Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe ku isoko mu Mujyi wa KIGALI

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/12/2016 14:55
4


Mu gihe tugeze ku musozo w’impera z’umwaka wa 2016, ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe ku isoko biri kugenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera , abacuruzi bo bagataka ko ntabaguzi bari kubona n’ubwo ari mu gihe cy’iminsi mikuru ubusanzwe byari bimenyerewe ko ari bwo abantu bakunda guhaha ari benshi.



Kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2016 ni bwo inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati kugirango tubarebere uko ibiciiro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera uhita ubona umubare utari munini w’abaguzi. Ikibikubwira ni uko uko ukomeza kuzenguruka ugenda ubona abacuruzi bamwe na bamwe baba basinzira. Iyo muganiriye bagusobanurira ko abantu batari kwitabira guhaha, bamwe bakavuga ko muri iki gihe amafaranga yabuze.

Uko ibiciro bya bimwe mu biribwa bihagaze

Ibiciro by'ibiribwa binyuranye abacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge badutangarije bemeza ko bidatandukana cyane n'ibyo mu yandi masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali. Badutangarije ko ibirayi byagabanutse muri iki gihe cy’iminsi mikuru bikava ku mafaranga 350 ubu ikilo kimwe cy’ibirayi kiri kugura 300 FRW. Ikilo kimwe cy’ibijumba ni  amafaranga 400, naho icy’igitoki kikaba 350 FRW iyo umuntu atagitwara cyose, waba utwara igitoki cyose ngo umucuruzi ashobora kukugabanyiriza akagira 300 FRW ku kilo kimwe. Ibishyimbo by’umuhondo bizwi ku izina rya ‘Coltan’ biri kugura amafaranga 900 ku kilo kimwe, ibizwi ku izina rya Mutiki bikagura 700 FRW ku kilo kimwe, ibyitwa ‘Rwanda rushya’ na byo ni 700 FRW naho ibyitwa Bugondo byo biri kugura 1000 FRW. Iyo ubajije umucuruzi w’ibishyimbo impamvu bitagura amafaranga amwe, agusubiza ko ubu bwoko uko butandukanye ari na ko butandukana mu buryohe.

Ifu y’ubugali bw’i Gitarama ni 700 FRW/KG, Amateke ya Bwayisi ni 700 FRW ku kilo kimwe, ikilo cy’imyumbati kili kugura 500 FRW. Ikilo cy’amashaza kiri kugura 1000 FRW. Indagara z’indundi ziri kugura 10.000 FRW ku kilo kimwe. Izi ndagara na zo zaruriye kuko mu minsi ishize zaguraga 8000 FRW ku kilo kimwe. Isambaza zo mu Kivu ziri kugura 6000 FRW/KG , indagara ziva muri Uganda zikagura 2000 FRW ku kilo kimwe naho ikilo cy’indagara ziva muri Zanzibar kikagura  5500 FRW.

Ifi imwe muvzizwi ku izina ry’imikeke iri kugura 1000 FRW, naho amafi ya Makayabu imwe ikagura hagati ya 3000 FRW na 5000 FRW bitewe n’ubunini bwayo. Amafi ya telapiya ari kugura 3500 FRW. Iroti y’inyama ni amafaranga 2500 naho inyama z’imvange ni 2200 FRW. Inyama z’inkoko z’inyarwanda ziri kugura 4200 FRW ku kilo kimwe naho ikilo kimwe cy’inyama z’inkoko z’inzungu ni 2400 FRW. Amavuta y’amamesa y’Amarundi icupa rimwe riri kugura 2500  FRW. Ikilo kimwe cy’isukali kiri kugura 1000 FRW, ibiro 25 bya Kawunga bikagura 14.000 FRW. Naho Kg 10 za Kawunga ituruka muri Uganda biri kugura 6000 FRW. Kawunga na yo ngo iri mu bicuruzwa byazamutse cyane muri iyi minsi.

Ibiciro by’imboga n’imbuto

Ikilo cy’isombe ni 800 FRW. Igiciro cy’amadegede cyo kiri guhinduka bitewe n’uko iryo umuguzi ashaka ringana. Amacye ni 1000 FRW naho irinini cyane ni 2500 FRW. ‘Cocombre’ nini imwe ni 200 FRW, ‘Coulgette’ imwe ni 400 FRW ariko igiciro kikaba cyahinduka bitewe n’uko ingana. Umufungo wa Beterave ni 400 FRW. Inyanya ubu zamaze kuzamuka nk’uko twabitangarijwe n’abazicuruza mu isoko rya Nyarugenge. Ikilo kimwe cyavuye kuri 500 FRW ubu kiri kugura 800 FRW. Ikilo kimwe cya kaloti ni 600 FRW Kaloti zo igiciro cyazo kikaba cyamanutse kuko mu minsi ishize ngo zaguraga 1000 FRW. Ishu rinini riri kugura amafaranga 400 naho iritoya rikagura 300 FRW. Poivro (soma puwavuro) imwe ni 100 FRW naho imiteja ikagura 500 FRW ku kilo kimwe. Amagi y’amanyarwanda rimwe riri kugura 130 FRW naho amagi y’inkoko z’inzungu ni 80 FRW igi rimwe. Ikilo cy’intoryi ni 500 FRW, ikilo cy’ibitunguru by’umweru ni 700 FRW naho iby’umutuku ni 600 FRW. Amatunda ikilo kimwe kiri kugura 1400 FRW, ibinyomoro na byo ni 1400 FRW ku kilo kimwe. Amacunga ikilo kiri kugura 800 FRW, indimu ni 1200 FRW, imyembe ikilo ni 1000 FRW.

Abaguzi

Igiciro cy'inyanya cyazamutse ...ikilo  kimwe ni 800 FRW

Ibirayi

Ibirayi

Ibirayi byaragabanutse...byavuye kuri 350 FRW , biri kugura 300 FRW ku kilo kimwe

Ibitoki

Ibishyimbo

Ibishyimbo bita 'Coltan'

Ibishyimbo

Ibi ni byo bita 'Mutiki'. Biragura 700 FRW/KG

 Ibishyimbo

Ibishyimbo  bita Ubugondo. Uburyohe bwabyo ni bwo butuma ari byo bihenze kurusha ibundi . 900 FRW ni yo witwaza bakaguha ikilo kimwe

Yishimiye ko inyarwanda yaje kubabaza uko ibiciro byifashe bityo ngo abakiriya babimenyereho baze guhaha batikandagira

Yishimiye ko inyarwanda.com yaje kubabaza uko ibiciro byifashe bityo ngo abakiriya babimenyereho baze guhaha batikandagira

Ifu

Ifu

Ifu y'imyumbati

Ifu bakunda kwita iya Gitararama

Kawunga

Akawunga ni kimwe mu biribwa byihagazeho muri iyi minsi

Amashaza

Amashaza na yo ni kimwe mu biribwa usanga mu isoko rya Nyarugenge

Abaguzi si benshi

Abakiriya si benshi mu isoko

Imboga

Amagi

Igi ry'irinyarwanda ni 130 FRW naho irizungu rikagura 80 FRW

Ibitunguru

Ibitunguru by'umweru n'ibitukura ntibigura kimwe. Iby'umweru Kg imwe ni 700 FRW naho iby'umweru ni 600 FRW

Indagara z'indundi

Izi ni zo ndagara  z'indundi... Ikilo kimwe ni 10.000 FRW

Indagara

Isambaza zirobwa mu kiyaga cya Kivu... Ikilo  kimwe ni 6000 FRW

Indagara

Izi ndagara ni zo zituruka muri Zanzibar

Umucuruzi asinzira mu isoko

Umucuruzi asinzira mu isoko

Kubura abakiriya bituma basinzirira mu kazi kabo k'ubucuruzi kandi ubusanzwe umucuruzi ahora ari maso ngo yakire abakiriya bamugana

Imikeke

 Amafi y'imikeke yihagazeho kuko imwe ari 1000 FRW

Amafi

Amafi ya makayabu. Bitewe n'ubunini bwayo imwe igura hagati ya 3000 na 5000 FRW

 Abaguzi

Baraganira ku biciro byihagazeho bya bimwe mu biribwa

Amavuta y'amamesa

Amamesa y'amarundi

Amadegede

Idegede rinini nkaya rigura 2500 FRW

Imbuto

Amatunda ikilo kimwe kiri kugura 1400 FRW, ibinyomoro na byo ni 1400 FRW ku kilo kimwe. ..Amacunga ikilo kiri kugura 800 FRW, imyembe ikilo ni 1000 FRW

Baraciririkanya

Ibiciro si ihame habaho no guciririkanya

Inyama

Inyama, ikiribwa gifite abagikunda batari bake mu Rwanda no ku isi...ubu ikilo ni 2500 na 2200 FRW

Imifupa

Abakunda imifupa na bo barazirikanwa mu isoko rya Nyarugenge

Amateke n'ibijumba

Amateke n'ibijumba nabyo bikundwa n'abatari bake 

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kazungu8 years ago
    Mana tabara urwanda kuko ibi birakabije
  • 8 years ago
    Nyagasani natabare abanyarwanda ibibiciro biri hejuru cyane pe.ubuse abatishoboye koko barabaho gute?birababaje
  • 8 years ago
    Mana we birakabaji pe nihagire igikorwa kuko siburiwese uzabasha kwishyua kuko ibicirobirahanitse mujyerageze buriwese ashobore kugera kwisoko
  • ddd8 years ago
    sha uyu munyamakuru nawe aho yarebeye ni muri VIP, ikilocy'ibirayi kiri hagati ya 200 na 150 naho we ngo 300, beterave umufungo wa 200 we ngo ni 400, n'ibindi ntafashe mu mutwe. muzenguruke n'ahandi murebe uko ibiciro bihagaze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND