RFL
Kigali

Menya ikigo nyarwanda cyegukanye igihembo mpuzamahanga mu ikoranabuhanga rifasha uburezi mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/12/2016 10:13
0


Academic Bridge ni ikigo cy’ikoranabuhanga cyatangijwe n’abanyarwanda mu rwego rwo gufasha ibigo by’amashuri gukusanya no kubika amakuru ajyane n’abanyeshuri n’imirimo irebana n’ishuri. Iki kigo kikaba cyegukanye igihembo mpuzamahanga mu ikoranabuhanga rifasha uburezi mu Rwanda.



Iki kigo Academic Bridge cyatangijwe n'abanyarwanda mu rwego rwo gufasha ibigo by’amashuri gukusanya no kubika amakuru ajyane n’abanyeshuri n’imirimo irebana n’ishurimu gutunganya indangamanota, impushya zakwa n’abanyeshuri, ikinyabupfura ndetse n’ibijyanye n’amakuru arebana n’amafaranga umunyeshuri yishyura, ibi byose ukabibona kuri message ya telephone cyangwa ubutumwa bwo kuri internet.

Twaganiriye n’ubuyobozi bw’iki giko maze dusobanuza byinshi kuri uyu mushinga wiki  kigo uherutse no kwegukana igihembo mpuzamahanga  uyu mwaka i Bangkok muri Thailand. Hari tariki ya 18 Ugushyingo 2016  ubwo Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) ryahembaga imishinga myinshi itandukakanye maze Academic Bridge ihembwa nk'umushinga y’icyitegererezo mu guhindura uburezi.

Muganga

Umuyobozi wa Academic Bridge Muganga Mariam ari kumwe n'Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao

Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ITU, Houlin Zhao yatangaga ibi bihembo yavuze ko bizatuma ababihawe barushaho kwagura ibikorwa byabo bityo bagatanga umusanzu mu kugeza isi ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Umunyamakuru wa inyarwanda.com yaganiriye n’umuyobozi wa Academic Bridge ari we Mariam Muganga amubaza uko bazagura ibikorwa byabo bigatanga umusanzu mu kugeza isi ku bukungu bushingiye  ku ikoranabuhanga nkuko umunyamabanga nshingabikora wa ITU Houlin Zhao yabivuze nyuma yo kubagezaho ibihembo.

Mu gusubiza Mariam yagize ati: “Iki gihembo twabonye kirerekana ubushobozi dufite n’icyizere abantu bakwiye kutugirira, tuzakomeza kugera ku bigo byinshi bishoboka kugeza igihe bamenyeye ko ari twe dushoboye ibyo bakeneye mu guhindura imikorere twifashishije ikoranabuhanga.

Ese ubundi uyu mushinga waturutse he?  ugeze he ubu ?

Twashatse kumenya aho iki gitekerezo cyaturutse maze tuganira na IKUZWE Christian umuyobozi ushinze ikorabuhanga akaba ari na we wazanye iki gitekerezo akanagishyira mu bikorwa adusabonurira aho iki gitekerezo cyaturutse. Yatubwiye ko byaturutse ku bibazo yabonaga mu burezi yifuzaga ko byabonerwa umuti;

Yagize ati “Ku ishuri ryisumbuye aho nigaga bagiraga ibibazo by’indangamanota ugasanga ibizamini birarangira abana bakazataha nyuma y’icyumweru kubera ko abarimu bibatwara umwanya munini mu gutegura indangamanota zabo ndetse ugasanga rimwe na rimwe harimo n’amakosa.”

Yagumanye iki gitekerezo maze ubwo yari arangije umwaka wa mbere wa kaminuza ageze igihe cyo kwimenyereza umwuga nkuko yari gahunda y’ikigo yigagaho atangira gushaka uburyo yashyira mu bikorwa igitekerezo cye cyakemura ikibazo yahoze abona akiri mu mashuri yisumbuye ariko atangira atazi technology azakoresha.

Yaje kugerageza maze ubwo yarari mu biruhuko arangije umwaka wa kabiri agira amahirwe yo kubona ikigo ageragerezaho uyu umushingawe bikomeza gutyo; ni nabwo muri 2015 yaje kubona ibindi bigo bimwemerera gukorana maze mumpera za 2015 umshinga utangira gukora nk’ubucuruzi.

Uko uyu mushinga uhagaze ubu

Uyu mushinga uyobowe na Mariam Muganga wize ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi mu Ikoranabuhanga, ubwo twaganiraga yadutangarije ko batangiye gukorana n'ibigo mu mwaka wa 2015 kugeza ubu bakaba bamaze gukorana n'ibigo 13 naho ibindi 20 ngo byamaze gusinya amazezerano yo gukorana umwaka utaha ndetse hakaba hari n’ibindi byiteguye gukorana nabo ariko bitarasinya ayo masezerano. Yakomeje adutangariza ko ukurikije ibitekerezo bakira by'abakoresha uyu mushinga bagenda babona ko woroshya akazi kandi n’ababyeyi ngo ntibakibeshywa ku bijyanye n’indangamanota ndetse n’imyitwarire y’abana babo kubera uyu mushinga.

Ikindi ubuyobozi bwadutangarije nuko umwaka w’amashuri warangiye bafite abanyeshuri barenga 9082 bakoresha iyi gahunda, hakaba harohereje ubutumwa bugeranga 261 579 naho amanota yashyizwemo n’abarimu akaba agera ku 500 000. Ubuyobozi bwadutangarijeko imbogamizi bafite ubu ari uko abarimu cyane bo mu mashuri abanza bataramenyera gukoresha mudasobwa.

Ibi ni bimwe mu bigo bimaze gukorana n’iki kigo kandi byishimira imikoranire : Lycee de Kigali, Ecole Internationale de Kigali, Riviera High School, Gashora Girls Academy,Gahogo Adventist Academy, Sonrise School, Good Harvest Primary School, CMS APADEM, Muhabura Integrated Polytechnic College, Keystone School, Wisdom School, Kagarama Secondary School.

Rwanda

Bimwe mu birango by’ibigo bikorana na Academic Bridge

Icyo abakoresha uyu mushinga bawuvugaho

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye ibiganiro n’ababyeyi bafite abana biga kubigo bikoresha iri koranabuhanga maze batubwira uko baryakiriye. Twabanje tuvugana na Musabyimana Angèle umubyeyi ufite umwana ku ishuri rya Gahogo Adeventist Academy maze tumubaza uko iri koranabuhanga rikora n'icyo ryabamariye maze asubiza agira ati: “Bituma tumenya amakuru y’umwana ku gihe, inama cyangwa igihe umwana agereye ku ishuri, niba yagize ikibazo tugahita tubimenya kuko batwoherereza ubutumwa; bidufasha kuba nkaho turi kumwe n’umwana.”

Yakomeje agira ati : “Ikintu navuga nuko iyi system yagakwiye gukoreshwa n’ibigo byose mu Rwanda kuko ni nziza iradufasha kumenya amakuru twakira ubutumwa kuri telephone iyo waba ufite yose.

Umunyamakuru yifuje kuvugana n’undi mubyeyi maze avugana na NYIRAHABIMANA Jeannette  ufite abana 3 harimo abiga aho iri koranabuhanga rikoreshwa ndetse akagira n’undi mwana wiga aho ridakoreshwa maze atubwirako aho iri koranabuhanga rir,  ari byiza cyane aba yumva atuje kuko aba aziko hagize ikibazo kiba bahita bamumesha byihuse. Akomeza avuga ko ikibaye cyose bamuha message bigatuma umwana atakubeshya.

Naho aho iri koranabuhanga ritari afite umwa yatubwiyeko ahora ahangayitse, yakomeje agira ati : “Iyo umwana afite ikibazo cy’uburwayi mba mpangayitse nirirwa mpamagarwa ngo mbaze uko bimeze, niyo hari inama biragora kumenya amakuru”

Mu gusoza yavuzeko bibangamye cyane aho badafite  iyi gahunda kuburyo yibaza nicyo bisaba ngo ahantu hose bakoreshe ubu buryo cyane ko nta kiguzi kirenga abona mu mafaranga batanga aho bakoresha iri koranabuhanga.

Muganga

Muganga Mariam ashyikirizwa igihembo

Muganga

Muganga Mariam  nyuma yo guhabwa igihembo ibyishimo byari byose

ITU

ITU yahembye indi mishinga itandukanye yahize iyindi mu ikoranabuhanga

ITU

Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abo muri ITU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND