Kigali

Nyiri uruganda yitabiriye! SKOL na Rayon Sports WFC bifatanyije n’abaturage mu muganda batera ibiti 4,700 – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/04/2024 18:08
0


Abayobozi b’Uruganda rwa SKOL Brewery rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ndetse n’ab’ikipe ya Rayon Sports Women FC, bifatanije n’abaturage bo mu Gatsata mu gikorwa cy’umuganda rusange cyasize bateye ibiti 4,700 byiganjemo ibyera imbuto ziribwa.



Nk’uko bisanzwe buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu Rwanda hose hakorwa umuganda rusange, aho abanyarwanda bose bahurira mu bikorwa bitandukanye bifitiye igihugu akamaro.

Ibi, no kuri uyu wa Gatandatu wa nyuma wa Mata tariki 27 Mata 2024 ni ko byagenze kuko abaturage hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange.

Akarusho kari gahari kuri uyu munsi, ni uko abayobozi b'ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ab'uruganda rwa SKOL Brewery LTD barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru ku isi, Thibault Relecom bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bagatera ibiti 4,700 byiganjemo ibyera imbuto ziribwa.

Iyi gahunda ikipe ya ‘Murera’ iyikora ku bufatanye n'uruganda rwa SKOL, ikaba yaratangiye ku ya 10 Mutarama 2024 ndetse iranakomeje. Ni gahunda ikipe ya Rayon Sports yihaye yo gutera ibiti bikubye inshuro 50 ibitego ikipe y'Abagore yayo yatsinze muri uyu mwaka w'imikino ikaba yariswe 'Igitego1 = Ibiti50.'

Muri shampiyona y’uyu mwaka, ikipe ya Rayon Sports Women FC yatsinze ibitego 92, kandi iyo ubikubye na 50 usanga bingana n’umubare w’ibiti watewe uyu munsi, 4,700.

Mu muganda w’uyu munsi, Umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidèle Uwayezu yasobanuye ko ibiti by’imbuto byatewe bishobora kwerera umwaka umwe n’igice bizagirira igihugu akamaro kuko bizafasha mu mirire myiza y’abana ndetse n’iy’abaturarwanda bose muri rusange.

Yakomeje agira ati: “Ikindi kandi ibi biti bizafasha mu kubungabunga ibidukikije nk’uko ari gahunda y’igihugu cyacu. Iyi gahunda twishimiye ko ikomeje kugenda neza.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko iki gikorwa hamwe n’imihigo ikomeye, ikipe y’Abagore ya Rayon Sports ikomeje kumenyekana no kwitwara neza.

Mu ijambo rye yagize ati: “Ariko noneho no gutera ibi biti igitego kimwe tugatera ibiti 50 dufatanije na SKOL, nabyo bituma ikipe yacu y’abari n’abategarugori imenyekana cyane. Ubu rero igeze ku rwego rushimishije kuko uretse no gutwara shampiyona iyi kipe yatumye umupira w’abakobwa uvugwa ndetse unahabwa agaciro mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson, yavuze ko ari iby’agaciro kuba abayobozi bose b’uru ruganda babashije kwitabira iki gikorwa cy’umuganda, avuga ko babikoze mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ikipe ya Rayon Sports y’Abagore, yongeraho ko bishimiye cyane kuba bifatanyije n’abaturage bagatera ibiti bizagirira sosiyete akamaro.

Iki gikorwa kandi, cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Basketball Orion BBC iherutse gusinyana amasezerano na Skol Brewery Ltd  mu bukangurambaga bwayo bwo gutera ibiti #OneShootOneTree.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yavuze ko bishimiye gufatanya n'abafatanyabikorwa babo babazaniye ibiti by'imbuto by'umwihariko byatewe mu nkengero z'ikigo nderabuzima cya Gatsata, mu busitani bw'iki kigonderabuzima, inyuma ndetse no mu mirima y'abaturage. 

Uyu muyobozi yatangaje ko hari n'ibiti byasigaye byahawe abaturage. Mu butumwa bwe yagize ati: "Twacyakiriye neza nk'igikorwa gikomeye, kuko ibiti by'imbuto byongera imirire myiza, bifasha mu kurwanya imihindagurikire y'ibihe, nk'igiti ubwacyo ariko kizana n'ubwiza aho giteye."

Uyu muyobozi yasabye abaturage gufata neza ibiti byatewe, kugira ngo bikure neza kandi bizabyare imbuto bitange umusaruro byitezweho harimo no kunganira indyo yuzuye, hashyirwa no mu bikorwa gahunda y'igihugu yatangiye mu 2019 ivuga ko buri munyarwanda akwiye kugira byibuze ibiti bitatu by'imbuto.

Abayobozi ba Rayon Sports WFC ku bufatanye na SKOL bakoranye umuganda n'abaturage bo mu Gatsata batera ibiti 4,700



SKOL na Rayon Sports WFC bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Gatsata


Umuyobozi akaba na nyiri uruganda rwa SKOL ku Isi, Thibault Relecom yari ahari



Hatewe ibiti by'imbuto byitezweho umusaruro uzifashishwa mu guteza imbere indyo yuzuye no kubungabunga ibidukikije



Ni gahunda igamije gushyigikira ikipe ya Rayon Sport WFC 


Ni ubufatanye bukomeje gutanga umusaruro mwiza





Hatangajwe ko iyi gahunda yatangijwe mu ntangiriro z'uyu mwaka ikomeje

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND