RFL
Kigali

Umukwabo w'indaya mu mujyi wa Kigali wataye muri yombi indaya zigera ku munani

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/09/2014 12:05
29


Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nzeri 2014, Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yazindukiye mu gikorwa cy’umukwabo cyo guta muri yombi indaya mu duce dusanzwe tuzwiho umubare wazo munini, kugeza ubu indaya zatawe muri yombi zikaba zigera ku munani ariko igikorwa kikaba gikomeje.



Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Sup. Modeste Mbabazi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, akaba yasobanuye ko iki gikorwa cyo guta muri yombi indaya cyabaye mu duce dusanzwe tuzwiho kugira indaya harimo i Remera mu Migina ndetse na Kimihurura.

indaya

Sup. Modeste Mbabazi mu magambo ye akaba yagize ati: “Hari indaya zigeze ku munani zafashwe mu Migina no ku Kimihurura kuri wa muhanda wa ‘Lebanese Restaurant’ hahandi bakunda gutegera.  Hariya hose haba hari akajagari k’indaya ku mihanda zitega, niho hakozwe Operation kugirango zikurwe ku mihanda”.

Aha ni i Remera ku Gisimenti aho indaya zafashwe zihunga nyuma yo gusangwa mu Migina

Aha ni i Remera ku Gisimenti aho indaya zafashwe zihunga nyuma yo gusangwa mu Migina

Nk’uko Sup. Modeste Mbabazi yakomeje abitangariza Inyarwanda.com, iki gikorwa cyo gukora umukwabo bata muri yombi indaya mu mujyi wa Kigali kirakomeje, bakaba bashaka guhashya iki kibazo cy’indaya kuko ari nabyo bikurura ibyaha by’uko hari igihe inzego za Polisi zisanga babanize babishe n’ibindi nk’ibyo. Izi ndaya zifashwe zikaba zihita zijyanwa i Gikondo mu kigo ngororamuco.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    bagomba
  • ihorere9 years ago
    indaya nibazihane kuko ziratwanduriza igihugu
  • barbita9 years ago
    Uyu se sinabonye anomalies Nyabugogo?ibihumbi ijana shelves ntibyamunyuze? Mbega!!
  • muyango9 years ago
    abo nabagome kuko ushobora kubashimisha bakaguhemba kukwica
  • j paul9 years ago
    bazaze irubavu ho hararenze
  • 753283139 years ago
    Ahubwo Nibazice Kuko Ntacyo Zimariy,igihugu
  • 9 years ago
    Icyibazo mushaka gutera imbere inusu no muli Eugope zirahali,USA zirahali ahubwo muzirecye zikore muburyo bwiza ,garre du nord BXL cg Amsterdam ,Rotterdam ,Paris ,London,iyo service ijyana niterambere,ahubwo amahigurwa kugirango itangwe neza.
  • ed9 years ago
    Yewe zirakabije kuko ziradusebya rwose
  • DEO9 years ago
    NIBAZICE NAKAMARO ZIMAZE.
  • 9 years ago
    nibyiza ko bafata a anti nkabo
  • 9 years ago
    birakwiye
  • Ramadhan 9 years ago
    abanibobagiyeg Imana iturimbura nibasigeho!Polis we komerezaho.
  • 9 years ago
    None se abo bakobw barabuz icyo bakora atari ugusebya abategarugori!ahubw ico gipolisi ndagitey integ
  • dj karipso9 years ago
    ibyo sibyo pe polisi nireke indaya kuko mu rwanda tufite iterembere uko ni ukubangamira akazi kindaya nonese ubwo indaya nibazica basiko ntaterembere twaba dufite ndamugi uburamo indaya pee kandi nibyo indaya zifasha abantu kuruhuka neza cyanee nkabadafite abagore ubuse twabyifatamo dute ni mubareke kuko ni abatabazi.,bavura akariro.
  • alphonsine Kamikaze9 years ago
    Kera bafataga umukobwa ngo yasambanye bakajya kumurihe. Ndabyumva yabaga yakoze icyaha aliko niyihe mpamvu bamurohaga wenyine yabaga yabyikoresheje? Mana tabara abana babakobwa barenganira muli iyi si ni wowe wabaremye.
  • Alphonsine Kamikaxi9 years ago
    Nibaza ko hali ikibazo cyubukene ntawishimira kuba indaya nukubura uko bagira. mubadhakire imilimo.
  • 9 years ago
    Didj wivuga gutyo ubu se weho mushikiwawe abaye indaya bya gushimisha koko uzazane umwe muribo umu murikire abagabo kumugaragaro turebe plc ni sawa indaya zatumazeho byose usibye amantu zica?
  • simeon9 years ago
    iyo bajyagabajyana abantu nkabongabo ntibajyaneyo abicururiza utundu bishakira ubuzima
  • simeon9 years ago
    iyo bajyagabajyana abantu nkabongabo ntibajyaneyo abicururiza utundu bishakira ubuzima
  • 9 years ago
    muzifa ziraturembeje





Inyarwanda BACKGROUND