RFL
Kigali

Winner Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/04/2024 19:43
0


Mu gihe u Rwanda rukomeje Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Winner Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, abayobozi na bamwe mu bakozi ba Sosiyete y’imikino y’amahirwe Winner Rwanda basuye urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, aho baganirijwe ku mateka y’ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe ahari uru rwibutso hahoze Kiliziya Gatolika ya Ntarama.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir yavuze ko basuye uru rwibutso mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zirenga 5,000 ziharuhukiye no kugira ngo bamenye neza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati: “Turi hano nka kompanyi ikorera mu Rwanda kandi dukomeje kugerageza gushyigikira igihugu uko dushoboye kose binyuze mu bikorwa dukorera sosiyete umunsi ku wundi.”

Uyu muyobozi, yasobanuye ko bahisemo gusura urwibutso rwa Ntarama kuko ruri hafi y’ibikorwa by’Umuryango w’Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation basanzwe batera inkunga.

Mbabazi Clement ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda, yavuze ko impamvu ya mbere yabasunikiye kujya gusura uru rwibutso, ari uguha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi bateshejwe agaciro mu gihe bicwaga muri Jenoside amahanga arebera.

Yongeyeho ko ikindi cyabateye kujyayo ari ukurushaho gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga inzibutso zibumbatiye amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo n’abo mu binyejana bizavuka bazabashe kumenya amabi yabaye mu gihugu bayirinde.

Mu ijambo rye yagize ati: “Aha ngaha byumwihariko i Ntarama hari ikigo cya Gasore Serge Foundation, dusanzwe dushyigikira mu bikorwa bijyanye no gutoza abana bakiri bato ibijyanye n’amagare. Ni muri urwo rwego rero twahisemo kuza hafi y’aho dukorera ibyo bikorwa ndetse n’ikigo nderabuzima kiri hano turi buze kujya gusura tukagitera n’inkunga, kugira ngo dukomeze gufata mu mugongo Abarokotse ariko na none tubafasha ngo bakomeze biyubake.”

Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Kagabo Antoine watanze ikiganiro, yashimiye Winner Rwanda ku bw’iki gikorwa cy’ubutwari bakoze.

Mu rwego rwo kurushaho Kwibuka biyubaka, abayobozi ba Winner Rwanda banasuye ivuriro ry’ibanze ‘The Kinsley Blake Hanner’ ry’Umuryango w’Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation, banashyikiriza ubuyobozi bwaryo inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 3 n’ibihumbi 550 igamije gushyigikira ibikorwa bafite by’ubuvuzi.

Umuyobozi w’iri vuriro ryakira abarwayi bari hagati ya 75-100 ku munsi, Mbabazi Sabine, yatangaje ko bishimiye iyi nkunga bahawe kuko izavamo ibikoresho bazifashisha mu kurushaho kwita ku babyeyi bakira ndetse n’abana.

Yagize ati: “Igikoresho duhawe, ni icyo gupima ibijyanye n’umuvuduko w’amaraso, kureba umuriro, kureba uburyo umwuka uri mu maraso y’umwana kugira ngo tumenye niba imihumekere ye imeze neza cyangwa iri hasi.

Sosiyete y'imikino y'amahirwe ya Winner Rwanda yatangiye umwaka ushize mu 2023 ikorera kuri interineti, none ubu imaze kugira amashami atanu akorera mu Mujyi wa Kigali, kandi ifite intego yo gukomeza kwagurira ibikorwa byayo mu mpande zose by'umwihariko mu ntara zose z'igihugu.


Winner Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama


Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzil aganira n'umukozi wa MINUBUMWE, Kagabo Antoine 


Abayobozi na bamwe mu bakozi ba Winner Rwanda basobanuriwe amateka y'urwibutso rwa Ntarama



Bashyize indabo aharuhukiye imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi barenga 5,000 bashyinguye muri uru rwibutso





Itsinda rya Winner Rwanda ryanasuye ibitaro bya The Kinsley Blake Hanner 


Byumwihariko ariko, bateye inkunga iri vuriro ingana na miliyoni 3,550 Frw


Ni inkunga izifashishwa mu kugura ibikoresho nkenerwa mu kwita ku babyeyi n'abana


Umuyobozi w'iri vuriro, Mbabazi Sabine yatangaje ko bishimiye iyi nkunga kuko igiye gukemura byinshi muri serivisi batanga

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND