RFL
Kigali

Meddy yamaze guhaguruka muri Amerika yerekeza mu Bwongereza aho agiye gukorera ibitaramo bibiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2018 12:44
1


Meddy ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakunzwe cyane yaba mu Rwanda ndetse no hanze hanze yarwo. Mu mpera za Nzeli 2018 afite ibitaramo bibiri byose agomba gukorera mu gihugu cy'u Bwongereza. Kuri ubu yamaze guhaguruka muri Amerika yerekeza aho azataramira.



Ubwo yahagurukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye, Meddy yagize ati" UK ndaje,  London -Birmingham." Meddy avuye muri Amerika atangaje ko afite indirimbo nshya agiye gushyira hanze. Mu Bwongereza agiye kuhahurira na Amore umuhanzikazi w'Umunyarwanda wari umaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko ariko wamaze kwerekeza mu Bwongereza aho asanzwe atuye kugira ngo abashe nawe kwifatanya na Meddy muri ibi bitaramo.

Igitaramo cya mbere aba bahanzi bagiye gukorera mu Bwongereza kizaba tariki 22 Nzeli 2018 mu mujyi wa Birmingham mu gihe i London ho uyu muhanzi azahataramira tariki 29 Nzeli 2018. Kwinjira mu gitaramo cya Meddy kizabera i Birmingham ni Amayelo 25 mu myanya isanzwe, VIP ni amayelo 35 na ho kuri ya meza yo mu myanya y'icyubahiro ni amayelo 350. Ni mu gihe ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cy'i London ho bitarajya hanze.

meddy

 

Ibitaramo Meddy agiye gukorera mu Bwongereza

Meddy ni umuhanzi ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo zitandukaye yakoze zirimo; Lose Control (Imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe ku rubuga rwa Youtube), Slowly, Burinde bucya n'izindi. Ubwo aheruka mu Rwanda umwaka ushize ndetse akahakorera ibitaramo bitandukanye yishimiwe bikomeye n'abafana bari bakumbuye kumubona mu gihugu cye cy'amavuko nyuma y'igihe kirekire yari amaze adataramira mu Rwanda. Tubibutse ko Meddy ategerejwe mu gitaramo kizabera i Burundi mu Ukuboza 2018.

meddymeddy

Meddy ubwo yari yerekeje mu Bwongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ORIVA5 years ago
    TURAMUSHYIGIKIYE





Inyarwanda BACKGROUND