Kigali

Rulindo:Impanuka ikomeye y'imodoka yajyaga mu bukwe yahitanye 5 naho 10 barakomereka

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:7/02/2015 12:24
43


Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, ahitwa i Rukore mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo ku muhanda uva ku kigo cya Tumba College of Technology habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari twaye abantu bari batashye ubukwe..



Amakuru dukesha abari aho iyi mpanuka yabereye avuga ko avuga ko babonye iyi modoka imanuka ivuduka ibura feri kuko n'ubusanzwe uyu muhanda umanuka cyane.

impanuka

Batanu bahise bapfa naho icumi barakomereka bikomeye

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko iyi mpanuka yahitanye abantu batanu ndetse n'abandi icumi bakaba bakomeretse harimo n'abakomeretse bikomeye.

Impanuka

Abaturage bagerageje guhita batabara mbere gato y'uko polisi ihagera

CSP Twahirwa yakomeje avuga ko iyi mpanuka yatewe n'uko iyi modoka yabuze feri ubwo yamanukaga iva ahitwa i Buyoga yerekeza i Kigali ari naho abari bayirimo bari batashye ubukwe.

impanuka

Imodoka yabuze feri kandi iri ahantu hamanuka cyane

Mu butumwa yatanze,CSP Twahirwa yasabye abashoferi bose cyane cyane abatwara abagenzi kwitwararika bakubahiriza amategeko y'umuhanda dore ko baba batwaye ubuzima bw'abantu benshi.

Robert Musafiri







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • angela10 years ago
    ariko mana kuki abantu badushizeho koko? gusa turakwinginze uzabatuze heza
  • gaga 10 years ago
    yoooo!!!!Imana ibakire mubayo disi
  • parfaite10 years ago
    Mana we noneho ngize ubwoba pe Mana dutabare.ni baruhukire mu mahoro disi
  • fofo10 years ago
    twihanganishije imiryango ibuze ababo
  • NIETTE10 years ago
    so sad Imana ibakire!!
  • manzi10 years ago
    Banyarwanda ubu koko ntimubona ko satani atumereye nabi mwaje tugafata igihe tugasenga twiyirije ubusa tukajya kuri sitade dusenga ngo imana idukize izi mpanuka koko,njye ndabona abadayimoni nkaba bamarwa no gusenga (cyaricyifuzo cyange)
  • 10 years ago
    Imiryango ninshuti baburiyemo tubafashe mumugongo.
  • nitwa richard10 years ago
    umuvuduko. wabashoferi ugonbakugabanywa.
  • jacky10 years ago
    Yooo imana ibakire mu bayo
  • claudine nana10 years ago
    mana yajye birababaje ariko twizerako abo uhamagara tuzongera kubonana niyomamvu nihanganishije umugabowe nafamily yiwe mbashije kubihanganisha imana ikomezibarinde kd nabitabyimana bose yaba baribamuherekeje imana ibakire mubayo kd bakomeze kwihangana mwisiniko bimera sawa kd bizereko nabakomeretse imana izabakiza imana ibahiruhuko rindashira
  • ishimwe isaac10 years ago
    mwihangane bazazuka controle Technic irakenewe
  • driver10 years ago
    uriya muhanda uva mukoto ujya i tumba muwitondere kuko nage mbona ntanyigo wakorewe . kuzamuka cyane amakona afunganye. ahh
  • 10 years ago
    yoo imana ibakire batuvuyemo tukibakunze
  • ni venuste ikigari10 years ago
    iyompanuka irarenze abashoferi nukujya bafatumwanya wakaruhuko harigihe biterwa numunanirocg bakajyababanza gusuzumako feri zirimo murakoze
  • 10 years ago
    RIP
  • 10 years ago
    Muruhukire mu Mahoro
  • 9 years ago
    Abakomeretse bihangane
  • 9 years ago
    lmanibahe iruhuko ridashira
  • 9 years ago
    Oh mana twakirire ababavandimwe ni mutuyubutatu john maputo
  • benjamin beny9 years ago
    abagenzi bajye berekwa control technical mbere yo gutangira urugendo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND