RFL
Kigali

MU MAFOTO: Reba ubukwe bw'ibyamamare nyarwanda 10 bwabaye muri uyu mwaka wa 2014

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/12/2014 14:12
16


Umwaka wa 2014 ugenda ugana ku musozo, waranzwe n’ibirori by’imihango y’ubukwe byinshi, by’umwihariko ku bantu b’ibyamamare bakaba baragaragayemo benshi muri bo bakoze ubukwe batangira imiryango yabo mishya hamwe n’abo bari bamaze igihe bikundanira.



Inyarwanda.com yongeye kubakusanyiriza ubukwe bw’ibyamamare bwabaye muri uyu mwaka ndetse n’amafoto y’uko byari byifashe mu birori by’ubukwe bwabo, muri ibi byamamare bitandukanye hakaba hagaragaramo umubare munini w’abanyamakuru babashije kubaka ingo muri uyu mwaka.

1. Dj Pius na Ange Umulisa

Kuwa Gatandatu tariki ya 08 Werurwe 2014 nibwo Rukabuza Pius uzwi cyane nka Dj Pius; umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Two4real yasezeranye n'umukunzi we Umulisa Ange nawe umenyerewe mu biganiro by'imyidagaduro ndetse n'ibyamamaza kuri za televiziyo, bakaba baremeranyije kubana akaramata. Ibirori by’ubukwe bwabo byari bibereye ijisho, imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana mu rukiko no gusezerana imbere y’Imana byose bikaba byarabereye rimwe.

dj

dj

dj

2. Umunyamakuru Rukizangabo Shami Aloys na Gahima Chantal

Umunyamakuru Rukizangabo Shami Aloys wamenyekanye cyane mu biganiro by’umuco n’igitaramo kuri Radiyo Salus akaza gukomereza aka kazi kuri Radiyo y’igihugu, yambikanye impeta n'umukunzi we Gahima Uwimana Chantal bari bamaranye imyaka ine bakundana, ibirori by'ubukwe bwabo bikaba byarabaye ku itariki 26 Nyakanga 2014.

shami

shami

Rukizangabo Shami Aloys yambikanye impeta n'umukunzi we Gahima Chantal

shami

shami

shami

shami

Ubu Rukizangabo Shami Aloys ni umugabo wa Gahima Uwimana Chantal

3. Umunyamakuru Kim Kizito na Umugwaneza Liliane

Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2014, nibwo ubukwe bw’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Safari Kim Kizito n’umukunzi we Umugwaneza Joie Liliane bwatashye, mu birori byari bibereye ijisho bakaba barabashije gusezerana imbere y’Imana, maze urugo rushya rwakira abari baje kwifatanya nabo mu busitani bwa Croix rouge ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

kim

kim

kim

kim

kim

kim

kim

kim

kim

Ni nyuma y’uko tariki ya 29 Gicurasi 2014 bari basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda naho tariki ya 19 Nyakanga akaba aribwo habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye ku Gisozi.

kim

kim

Safari Kim Kizito n'umukunzi we bagaragaje ibyishimo byinshi ku munsi w'ubukwe bwabo

4. Miss Shanel na Guillaume Favier

Nirere Ruth uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Miss Shanel yambikanye impeta n’Umufaransa Guillaume Favier kuwa Gatandatu tariki 2 Kanama 2014. Imihango ya mbere y’ubukwe bwa Miss Shanel na Guillaume Favier yabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho basezeranye bakanambikana impeta, hanyuma kuwa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2014 hakorwa imihango yo gusaba no gukwa uyu muhanzikazi yabereye iwabo ku ivuko i Masaka mu karere ka Kicukiro.

shanel

shanel

shanel

shanel

Miss Shanel na Guillaume Favier bambikanye impeta mu bukwe bwabereye mu Bufaransa

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

shanel

Nyuma yo kwambikana impeta bakoreye imihango yo gusaba no gukwa mu Rwanda

5. Yvonne wo mu ikinamico urunana na Henri Jado Uwihanganye

Mukasekuru Pacifique wamamaye cyane mu ikinamico urunana ku izina rya Yvonne, tariki 16 Kamana 2014 yasezeranye kubana akaramata na Henri Jado Uwihanganye; uyu akaba yaramenyekanye cyane nk’umunyamakuru mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio Salus nyuma aza no kujya kuri Radio 10 ari naho yavuye ajya kwiga ibijyanye n’ubwubatsi kugeza ubu akaba ari byo akora. Henri Jado Uwihanganye yabanje gusaba no gukwa Pacifique uzwi nka Yvonne mu ikinamico Urunana Imbere y'Imana, Henri Jado na Pacifique bemeye kuzabana akaramata.

jado

jado

jado

Aha bari mu mihango yo gusaba no gukwa

Aha bari mu mihango yo gusaba no gukwa

jado

jado

jado

jado

jado

jaDO

Basezeranye kuzibanira akaramata

Basezeranye kuzibanira akaramata

jado

jado

jado

jado

jado

jado

jaDO

jado

jado

jado

Henri Jado Uwihanganye na Pacifique uzwi nka Yvonne mu ikinamico Urunana bagize ubukwe bwarimo udushya twinshi

6. Ben Kayiranga na Uwizeye Josephine (Fifi)

Umuhanzi Ben Kayiranga, ku itariki 27 Kanama 2014 yasabye ndetse anakwa Uwizeye Josephine bakunze kwita Fifi, mu birori by’igitangaza byaranzwe n’udushya twinshi dutandukanye uyu mugabo akaba yararenzwe n’ibyishimo maze amarira ashoka ku maso, ibintu byakomeje kugarukwaho n’abantu benshi bemeza ko Ben Kayiranga akunda umukunzi we cyane.

ben

ben

ben

ben

ben

ben

ben

ben

ben

ben

ben

Ibi byabaye nyuma y’aho ku itariki 18 Nyakanga bari basezeranye imbere y’amategeko, hanyuma bombi bahita bajyana mu Bufaransa ari naho Ben Kayiranga asanzwe aba ndetse n’uyu mugore we akaba yaramaze kubona ibyangombwa bimwemerera kuba umuturage w’u Bufaransa ubu bakaba bamaze amezi bibera kuri uyu mugabane w’u Burayi.

7. Producer Nicolas na Ineza Melisa

Ku cyumweru tariki 24 Kanama 2014 nibwo Producer Nicolas wamenyekanye cyane kubera akazi akora ko gutunganyiriza abahanzi indirimbo, yasezeranye n’umukunzi we Ineza Melisa mu birori by’akataraboneka byaranzwe n’imyidagaduro nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, imihango yabereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.

nic

nic

nic

Procer Nicolas n'umukunzi we Melisa beretse ibirori ababyeyi

nic

Urugo rushya rwaranasengewe

nic

nic

Nicolas na Melisa basezeranye kubana akaramata

nic

nic

nic

nic

Mu mpano bahawe harimo na Bibiliya

Nyuma y’imihango yo gusezeranya aba bombi, abageni bataramiwe n’abahanzi batandukanye basanzwe ari inshuti za Nicolas bari batashye ubu bukwe barimo King James, Tom Close, Christopher, Patient Bizimana, Uwimana Aimee,Eric Mucyo n’abandi benshi.

tom

tom

Tom Close yaririmbiye abageni

uncle

Uncle Austin aririmbira abageni

eric

Eric Mucyo nawe yaririmbiye abageni

chris

Umuhanzi Christopher nawe yaririmbiye Nicolas na Melisa

patient

Umuhanzi Patient Bizimana aririmbira abageni

singers

Jules Sentore, Khizz, producer David na Peace nabo bari bitabiriye ubu bukwe baje gushyigikira mugenzi wabo

gaby

Gabby Kamanzi nawe yari yabutashye

nic

nic

nic

nic

nic

nic

nic

nic

8. Umuhanzikazi Rebecca Diane Nkusi na Edmond Nahimana

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2014 nibwo umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umwanditsi w’ibitabo Rebecca Diane Nkusi yambikanye impeta y’urudashira na Edmond Nahimana bari bamaze igihe bakundana, bakaba barasezeranye kuzabana akaramata mu byiza n’ibibi nk’umugore n’umugabo.

diane

diane

diane

diane

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abavugabutumwa, abahanzi, abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’abanyamakuru, bwabimburiwe no gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Restoration i Remera mu mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi, maze imbere y’imbaga y’inshuti n’abavandimwe aba bombi bemera kuzabana akaramata bagafatanya byose babifashijwemo n’Imana.

diane

9. Umukinnyi wa filime Niragire Marie France na Murwanashyaka Nehema Nelson

Kuwa Gatandatu tariki 6 Ukuboza wari umunsi w’ibyishimo ku nshuti, abavandimwe n’umuryango w’umukinnyi w’amafilime Marie France Niragire wambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Nelson Nehema Murwanashyaka basezeranye imbere y’Imana kuri iyo tariki nyuma y’uko ku itariki 30 Ugushyingo 2014 hari habaye imihango yo gusaba no gukwa uyu mukinnyi wa filime, imihango yabereye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

france

france

france

france

france

10. Umunyamakuru Muramira Regis na Teta Solange

Kuwa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2014, umunyamakuru w’ imikino Muramira Francois Regis wamenyekanye cyane kuri City Radio, Radio One na Yego TV akorera kugeza ubu, yambikanye impeta y’ urudashira na Teta Solange bari bamaranye igihe kitari gito bakundana.

regis

 Imihango yo gusaba no gukwa yabereye Kacyiru hanyuma amaze kwemererwa umugeni, Muramira Regis n’uyu mufashe we Teta Solange bahita berekeza kuri paruwasi ya Mutagatifu Michel ari naho basezeraniye imbere y’ Imana kuzabana akaramata.

dot

dot

dot

Mu mihango yo gusaba no gukwa yabereye Kacyiru mu mujyi wa Kigali

regis

regis

regis

regis

regis

regis

regis

Nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana abageni n’ abari babagaragiye bazengurutse mu mujyi berekeza aho biyakiriye mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali, aho bagiriye ibihe byiza n’ imiryango, inshuti n’ abavandimwe bari baje kwifatanya nabo muri ibi birori by’ imboneka rimwe mu buzima bwabo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kabebe9 years ago
    namwe.koko kuki mukora mutabanje gutekereza neza.nonese ubwo tom close arihe?? ko ariwe wambere ndumiwe
  • Robert9 years ago
    Kabebe, ibuka neza, Tom close ntabwo yubatse urugo 2014, ahubwo ni mumpera ya2013!!!
  • Ushizimpumu danny9 years ago
    mbashimiye kubyiza mutugezaho
  • Ushizimpumu danny9 years ago
    mbashimiye kubyiza mutugezaho
  • Ushizimpumu danny9 years ago
    mbashimiye kubyiza mutugezaho
  • Ushizimpumu danny9 years ago
    mbashimiye kubyiza mutugezaho
  • Inyonga Nziza Aimable9 years ago
    Tom yabukoze 2013 Kabebe ahubwo wibeshye saba imbabazi umuntu wanditse akanategura iyi nkuru ukaba uvuze ko adatekereza neza.
  • Inyonga Nziza9 years ago
    Tom yabukoze 2013 Kabebe ahubwo wibeshye saba imbabazi umuntu wanditse akanategura iyi nkuru ukaba uvuze ko adatekereza neza.
  • Inyonga Nziza9 years ago
    Tom yabukoze 2013 Kabebe ahubwo wibeshye saba imbabazi umuntu wanditse akanategura iyi nkuru ukaba uvuze ko adatekereza neza.
  • 9 years ago
    Kuki?Tom close wemutamushyizemo kandi naweyarakoreshyeje ubukwemuruyumwaka. cyangwa ntago aricyamamare?
  • bebe9 years ago
    ko amafoto atagaragara yose abinyuma ya yvonne bose ntabo twabonye kd dushaka kubareba di
  • bebe9 years ago
    ko amafoto atagaragara yose abinyuma ya yvonne bose ntabo twabonye kd dushaka kubareba di
  • rwandaalexis9 years ago
    mbifurije kuzasazana kadi ujyemushaka umwanya mwubake urug
  • kabebe9 years ago
    yooo mumbabarire pee.nicyo inshuti ziberaho
  • lucky9 years ago
    ubwa yvonne na jado nibwo bwa mbere peee!!!!!
  • BAHAT SULAIMAN9 years ago
    Nibyiza ndabibikunze rwose! nange nejobundi.





Inyarwanda BACKGROUND