Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Ukuboza 2016 mu mujyi wa Kigali kuri Kings Garden mu karere ka Kicukiro habereye ubukwe budasanzwe, aho umusore yakoye umukobwa inka 12 z’inzungu ndetse akamuha impano y’imodoka ya V8 nshya, ibintu byatangariwe na benshi mu batashye ubwo bukwe kimwe n’abandi bumvise iyi nkuru na cyane ko bidasanzwe mu Rwanda.
Ubu bukwe bwavugishije benshi, abandi banga kubyemera, aho bamwe bavugaga ko butabereye mu Rwanda kuko ngo ari ibintu bidashoboka, gusa hari ababutashye barimo n'abaganiriye na Inyarwanda.com bavuga ko benshi mu bari babutashye nabo batangaye cyane. Ubukwe nk'ubu ntibusanzwe mu Rwanda aho umusore akwa inka 12 z'inzungu ukongeraho no gutanga impano ya V8, ibi bikaba biri mu byatumye benshi batangara cyane, ariko hakaba hari abandi bavuga ko bidatangaje cyane kuko ngo u Rwanda rurimo gutera imbere.
Ntare hamwe n'umukunzi we Rose
Umusore wakoze aka gashya yitwa Ntare, naho umukobwa wakowe inka 12 z'inzungu yitwa Mirembe Rose nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umwe mu bo mu muryango w'umusore. Inka 12 zose uwo mukobwa yakowe bari bazizanye muri ubwo bukwe ziri mu modoka ya Fuso ndetse n’imodoka yahawe nk'impano na yo bari bayizanye ahabereye ubwo bukwe, umukobwa akaba yahise ayitwara nk'uko abatashye ubu bukwe babidutangarije. Benshi mu bagabo bari muri ubwo bukwe bibajije niba bo bataravukiye amezi 9 nka Ntare wakoye inka 12 z’inzungu akanatanga impano ihenze ya V8 nshya.
Inka 12 uyu mukobwa yakowe zaje muri Fuso
Impano ihenze Ntare yahaye umukunzi we Rose
Iyi modoka ni nshya ndetse umukobwa yahise ayijyana iwabo
TANGA IGITECYEREZO