Iyi si dutuye igizwe n’amabanga menshi ahishwe, amayobera atandukanye ku mpamvu zinyuranye, bitewe n’inyungu ibihugu bitandukanye bibifitemo cyangwa se abantu ku giti cyabo. Uyu munsi turagaruka ku gace k’ibanga ka gisirikare , Zone 51-Area 51 nkuko umukunzi wacu yabidusabye
Zone 51 ni agace kavugwaho byinshi, amayobera kubihabera, amabanga ahanitse ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahabitse, ikoranabuhanga rihambaye bivugwa ko ryazanywe n’ibivejuru(Aliens) n’ibindi bitandukanye turi bugarukeho muri iyi nkuru .
Aho gaherereye
Aka gace gafite amazina menshi anyuranye harimo Paradise Ranch, Dreamland, Groom lake , Air Force Flight Test n’andi atandukanye ariko irizwi cyane ni Zone 51/Area 51. Iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ku birometero 190 by’Amajyaruguru ashyira iburengerazuba bwa Los Angeles mu butayu bwa Nevada. Nubwo aka gace kagizwe n’imisozi, ibibaya, n’ibindi, igitangaje ni uko ku ikarita nta kintu na kimwe kigaragaza ibihari. Muri aka gace, k'ubuso bungana n’ubw’igihugu cy’Ubusuwisi, ni ukuvuga km2 41 285 , ibikorwa byose bya muntu byarahavanywe.
Ni agace k’ibanga
Nkuko ikinyamakuru paranormal kibitangaza , ngo aka gace kaba karashyizweho na Trumman wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya 1950. Izina Zone 51 ngo rikomoka kukuba aka gace karashinzwe muri iyi myaka ya za 50 . Aka agace ka gisirikare, kashyizweho ngo hajye hasuzumirwa intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare bikoranye ubuhanga buhanitse mu ibanga rihambaye. Zone 51 yubatswe hafi y’ikiyaga cyakamye, kakaba ariko gace kasuzumiwemo indege zihambaye mu butasi zo mu bwoko bwa U-2 zaje gukurikirwa n’izindi kabuhariwe za A-12 zaje guhindurirwa izina zitwa SR-71 cyangwa Blackbird.
SR-71 Ni zimwe mu ndege kabuhariwe bivugwa ko zikorerwa muri Zone 51
Nubwo izi ndege za A -12 bigaragara ko zikoranye ubuhanga buhanitse kuko zitajya zibonwa n’ibyuma bigenzura indege mu kirere (Radars), zikagendera ku muvuduko uhanitse no kubutumburuke bwo hejuru cyane, mu myaka ya 1957 inyigo yo kuzikora yari yararangiye, maze tariki 30 Mutarama 1960, ikigo gishinzwe ubutasi cya Amerika, CIA gitanga uburenganzira bwo gukora 12 muri zo. Ikoranabuhanga rihamabaye ryo muri iriya myaka ryakoranywe ziriya ndege, niryo ryatumye abashakashatsi benshi bahamyako ririya koranabuhanga ryaba rituruka ku bivejuru bivugwa kuba bikorana na Amerika, imirimo yose ikaba ikorerwa muri Zone 51 kuko ubwenge bwa muntu butari guhita bugera ku ikoranabuhanga rimeze kuriya.
Indege yo mu bwoko bwa U-2. Iya mbere yagurutse muri 1955, ari naho abashakashatsi bahera bemeza ko ubwenge bwa muntu butari bufite ubushobozi bwo kuzikora muri icyo gihe, ko ahubwo hari ibindi biremwa byatanze ubu bwenge
Mu rwego rwo gukomeza kubika ibanga ry’aka gace, urwego rw’igirikare cya Amerika zirwanira mu kirere (U.S Air Force )rwakunze guhakana ko Zone 51 ibaho ariko satellite y’icyahoze ari Leta y’Abasoviyete yafotoye aka gace muri 1988, maze bwa mbere abaturage ba Amerika nabo babasha kubona ishusho y’ako gace k’ibanga. Amakarita yemewe agaragaza aka agace nk’ikirombe kitagikoreshwa cyangwa se nk’ahantu hatemerewe kugendwa n’indege gusa iyo ukoresheje Serivisi yerekana amakarita y’urubuga rwa Google( Google Map) ubasha kubona aka gace neza.
Iyi niyo foto y'icyogajuru cy'Abasoviyete cyafotoye muri 1988 igaragaza agace ka Zone 51
Nubwo ubuyobozi bwa Amerika bwakomeje guhakana ko aka gace kabaho, muri 2013, urwego rw’ubutasi CIA, rwemeje ko koko Zone 51 ibaho ndetse ko iherereye muri Nevada nkuko byakunze kuvugwa gusa amakuru yashyizwe hanze ntagaragaza byinshi ku byavuzwe kuri aka gace harimo no kuba haba habayo ibivejuru(Aliens). Igisirikare kirwanira mu kirere cya Amerika (Air Force) cyo gitangaza ko kariya gace kifashishwa mu kuhasuzumira ikoranabuhanga rigezweho ry’ibikoresho by’ubwirinzi bikoreshwa n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Ibindi byerekeranye nibihakorerwa byagizwe amabanga akomeye.
Abahakorera yaba abasirikare cyangwa abasivili babanza kurahira indahiro yo kutazigera bamena ibanga. Iyo uramutse ubirenzeho ushobora gukatirwa igihano cyo gufungwa imyaka igera kuri 20. Mu rwego rwo kugira ibanga ibihakorerwa, inyubako zaho nta madirishya zigira kugira ngo hatagira ureba ibitari mu nshingano ze. Amakuru avuga ko iyo hagiye gusuzumwa indege, abakozi bitareba baguma imbere mu mazu, kugeza isuzuma rirangiye indege igasubizwa aho iba iparitse(Hangar).
Ni agace karindwa ku rwego rwo hejuru
Agaciro k’ibihakorerwa cyangwa amabanga ahahishwe agaragazwa n’uburyo aka gace karindwa. Nta muntu wemerewe kurenga muri kilometero 40 z’umuzenguruko wa Zone 51(Perimeter/Pourtour). Ikirere cyaho kigenzurwa n’ibyuma bya Radars, hagize ugererageza kwinjira muri iki kirere, indege zo mu bwoko bwa F16 ndetse na kajugujugu z’intambara zihita zitabazwa.
Gufotora birabujijwe ndetse harindwa n'igisirikare
Birabujijwe kurenga ku biremotero 40 by'umuzenguruko wa Zone 51
Indege nkizi za F-16 nizo zifashishwa mu gihe hari urengereye akinjira mu kirere cya Zone 51
Abatemera ko umuntu wa mbere yagiye ku kwezi tariki 20/07/1969, bahamya ko uburinzi buba muri Zone 51 aribwo Amerika yifashishije , bafatira amafoto muri ubu butayu agaragaza ko Neil Armstrong ariwe wageze bwa mbere ku kwezi
Muri 1998 nibwo Sheila Widnall wari umunyamabanga wa Air Force yasabye ko bakongera ikirere cyo gucungiramo umutekano ari nabwo yemeje ko kigomba kungana n’icy’igihugu cy’Ubusuwisi twavuze haruguru. Ubu burinzi buhanitse bugaragaza ko hari ikintu cy’ibanga kihahahishe, Amerika idashaka ko kibonwa n’uwo ari we wese. Kuva muri 1955 kugeza muri 1970 aka gace kagenzurwaga n’inzego z’ubutasi za Amerika, CIA(Central Intelligence Agency). Icyo twakwita imipaka ya Zone 51 izengurutswe n’ibimenyetso bitanga gasopo harimo ko bitemewe gufotora, ibindi bimenyesha ko mu gihe urenze ku mabwiriza aba yanditse, abaharinda bashobora no gukoresha intwaro zica.
Igice kinini kiri mu butaka
Urebeye Zone 51 mu ndege ubona ari agace katari kanini ariko umubare munini w’abakozi bajyanwayo buri munsi niwo watumye abashakashatsi bemeza ko aka gace kagizwe n’igice kinini cyo mu butaka ndetse imirimo myinshi ikaba ariho ikorerwa. Abakozi bagera mu majana burizwa indege buri munsi bakuwe ku kibuga mpuzamahanga cya McCarran muri Las Vegas bakajyanwa muri Zone 51 batwaye mu ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737s cyangwa 727s. Ibi ngo bikorwa inshuro zigera ku 10 ku munsi. Iyo iyi ndege igeze mu kirere cya Zone 51 ikoresha ijambo”Janet’” rikurikiwe n’imibare 3 kugira ngo igaragaze ko ari imwe mu zigomba kuza muri aka gace.
Ibivejuru bihavugwa
Mbere gato yo kwitaba Imana, Bushman Boyd yafashe amashusho asobanura ko we yabashije kubona ibikorwa by’ibanga bikorerwa mu gace ka Zone 51. Uyu mushakashatsi yahoze akora mu kigo cya Lockheed Martin kimwe mu bihambaye ku isi mu bigendanye no gukora indege kabuhariwe, ibisasu byo mu bwoko bwa misile, ubwirinzi buhanitse n’izindi gahunda zigendanye n’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru. Iki kigo gikorana n’igisirikare cya Amerika mu rwego rwo kugikorera intwaro n’ubundi bwirinzi.
Boyd Bushman watanze ubuhamya by'ibikorerwa muri Zone 51.
Bushman yerekana ifoto ya Alien yemeza ko yaba yarafotowe n'ibyuma bifotora by'igirikare cy'Abanyamerika
Mu buhamya bwe, Boyd Bushman yagize ati “ Dufite abanyamerika biga ku buhanga bw’ibivejuru amasaha 24 kuri 24 .” Uyu mugabo ahamya ko muri Zone 51 higirwa ikoranabuhanga rihanitse ry’ibivejuru. Boyd kandi muri aya mashusho agaragara afite ifoto ya Alien yemeza ko ishobora kuba yarafotowe n’ibikoresho bya girikare cya Amerika. Uyu mugabo kandi ahamya ko Aliens zirimo ubwoko 2 harimo izitwa Cow Boys ngo zikunda gusabana n’abantu.
Icyogajuru (Flying Disc)bivugwa ko cyaguye muri Roswell cyari icya Aliens ndetse ngo hakuwemo imibiri yazo
Ibivejuru bivugwa muri Zone 51 bihera ku mateka y’ibyabaye mu majyaruguru y’agace ka Roswell muri New Mexico muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uretse ko nabyo ubwabyo byavamo inkuru tuzagarukaho mu minsi izaza, icyo gihe muri aka gace haguye ikintu kitazwi icyo aricyo (Unidentified Flying Object) , hari mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga 1947. Bamwe mu bashakashatsi biga ku bintu biguruka bitazwi inkomoko bahamya ko icyaguye cyari icyogajuru cy’ibivejuru byo mu bwoko bwa Aliens , bityo Amerika ikaba yarahise ijya gutangira ubushakashatsi ku ikoranabuhanga ry’ibi bivejuru yifashishije ibisigazwa n’imibiri y’ibivejuru byari mu cyogajuru cyaguye muri Roswell nubwo igisirikare cya Amerika cyihutiye kunyomoza amakuru yo kuba haraguye icyogajuru cya Aliens. Abashaskashatsi bamwe bo basobanura mu bundi buryo bwimbitse ko aka gace kaba gafite uburyo gahuzwa n’ibindi bice by’ibanga biri mu butaka (underground levels and tunnels) byuzuye ikoranabuhanga rya za Aliens ndetse hakaba hari n’inzima ngo zaba zifasha abanyamerika mu gukora ibikoresho bihambaye mu ikoranabuhanga. Ibindi bivugwa ni uko ngo izi Aliens zaba arizo zikora akazi kose, intego yazo akaba ari ukazarema Alien iteye nk’umuntu(human-alien hybrid) kuko ubwazo ngo zitakibasha kororoka.
Ubuhamya bw’abantu bamwe bagiye bakora muri kariya gace , bemeje ko biboneye n’amaso yabo ibivejuru bya Aliens harimo n’umusirikare wahoze akorera CIA watanze ubuhamya mbere gato y’uko yitaba Imana gusa abandi bagahakana ko byaba bihari.
Muri 1987 umugabo witwa Robert Razar yatunguye isi, ubwo yajyaga kuri televiziyo agatangaza ko ari umwe mu bakoze ku ikoranabuhanga rya Aliens muri Zone 51. Icyo gihe uyu mugabo yemeje ko Amerika ifite ibyogajuru 9 by’ibivejuru bibitswe ahitwa S-4. Ikizwi ni uko Zone 51 yakoreshejwe na Air Force One, CIA n’ikigo cya Lockheed twavuze haruguru mu kuhakorera ubushakashatsi bunyuranye, ariko byumwihariko kuhakorera indege z’ubutasi bw’ibanga kuva kuri U-2 kugeza kuri F-117A. Izi ndege z’ubutasi zishobora kugurukira ku butumburuke buhanitse, zikoreshwa na Amerika ijya kuneka ibindi bihugu. Indege yo mu bwoko bwa SR-71 ishobora kugurukira ku butumburuke bwa kilometero 27 igendera ku muvuduko wa kimometero 3700 ku isaha imwe.Izi ndege kabuhariwe nizo bivugwa ko zikorerwa muri Zone 51. Nubwo umushinga witwa Aurora usa nuwahagaritswe ariko byari biteganyijwe ko hakorwa indi ndege isimbura SR-71 yaba iyikubye kabiri mu muvuduko kuko yajya igenda ibirometero 7400 ku isaha imwe.
Indege kabuhariwe ya F117 yakozwe n'uruganda rwa Lockheed ni imwe mu zakorewe muri Zone 51
Kuba agace gakorerwamo ibikoresho by’ibanga bya gisirikare, kuba hapimirwa ibitwaro bya kirimbuzi, kuba haba cyangwa hataba ibivejuru byo mu bwoko bwa Aliens byifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rihanitse n’ibindi byinshi ni ibivugwa kuri Zone 51 gusa gihamya zifatika z’ibivugwa ziracyakomeje kubura ngo hemezwe koko ibihakorerwa.
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo nta kabura imvano, kuba aka gace karabanje guhakanwa na Leta ya Amerika imyaka igera kuri 63, ibihaba ntibishyirwe ku makarita, hakaba nta ndege yemerewe kuhagenda, uburinzi buhanitse ni bimwe mu byo umuntu yaheraho yemeza ko ibihakorerwa byose bifite agaciro gahambaye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ndetse idashaka ko hari umenya ibihakorerwa kugeza no kubaturage bayo.
Iyi ni incamake kuri Zone 51. Icyo udasobanukiwe cyangwa inyunganizi wabishyira ahagenewe ibitekerezo. Indi ngingo ushaka ko twazakugezaho ubutaha yishyire mu mwanya wagenewe ibitekerezo cyangwa utwandikire kuri avichris2810@gmail.com
TANGA IGITECYEREZO