Kuri uyu wa Kane tariki 29/01/2015 nibwo Ishuri rikuru ry'Abalayiki b'Abadiventiste rya Kigali (INILAK) ryatanze impamyabumenyi ku mfura zayo zirangije icyiro cya gatatu cya kaminuza(Masters Degree) ndetse no ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Umuhango wabereye ku ishuri rya INILAK ishami ryayo rya Nyanza.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobizi banyuranye bo mu Karera ka Nyanza, abakuriye ingabo na Polisi mu ntara y’amajyepfo , abahagarariye andi makaminuza yo mu Rwanda, abayobozi b’ishuri rya INILAK ndetse n’ababyeyi b’abanyeshuri barangije muri iryo shuri.
Ku nshuro ya mbere nibwo ishuri rikuru rya INILAK ryatanze impamyabumenyi ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza ku banyushuri 23 ba mbere barirangijemo mu mashami y’ icungamutungo(Finance) , ishami ryo gucunga imishinga(Project management) ndetse no mu ishami ry’imicungire y’abakozi( Human Resource Management).
INILAK Nyanza ifite umwihariko wo kugira amacumbi ajyanye n'igihe. Aya ni amacumbi y'abahungu
Muri uyu muhango kandi hahawe impamyabushobozi ku banyeshuri 150 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza barangije mu mashami y’icungamutungo(Finance), ishami ry’amategeko , Ibaruramari (Accounting), ndetse n’ishami ry’Iterambere ry’icyaro(Rural development).
Abanyeshuri barangije bari mu karasisi
Abayobozi b'amakaminuza anyuranye yo mu Rwanda. Ubanza ku ruhande rw'iburyo ni Pasiteri Ezra Mpyisi
Abarangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's Degree)
Abarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Abarimu ba INILAK
Korali Maranatha/INILAK Nyanza ihimbaza Imana
Mu ijambo rye umuyobozi w’ishuri rya INILAK Dr Ngamije Jean yasabye abanyeshuri barangije kwigirira icyizere, gukoresha ubushobozi bakuye muri INILAK no kuzazabera intumwa nziza aho bazajya hose.
Yagize ati “Muzabe indashyikirwa ku kazi, mu midugudu yanyu n’ahandi hose muzajya, mujye muhora muri ba bandebereho. Muzabe intumwa nziza za INILAK(Ambassadors), muzagera henshi tutagera. Mugomba kurangwa n’imico y’abantu barezwe koko. Ikindi tubibutsa ni uko mugomba kwigirira icyizere , ubushobozi murabufite, mugende mubukoreshe muhange imirimo mukoreshe n’abo musanze iwanyu.”
Dr Ngamije, umuyobozi wa mukuru wa INILAK
Dr Ngamije yakomeje asaba abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri guhorana inyota ituma bahora bashaka kongeraho ibindi byiciro kuko ibyinshi babikozaho imitwe y’intoki.
Dr Ngamije yaboneyeho umwanya wo gushimira abaterankunga bafashije ishuri rya INILAK gutegura uwo munsi harimo Ecobank Nyanza, Banki y’abaturage ishami rya Nyanza, Entreprise Hadji , Quincallerie Nyanza, Hotel Dayeru ndetse na enterprise Comecya.
Abanyeshuri barushije abandi. Buri umwe yahembwe imashini igendanwa (Laptop)
Uhagarariye Ecobank ashyikiraza umwe mu banyeshuri barushije abandi mudasobwa
Mu ijambo rye Pasiteri Ruhaya Ntwari Assiel, uhagarariye INILAK mu mategeko (Legal Representative), yibukije abari aho ko INILAK ishami rya Nyanza ari ryo rya mbere ribibimburiye ayandi gutanga impamyabumenyi ku rwego rwa Master’s Degree.
Mr. Nkubara Peter, umuyobozi mukuru w'Inama y'ubutegetsi ya INILAK
Nkuko yabigarutseho, intego y’ishuri rya INILAK ni ukwigisha umutwe n’umutima bityo umunyeshuri uharangije , agasohoka afite indangagaciro koko z’umwana w’umunyarwanda. Pasiteri Ruhaya kandi yakanguriye abanyeshuri barangije kwishyira hamwe mu rwego rwo kwihangira imirimo.
Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Mr. Nkubara Peter , umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya INILAK(Chairman of the Board of Diretors) yasabye abanyeshuri barangije icyirico ya Gatatu cya kaminuza kuzarangwa no kwicisha bugufi mu kazi ,anasaba abanyeshuri barangije muri rusange kurangwa no kudacika intege, kwikuramo ubwoba bwababuza kwihangira imirimo ndetse no kugira Imana nyambere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uyu muhango ukaba wasojwe n’isengesho rya pasiteri Mpyisi Ezra.
Ifoto y'urwibutso
Ishuri rya INILAK ryashinzwe mu mwaka wa 1997,ritangirira mu mujyiwa Kigali. Rifungura amashami i Nyanza muri 2010) , n'i Rwamagana mu mwaka wa 2011. Kugeza ubu mu mashami yose INILAK ikaba ifite abanyeshuri basaga ibihumbi bitandatu(6000).
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO