Kigali

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yizihije isabukuru y'imyaka 60 y'amavuko-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2017 6:07
3


Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2017 ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yizihije isabukuru y'imyaka 60 amaze abonye izuba. Ni umunsi ukomeye kuri Perezida Paul Kagame hamwe n’umuryango we.



Nk’uko Inyarwanda.com isanzwe igaruka ku mateka y’abantu b’ikitegererezo mu gihe haba hazirikanwa iminsi yabo ikomeye mu buzima, ubu twahisemo kugaruka ku ncamake y’amateka ya Nyakubahwa Paul Kagame perezida wa Repubulika y'u Rwanda ufatwa nk’ikitegererezo hashingiwe ku bikorwa bitandukanye agenda afasha umuryango nyarwanda na Afurika muri rusange.

Perezida Paul Kagame yavukiye hafi y’umujyi wa Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, mu cyahoze ari Komine Tambwe yari imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama. Icyo gihe avuka hari tariki 23 Ukwakira 1957 bivuze ko kugeza uyu munsi hashize imyaka 60. Muri iyi nkuru turabagezaho byinshi kuri Perezida Paul Kagame, uwo abanyarwanda bavuga ko ari impano biherewe n'Imana bashingiye ku bikorwa byinshi kandi byiza yabagejejeho. 

Perezida Paul Kagame ni Perezida wa 6 mu bayoboye u Rwanda, akaba ayobora iki gihugu guhera tariki 24 Werurwe 2000 uhereye igihe yayoboraga inzibacyuho, ubu imyaka ikaba imaze kuba 17 n’amezi 7. Paul Kagame wari Visi Perezida mbere yo kugera kuri uyu mwanya, yagiye ku buyobozi asimbuye Pasteur Bizimungu wari weguye.  Mbere y’umwaka w’1994, Perezida Paul Kagame yari ayoboye ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu, icyo gihe yari umusirikare wari ufite ipeti rya General Major.

kagame

Paul Kagame ni mwene Deogratius Rutagambwa na Asteria Rutagambwa bari batuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhungira hanze y’igihugu. Se wa Paul Kagame ari we Deogratius Rutagambwa, akomoka mu muryango umwe n’umwami Mutara III, ariko ntiyahisemo kubaho ubuzima bushamikiye cyane ku ngoma ya cyami ahubwo yahisemo kubaho ubuzima bwe busanzwe. Asteria Rutagambwa; nyina wa Paul Kagame, akomoka mu muryango w’umugabekazi wa nyuma u Rwanda rwagize mbere y’uko ingoma ya cyami icyura igihe, uwo akaba ari Rosalie Gicanda. Paul Kagame ni we muhererezi mu muryango wabo, akaba avukana n’abandi bana batanu bakuru kuri we, na we wa gatandatu.

Paul Kagame yavuye mu gihugu cy'u Rwanda hamwe n’umuryango we muri 1961 afite imyaka ine, kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’itoteza ryakorerwaga Abatutsi kuva muri revolisiyo yo mu mwaka w’1959. Umuryango we wahungiye ahitwa Gahunge, mu karere ka Toro mu gihugu cya Uganda. Baje kwerekeza mu nkambi ya Nshungerezi, icyo gihe hari mu mwaka w’1962, Paul Kagame yari afite imyaka 5 gusa y’amavuko. Muri icyo gihe, ni nabwo Paul Kagame yaje guhura bwa mbere na Fred Gisa Rwigema waje kuba inshuti ye ikomeye.

Kagame Paul

Perezida Kagame hamwe na Fred Gisa Rwigema

Paul Kagame yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi, aho we n’abandi bana b’impunzi bigiye icyongereza batangira no kumenyera iby’umuco w’abagande. Ku myaka 9 y’amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy’amashuri abanza cya Rwengoro, mu bilometero bibarirwa muri 16 uvuye aho, maze aza kuharangiza amashuri abanza afite amanota meza kurusha abandi mu karere, biza kumugeza mu kigo cya Ntare, kimwe mu bigo byiza kurusha ibindi muri Uganda, dore ko na Perezida Museveni ariho yize amashuri ye.

Ku myaka 22, ni ukuvuga muri 1979, yagiye muri Tanzaniya ahari ikigo cyitorezagamo ingabo zigamije kurwanya akarengane muri aka karere, aho yahuriye n’uwaje kuvamo perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, aho bafatanyije mu ntambara yo guhirika ingoma y’igitugu ya Idi Amin Dada, hifashishijwe umutwe wa NRA (National Resistance Army) wari ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka w’ 1986, ni bwo Yoweri Kaguta Museveni yabaye perezida wa Uganda maze benshi mu banyarwanda bafatanyije kurwana iyo ntambara bagirwa abasirikare bakomeye mu gisirikare cya Uganda, Paul Kagame ahabwa ipeti rya Major ndetse ahabwa umwanya w’umuyobozi wungirije mu rwego rw’iperereza mu ngabo za Uganda. Nyuma gato yaje kwerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga ibijyanye n’igisirikare.

Nyuma y’urupfu rwa Gen.Fred Rwigema,Paul Kagame yahise ava muri Amerika aza kuyobora ingabo zari iza RPA ku rugamba rwo kubohoza igihugu rwari rurimbanyije icyo gihe. Paul Kagame yayoboye izi ngabo kugeza n’igihe zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza muri Mata 2000 nyuma y’urugamba rwo kubohoza i gihugu Paul Kagame yabaye Visi Perezida w’u Rwanda ndetse na Minisitiri w’Ingabo.

Paul Kagame amaze imyaka 17 ayobora u Rwanda

Ku itariki ya 17 Mata 2000, Paul Kagame yabaye perezida w’u Rwanda nyuma yo kwegura kwa Pasteur Bizimungu. Ku itariki ya 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatorewe kuyobora igihugu kuri manda ye ya mbere. Ku itariki ya 9 Kanama 2010 Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora manda ye ya kabiri. Tariki 3-4 Kanama 2017 abanyarwanda batoye Umukuru w'igihugu muri manda y'imyaka 7, Paul Kagame aba ari we utsinda aya matora ku majwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%. Tariki ya 18 Kanama 2017 ni bwo Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda indi myaka 7. 

Hano ni muri Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka 7

U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Ku wa 30 Mutarama 2016, Perezida Paul Kagame yari yatorewe kuba Visi-Perezida wa Kabiri wa AU, mu matora yabereye mu nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize AU.Muri Nyakanga 2017 ni bwo U Rwanda rwatororewe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018 ubwo hasozwaga inama y’uyu muryango ku nshuro ya 29 yabereye muri Ethiopia. Nta gushidikanya u Rwanda rugeze kuri ibi kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda. 

Paul Kagame n’umuryango we…

Tariki ya 10 Kamena 1989, mu gihugu cya Uganda ni bwo Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bambikanye impeta basezerana kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye nk’umugabo n’umugore. Kugeza ubu uyu muryango ufitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa Wikipedia, Jeannette Kagame yari yarahungiye mu gihugu cya Kenya, cyo kimwe na Nyakubahwa Paul Kagame nawe akaba yari umwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga na politike y’ivangura yahozeho mu gihe cya Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nawe akaba yari umunyamuryango wa FPR anashyigikiye igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.

Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure.

Paul Kagame

Perezida Kagame hamwe n'umuryango we

Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni. Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kagame Paul

Perezida Kagame hamwe n'umufasha we

Kugeza ubu abanyarwanda bishimira intambwe perezida Paul Kagame amaze kugeza ku gihugu cyabo ndetse n'uburyo akiyoboyemo. Ijabo rya Perezida Kagame kandi rinamuhesha agaciro gakomeye no hanze y'u Rwanda, aho uyu muyobozi yagiye akura ibihembo bitandukanye, ndetse akanatanga umusanzu mu bitekerezo n'inama, ntitwabura kuvuga kandi ko hari ibikorwa remezo byagiye bimwitirirwa mu mijyi imwe n'imwe ya Afrika, urugero nk'umuhanda wamwitiriwe uherereye Lilongwe mu murwa mukuru wa Malawi, Kagame Hoteli LTD iherereye i Dar Es Salaam n'ibindi.

Image result for Paul Kagame hamwe n'umuryango we inyarwanda

Perezida Kagame na Jeannette Kagame ku munsi w'ubukwe bwabo

Jeannette Kagame

Perezida Kagame hamwe n'umufasha we Madamu Jeannette Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vincent Nkundimana7 years ago
    Happy Birthday to his Excellency Paul Kagame. May God continue to bless his family and our country.
  • muvandimwe faustin madiba7 years ago
    happy birthday to you my president
  • 7 years ago
    Nyakubahwa nongete kukwifuriza ishya n'irwe mu mirimo yawe no gukomera ku muheto urunda urwatubyaye hanyuma ya Mana ige itaha iwawe buri gihe nawe uturinde ibyonyi nyakubawha we love you all



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND