RFL
Kigali

Jean Paul Samputu na Iain Stewart mu ndirimbo yongerera icyizere abanyarwanda

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:6/06/2014 16:59
0


Umuhanzi nyarwanda Jean Paul Samputu afatanyije n’icyamamare Iain Stewart bakoze indirimbo bise Rwandan Dream igamije kongerera abanyarwanda icyizere nyuma y’imyaka 20 u Rwanda ruvuye muri jenoside yakorewe abatutsi.



Inyarwanda.com yagiranye nawe ikiganiro kirambuye kuri iyi ndirimbo:

Inyarwanda.com:Ese mwahuye gute na Iain Stewart?mwari musanzwe muziranye?

Samputu:Muri gahunda nsaznwe ntumirwamo mu bihugu byinshi nari natumiwe muri uk kuririmba hanyuma mpura nawe yaje muri iyo event nawe antumira mu yindi yateguraga bituma tumenyana nsanga duhuje byishi haba muri muzika haba no kubwiriza ubutumwa bw'amahoro mu ndirimbo

Inyarwanda.com:Ni nde wazanye igitekerezo bwa mbere cyo gukora iyi ndirimbo?

Samputu:Naramubwiye ngo dukore indirimbo ijyanye n'imyaka makumyabiri ya commemoration ya genoside nibwo ahise yandika mu rurimi rwe nange nandika mu rwanjye.jyewe nahise mbona melodie y'indirimbo nfata guitare mwereka amanota yayo ubwo duhita tujya muri studio uwo mwanya indirimbo iba irakozwe

Inyarwanda.com:Ni ubuhe butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo?

Samputu:ni ubutumwa bw'amahoro  mbese  twifuriza  ibyiza u rwanda ;mu myaka iri imbere abana b'u rwanda bazabe umwe kugira hatagira andi mahano abagwira  aho tugira duti wize kubabarira niyo mpamvu ukomeye uzahora ukomeye Rwanda.

Inyarwanda.com:Mu bona hari akamaro kihariye iyi ndirimbo izagira kurusha izindi
wakoze mbere?

Samputu:yego izagira akamaro kurusha izindi kuko ubu noneho nfatanyije n'abanyamahanga  ni byiza kubona ubutumwa buva mu bandi tudahuje ubwene gihugu batwereka ko bifatanyije na twe  baduhumuriza ndetse bakatugira inama ni byiza kubona umuzungu akwereka urukundo akakubwira ati komera noneho akabyerekana no mu ndirimbo ndetse akaza gusura u Rwanda ni ibintu bidusubizamo ingufu ;kandi bituma na bene wabo nabo bavuga bati “twatanzwe” nabo bikabafasha gukunda u Rwanda ndetse ubu nkubwira ibi hari abafashe icyemezo cyo kuza gusura u Rwanda kubera bumvise ko na ba iain baje noneho n'indirimbo ikaba yabakoze k'umutima wabo.

Inyarwanda.com:Ese hari ibindi bikorwa muteganya gukorana n'uyu muhanzi bitari iyi ndirimbo gusa?nko gukorana ibitaramo mu Rwanda,ndetse n'ahandi,gukorana izindi ndirimbo,...

Samputu:tugiye gukora tour y'iyi album henshi mu bindi bihugu ndetse tukazaza mu Rwanda kuririmbana nawe mu rwego rwo kumenyekanisha iyi album ari nako dukora ibiganiro byo kubwiriza urukundo n'amahoro

Inyarwanda.com:Muri iyi minsi muhugiye mu yihe mishinga ijyanye n'ubuhanzi?Urateganya kuzagaruka mu Rwanda ryari?

Samputu:Turi kurangiza iyi  album hanyuma tukazaza mu rwanda ndetse no muri south africa

Inyarwanda.com:Ni ubuhe butumwa mwaha abanyarwanda?

Samputu:ubutumwa ntanga ni urukundo duharanire gukundana twigishe  n'abana bacu umuco wo gukundana ni ryo tegeko ririta ayandi yose imana yaduhaye...nta yindi mpano iruta urukundo ...dukundane. Murakoze

 

Robert N Musafiri

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND