na Musanze FC
Dore abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 17:
1. Mwiseneza Daniel (Musanze FC)
2. Ndoli Jean Claude (SC Kiyovu)
3. Orotomal Alex (Sunrise FC)
4. Myango Ombeni (Gicumbi FC)
5. Bigirimana Issa (APR FC)
Issa Bigirimana ntabwo azakina umukino wa APR FC vs FC Marines
Dore uko umunsi wa 17 uteye:
Kuwa Kane tariki 19 Mata 2018
-Police FC vs Mukura VS (Kicukiro, 15h30’)
Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018
-APR FC vs FC Marines (Stade de Kigali, 15h30’)
-Etincelles FC vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h30’)
-Gicumbi FC vs Sunrise FC (Gicumbi, 15h30’)
-Bugesera FC vs FC Musanze (Nyamata, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018
- Rayon Sports vs Kiyovu Sport (Stade de Kigali, 15h30’)
-Miroplast FC vs AS Kigali (Mironko, 15h30’)
TANGA IGITECYEREZO