RFL
Kigali

SONARWA Life yahaye mituweli abatishoboye 200 baturiye aho Expo 2018 iri kubera-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/08/2018 14:45
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018 SONARWA Life yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 200 batishoboye baturiye ahari kubera Imurikagurisha mpuzamahanga ryo muri uyu mwaka wa 2018 (Expo 2018).



SONARWA Life ni Sosiyete Nyarwanda icuruza ubwishingizi bw’ubuzima, ubwishingizi bw’amashuri y’abana, kuzigamira izabukuru, ubwishingizi bw’inguzanyo mu mabanki n’ubwishingizi ngobokamuryango igihe uwabufashe yitabye Imana cyangwa agize ubumuga bwa burundu. Ubu bwishingizi umuntu abuhabwa ku giti cye cyangwa se abantu bishyize hamwe.

SONARWA Life

Bari baje kwakira ubufasha bahawe na SONARWA Life

Muri iyi minsi mu Rwanda mu mujyi wa Kigali harimo kubera igikorwa cy’Imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka, SONARWA Life nayo nk'uko bisanzwe yitabiriye iri murikagurisha ikaba nka sosiyete icuruza ubwishingizi bw’Ubuzima yiyemeje guha ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de Santé) abantu bagera kuri 200 bari mu cyiciro cy’abishyurirwa na Leta kandi batuye aho imurikagurisha ribera ni ukuvuga bo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga Akagari ka Karambo kaberamo imurikagurisha.

SONARWA Life

Ubwo bashyikirizwaga ubwisungane mu kwivuza bahawe

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Aurore Mimosa MUNYANGAJU, yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa cyo gutanga ubu bwisungane mu kwivuza bahereye ku baturage baturiye ahabera Expo usanga batanabasha kwinjiramo ngo bamenye ibiri kuberamo. Yagize ati:

Nk’abantu bashinzwe ubuzima twatekereje ku baturage bari mu cyiciro cya kabiri (ubudehe) kugira ngo bashobore kwivuza,  kugira ubuzima bwiza,  bashobore no kwiteza imbere kuko udafite ubuzima ntabwo ushobora kwiteza imbere no gutekereza ejo he hazaza.

Yakomeje avuga ko SONARWA Life itagarukira gusa mu gufasha abaturage mu birebana no kubona mituweli, aho banunganira  Leta mu zindi gahunda zigamije kuzamura abatishoboye ari nako babasobanurira inyungu ziri mu kwiteganyiriza, guteganyiriza amashuri y’abana babo, izabukuru n’ibindi.

SONARWA Life

Aurore Mimosa MUNYANGAJU Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life

SONARWA Life ifasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza, bizigamira bo ubwabo, bazigamira abana babo, bafata ubwishingizi burinda imiryango yabo igihombo baterwa no kuba abo umuryango warushingiyeho bitabye Imana cyangwa bagize ubumuga bwa burundu. Muri Expo 2018, SONARWA Life yabazaniye ubwishingizi bw’ingeri zose. SONARWA Life iragira iti: "Nimutugane muri stand yacu tubahe ubwishingizi bubanogeye kuri mwebwe ubwanyu, ku miryango yanyu no ku bakozi bishyize hamwe."

SONARWA Life

SONARWA LifeSONARWA Life

Francisco Saveri yapimwe uko ubuzima bwe buhagaze

SONARWA Life

Uzamukunda ubwo yari yagiye gufata mituweli yahawe na SONARWA Life

SONARWA Life

Mukunde Angel umuyobozi wungirije w'akarere ka Kicukiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND