Nubwo atabashije kwitabira amarushanwa ya Salax Awards aho bahemba umuhanzi wakoze cyane kurusha abandi, Young Grace yahisemo gushyigikira Meddy kubera urukundo amukunda mu buzima busanzwe ndetse byumwihariko akaba akunda ibihangano byuyu musore byumwihariko iyitwa Nasara.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Young Grace, yadutangarije ko n’ubwo yabuze amahirwe yo kujya mu irushanwa rya Salax Awards 2013 ngo ntibivuze ko atakoze cyane nk’abandi bahanzi bagenzi be ahubwo ni amahirwe make yagize amujyana muri ibi bihembo gusa yizeye ko atazacika intege ahubwo agiye gukora cyane kurushaho kugira ngo azabashe kwibona ku rutonde rw’abakoze neza muri 2014.
Young Grace ati, “Ntabwo nagiye mu marushanwa ya Salax Awards ariko ntabwo bivuze ko ntakoze cyane. Ni amahirwe make nagize gusa nizeye ko abashinzwe gushyira abahanzi muri aya amrushanwa uyu mwaka bazanshyiramo nibabona narakoze cyane koko. Ndashaka gukora cyane biruseho kuburyo uyu mwaka uzarangira mpagaze neza. Ubu ndi gutegura alubumu yanjye ya kabiri nkaba nzayimurikira abafana banjye mu minsi iri imbere”
Kuba atari mu irushanwa rya Salax Awards, Young Grace ntibyamubujije gushyigikira baririmo. Ku ruhande rwe, Young Grace ashyigikiye Meddy nk’umuhanzi akunda by’umwihariko akaba ahamya ko muri uyu mwaka wa 2013 ari we wakoze cyane mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda ari nacyo cyiciro ahatanamo.
Ati, “Njye ubu nshyigikiye Meddy, uriya musore ni umuhanga, arakunzwe kandi uyu mwaka yakoze ku mitima ya benshi. By’umwihariko njyewe, iyo numvise indirimbo ze nsesa urumeza cyane cyane iyitwa Nasara. Yarakoze cyane , njye ndifuza ko igikombe ari we bazagiha kuko yarabarushije cyane”
Abajijwe impamvu Meddy ari we muhanzi ashyigikiye, Young Grace yagize ati, “Ubusanzwe Meddy ni we muhanzi w’icyamamare nkunda kandi ni umuhanga pe. Afite imbaga y’abafana mu Rwanda n’ubwo ari kure y’igihugu ariko afite abafana benshi cyane. Ndi umufana we, nta wundi nashyigikira harimo icyamamare nkunda”
KANDA HANO UTORE MEDDY MURI SALAX AWARDS
Nyuma y’amashusho y’indirimbo yise Bingo, Young Grace ari gutegura alubumu ya kabiri, akaba anateganya gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda kuburyo uyu mwaka uzarangira ahagaze neza.
REBA INDIRIMBO BINGO YA YOUNG GRACE:
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO