RFL
Kigali

Isi yaba isurwa n’ibivejuru bya Aliens bitanga ubwenge bw’ikoranabuhanga rihanitse kuri za Leta? (Igice cya 1)

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/09/2015 5:54
19


Umukunzi umwe wa inyarwanda.com yadusabye ko twazamunyuriramo amateka y’ibivejuru bivugwa ko bijya bisura isi. Uyu musomyi yashakaga ko twamusobanurira byimbitse ku bivejuru byo mu bwoko bwa Aliens. Bitewe n’uburyo iyi ngingo isaba ubushakashatsi bwimbitse bikaba bisaba ko tuzayikora mu bice bitandukanye, iki kikaba ari igice cyayo cya mbere.



Abantu benshi bizera ko isi yagiye isurwa n’ibivejuru (Extraterrestes). Bamwe barabyemera abandi bakabihakana bitewe n’urwego rw’ubumenyi runaka babifiteho cyangwa se n’imyemerere yabo. Ese biramutse ari ukuri, byaba biva he? Byaba ari bwoko ki? Bizanwa n’iki? Ni iki bisiga? Iyo bitashye bijya he? Bizagaruka?

"Alien" ni ijambo rikomoka mu rurimi rw’icyongereza, bigasobanura ‘umunyamahanga’ ari nayo mpamvu Alien rishobora gukoreshwa ku muntu mushya mu gace runaka. Inkoranyamagambo yo mu gifaransa ya Larousse isobanura ijambo Alien nk’ikiremwa cyavuye ahandi hatari ku isi (Extraterrestre).

Amateka y’ibivejuru bisura isi ni aya kera  ndetse ni maremare cyane. Yavuzweho na benshi , barimo abahanga mu by’ubumenyi bw’isanzure, abashakashatsi banyuranye n’abandi. Ni ingingo abantu benshi bakunda kugiraho amatsiko ndetse na filime mbarankuru (Film Documantaire) cyangwa filime zisanzwe zibivugaho, ziragurwa cyane. Ibiganiro bicishwa ku mateleviziyo bibivugaho bikurikirwa na benshi ku isi, inkuru n’ibitabo bibivugaho ni bimwe mu bisomwa cyane. Ikinyamakuru Le Figaro mu nyandiko yacyo “Extraterrestres: les Américains y croient » , yo muri 2012 cyanditse ko kimwe cya 3 cy’Abanyamerika(36%) bemera ko isi yigeze isurwa n’ibivejuru. Ibi bikaba ari ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na sheni ya Televiziyo yitwa National Geographic, bukorerwa ku banyamerika 1114 bari hagati y’imyaka 21 na 29. Muri ubu bushakashatsi, hagaragajwe ko umwe mu banyamerika 5 nibura azi umuntu wabonye ibi bivejuru.

Amayobera mu iyubakwa rya Pyramides zo mu Misiri

Kuvuga  amateka y’ibivejuru bisura isi mu nkuru imwe biragoye ariko muri iki gice turayatangirira  mu Misiri (Egypte/Egypt) mu iyubakwa rya Pyramides/Pyramids (Soma piramide) zashyingurwagamo  abami bo muri Misiri ya kera bahuriraga ku izina rya Pharaon (soma Farawo). Urubuga rwa Wikipedia rutangaza ko izi Pyramides zari zigenewe gushyingurwamo ba Pharaon  ariko n’abandi bantu babaga bakomeye mu bwami bashyingurwamo. Muri abo habaga harimo umwamikazi ndetse n’abandi bayobozi bakuru.

Abashakashatsi benshi bahuriza kukuba izi Pyramides zarubatswe hagati y’umwaka wa 4500 na 2500 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu. Buri imwe igatwara byibuze igihe kingana n’imyaka 20. Izubatswe mu Misiri zibarirwa hagati ya 90 n’ijana, gusa iziherereye mu gace ka Giseh nizo zubakanye ubuhanga buhanitse kugeza n'ubu bukibazwaho na benshi.

Zimwe muri Pyramides zo mu Misiri

Ishusho y'ibisahane(Disques Volants) bivugwa ko Aliens ziziramo zije gusura  isi


Disques volants

Ibi bisahane(biri mu kaziga k'umukara) kandi byasanzwe mu nyandiko za kera z'Abanyamisiri, bikaba ikimenyetso ko bo batangiye kubibona kuva kera


Ibishushanyo by'ibivejuru nabyo byagaragaye  mu nyandiko za kera z'Abanyamisiri

Urubuga Topito mu nyandiko yarwo Top 10 des mystères des pyramides d’Égypte : des cailloux, mais pas que, yo mu mpera z’umwaka wa 2014, rutangaza ko hatazwi impamvu nyakuri yatumye  izi Pyramides zubakwa  kuko nta murambo w’umwami n’umwe wigeze uzisangwamo. Kuba nta mubiri wa Pharaon n'umwe wasanzwemo byemejwe kandi na Todd Alexander, umwanditsi w’igitabo kivuga ku bintu bitangaje byabayeho « Ancient Myteries ,Modern Wolrd » . Ikindi gitangaje kuri zo ni uko zubakanganye ubuhanga buhambaye burenze kure cyane ubwenge bwa muntu muri icyo gihe  ndetse n’abahanga mu by’ubwubatsi muri iki gihe bakaba batabasha gusobanura mu byukuri uko Pyramides zo mu Misiri zubatswe. Pyramide ya Kheops , inini muri zo niyo ikunda kugarukwaho cyane. Ifite uburebure bwa metero 146, ikagira uburemere bwa toni 6 , amabuye ayubatse(Blocs) akaba agera kuri miliyoni 2,3 rimwe rifite byibuze uburemere bwa toni 2,5. Gusa abandi bashakashatsi ku mateka ya Misiri ya kera (Egyptologues) bo bahamya ko aya mabuye ashobora kuba ari hagati ya 600.000 kugeza kuri miliyoni 4. Abashakashatsi benshi bakunze kwibaza ubuhanga abafundi bubatse Pyramide bakoresheje ngo babashe kuzamura amabuye afite uburemere bungana gutya muri metero hafi 150 iyi Pyramide ifite kandi iterambere ryari rikiri hasi cyane. Ikindi ni uko amwe mu mabuye yubatse Pyramide nini ya Kheops yavanwaga mu gace ka Aswan (Amajyepfo ya Misiri), ni ukuvuga mu biremotero 800 uvuye aho iyi Pyramide yubatse. Yazanwaga nande, atwawe gute ?

Muri Bibiliya havugwamo uburetwa bwakorwaga n’Abisiraheli babukoreshwa na Pharaon, bamwe ndetse bakemeza ko Pyramides zaba zarubatswe nabo. Nyamara abahanga muby’amateka bemeza ko igihe izi Pyramides zubakiwe , Abisiraheri batari bakibarizwa mu Misiri.

Sosiyeti imwe yo mu Buyapani yakoze inyigo kuri Pyramide nini ya Kheops muri 1980, yemeje  ko iyo iramuka yubatswe muri iki gihe turimo yari gutwara miliyari 18 z’Amadorali. Abahanga mu mateka (Historiens) bemeza ko uburo bweraga muri Misiri mu gihe cy’umwaka wose, butari guhaza nibura abakozi bubakaga Pyramide ya Kheops mu gihe kingana n’amezi 6 hatabariwemo abandi baturage.

Ibishushanyo by'ibikoresho bigezweho muri iki gihe byasanzwe ku nkuta zo muri Misiri ya kera nacyo ni kimwe gituma benshi bibaza aho ubu bwenge bwo kubona ibizakorwa mu myaka myinshi yo mu gihe kizaza bwavuye

Uburyo Pyramides zo muri Giseh zubatse, zubatse ku buryo bugaragaza amerekezo (Points cardinaux), ubuso bwazo n’ubunini bwazo bukoze kuburyo ukoresheje imibare ubona aho biherereye ku ikarita y’isi (coordonnées géographiques )ndetse zikaba ziherereye ku murambararo w’isi (Diametre de notre planète). Ubumenyi nk'ubu  n’ubundi buhamga buhambaye tutarondoye ku iyubakwa ryazo butari bwakageze ku isi abubatsi babukuye he ? Ni uguhurirana (Coincidence)? Niba ikiremwa muntu cyari kitaragira ubuhanga buhanitse nk'ubwubakanywe Pyramides zo mu Misiri, ninde wazubatse ? Haba hari ibindi biremwa byafashije Abanyamisiri mu kuzubaka no kubereka ubwenge bwo kuzubaka ?

Pyramides  Kheops ari nayo nini iza mu bintu nyaburanga bihebuje byo mu isi ya kera( sept merveilles du monde antique) ndetse ikaba ari imwe mu bikiriho.

Ibivejuru byaguye muri Roswell 1947 byagizwe ibanga

Uretse ibimenyetso bitangaje bigaragaza ubwenge budasanzwe abantu bo hambere bari bafite, ukuza ku isi kw’ibivejuru ’Aliens’ mu isi y’iki gihe kwatangiye  kuvugwa cyane kuva muri 1947 muri Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika mu gace ka Roswell muri New Mexico.  Roswell ni umujyi uherereye mu majyepfo ashyira i burasirazuba bwa New Mexico. Aka gace nyuma y’intambara y’isi yose gafatwa nk’agace kakunze kubikwamo amabanga menshi. Hagiye hakorerwa amasuzuma anyuranye  harimo nk’igeregezwa rya V2; icyogajuru cy’Abadage, Abanyamerika bashakaga kwigana ryabereye i White Sands ndetse  bivugwa ko ariho hantu Bombe ya mbere ya kirimbuzi (Bombe Atomique) yakorewe isuzuma ku itariki 16 /07/1945 muri Alamogordo, utu duce twose duherereye muri Roswell. Ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Roswell nicyo cyonyine cyari gifite ubushobozi bwo kurasa Bombe atomique.

Mu minsi 2 ya mbere y’ukwezi kwa Nyakanga 1947, ibyuma bigenzura ikirere (Radar) byo ku kibuga cy’indege cya Holloman byafashe amajwi y’ibintu bitazwi. Muri iyo minsi ngo hagaragaye ibintu biguruka mu kirere bitazwi inkomoko ((Unidentified Flying Objects) bigera kuri 88 nk'uko byatanzwemo ubuhamya na miliyoni 10 z’Abanyamerika babarizwaga muri Leta 24. Ku itariki 05/07/1947, abantu amagana batangaje ko babonye ibisahane biguruka (Disques Volant) mu kirere cya Leta ya Oregon,  Idaho, Louisiane, Michigan, n'iya Pensylvanie.  Hari tariki 07 Nyakanga 1947 ubwo ikintu cyari giturutse mu kirere cyaguye muri Roswell mu murima w’umuturage witwa Mac Brazel ahantu hatari hatuwe cyane, nawe ahita ajya kubimenyesha inzego za gisirikare. Colonel William Blanchard wari ukuriye ako gace muri icyo gihe yahaye uyu muturage umusirikare ufite ipeti rya Major (Major Jessie Marcel) ngo amuherekeze bajye kureba icyo aricyo. Ibisigazwa by’icyari cyaguye mu murima wa Blaser ngo byari ibintu bidatwikika kandi bitabasha gushwanyaguzwa. Ku itariki 08/07/1947  Colonel William Blanchard yategetse ko ahaguye ikivejuru hazitirwa. Mbere y’uko igisirikare kizitira aho hantu, Grady Barnett wari wubashywe muri ako gace yatangaje ko yahageze mbere y’uko igisirikare kihagera abasha kubona icyo cyogajuru ndetse n’imibiri y’ibiremwa  4 bidasanzwe. Nyuma y’uko Colonel Blanchard yerekewe ibisigazwa by’icyo cyogajuru yategetse Lieutenant Walter kujya gutangaza ko bafite icyo twakwita ikiguruka kidasanzwe (soucoupe volante). Amakuru yakwiriye hose binyujijwe mu binyamakuru ariko nyuma y’amasaha atatu gusa, Général Roger Ramey yanyomoje aya makuru atangaza ko icyabonywe ari igipira kinini gipima ikirere (Ballon Meteologique). Uyu mu Generali yasobanuye ko iyo Ballon ari iyo bifashishaga mu mushinga bise ’Mogul’ wo kugenzura intwaro za kirimbuzi z’Abasoviyete.

Uku niko icyaguye muri Roswell cyari giteye

Perezida Eisenhower bivugwa ko yahuye na Aliens inshuro zigera kuri 3

N'ubwo hahise habaho kwivuguruza ku ruhande rw’igisirikare, ndetse ibyabereye muri Roswell bigakomeza kugirwa ibanga rikomeye, urubuga rwa Wikipedia rutangaza ko muri 1978  Lieutenant-Colonel wari warasezerewe mu ngabo  Jesse Marcel, wageze bwa mbere ahari ibisigazwa by’icyo kivejuru , mu kiganiro bagiranye, yemereye umushakashatsi ku bintu biguruka mu kirere bitazwi (ufologue) Stanton Friedman  ko koko ibisigazwa bw’icyo cyogajuru cyaguye muri Roswell byari iby’ikintu giturutse ku wundi mubumbe utari isi (Extraterrestre). Yongeyeho ko ibisigazwa  Général Ramey yeretse itangazamakuru ataribyo Major Jessie Marcel  yari yavanye aho byabereye. 

Ikinyamakuru cya Rosweell Daily Record cyahise cyandika amakuru y'ikivejuru cyaguye 

Nyuma inkuru yaje kuvuguruzwa


Uku niko Ballon Meteologique iba iteye

Witness to history: Dr Marcel's father, Major Jesse Marcel, was the head intelligence officer, or A-2, at Roswell Army Air Field during the famous Roswell events of July 1947oger

Major Jesse Marcel ,umusirikare wa mbere wageze aho icyogajuru cy'ibivejuru cyari cyaguye

Uwahoze akorera urwego rw’ubutasi rwa Amerika CIA (Central Intelligence Agency), muri 2012 yemeje ko koko icyaguye muri Roswell cyari ikivejuru. Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Gentside mu nyandiko yari ifite umutwe ugita uti « Affaire Roswell : un ex-agent de la CIA affirme qu'il y a bien eu un OVNI ». Chase Brandon wamaze imyaka 25 muri CIA  mu kiganiro yagiranye na Huffington Post  yagize ati «  Ntabwo yari Ballon Meteologique nk'uko byatangajwe ahubwo cyari ikintu kiguruka kitari giturutse kuri uyu mubumbe wacu. Chase Brandon yakomeje atangaza ko aya mabanga yayabonye mu mwaka wa 1990 ndetse ahamya ko ibyo abantu bajyaga bibwira kuri Aliens ari ukuri.

Nyuma y’ibyabereye muri Roswell , Amerika ngo yaba yarashyizeho agace k’ibanga kazwi nka Zone 51 cyangwa Area 51 izajya ikorerwamo ubushakashatsi ku bivejuru ihereye ku byari byaguye muri Roswell nk'uko twabibonye mu nkuru ivuga kuri aka gace k’ibanga ndetse akaba ngo ariho hakorerwa intwaro z’ibanga n'indege zo mu rwego rwo hejuru. Ubwenge bwo kuzikora ngo bakaba babuhabwa na Aliens batangiye gukorana nyuma y’ibyabereye muri Roswell.

KANDA HANO USOME INKURU IVUGA KU GACE K'IBANGA KA ZONE 51/AREA 51 N'IBIHABERA

Mu nyandiko yacyo yo muri 2012 yari ifite umutwe ugira uti «Eisenhower a rencontré des extraterrestres à trois reprises», ikinyamakuru  Slate cyatangaje ko Perezida Eisnenhower  wayoboye Amerika muri 1953-1961 yabonanye na  Aliens inshuro eshatu ndetse ngo baza kugirana n’amasezerano y’ubufatanye na Aliens zo mu bwoko bwa ‘Aliens Gris’ . Timothy Good wahoze akora muri Guverinoma ya Amerika niwe watangarije ikinyamakuru BBC2  iby’aya mabanga.

Nk'uko ikinyamakuru Huffington Post  kibitangaza, ngo uguhura kwa mbere kwabaye muri 1954, kubera muri  Holloman Air Force mu gace ka  New-Mexico twavuze haruguru. Icyo gihe ngo uyu muperezida yari aherekejwe n’abakozi ba FBI (Federal Bureau of investigation)ndetse n’abandi bantu.

Si Thimothy wari ubaye uwa mbere mu gutangaza ko Perezida Eisnhower yaba yarahuye na Aliens kuko mu mwaka wa 2010 hasakaye amashusho y’umugabo witwa Henry McElroy Jr. wahamyaga ko yabonye gihamya y’ubutumwa bwari bugenewe Eisnhower. Ubwo butumwa bw’ibanga , bwavugaga ko Aliens ziri muri Amerika ndetse ko Eisnhower yashoboraga guhura nazo. Eisnhower ngo ni umwe mu baperezida ba Amerika bakunze kugaragaza ibyiringiro ko uretse ku isi, hari indi migabane ibaho ubuzima n’ibindi biremwa.

Uracyafite amatsiko ku bivugwa kuri Alien. Ibyo wibaza ndetse n’ibindi udasobanukiwe uzabimenyere mu nkuru zacu zitaha zivuga kuri iyi ngingo.

Ese koko habaho ibindi biremwa bituye kuyindi migabane biza gusura isi ?Ibi biremwa nibyo bivugwaho guha Leta  n’izindi Leta zikomeye ku isi , ubuhanga bunyuranye bwo gukora intwaro zigezweho za kirimbuzi. Ubu buhanga  buvugwa ko butangwa na Aliens buguranwa iki ? Abaperezida ba Amerika bavuga iki kuri Aliens ?Bibiliya na Korowani bivuga iki ku bivejuru ? Ntuzacikwe igice cya 2 cy’iyi nkuru.

Ubwunganizi ,icyo udasobanukiwe, ingingo ushaka ko twazandikaho mu nkuru zitaha watwandikira kuri avichris2810@gmail.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AKARIZA8 years ago
    Interesting!!
  • 8 years ago
    Guys izo piramide niba wemera bible soma bibiriya urumva uko zageze muri Egypt cg ibyi myubakire yazo
  • clement8 years ago
    ibyo nge ndabyemera kuko turebye umuvuduko witerambere dusanga ukabije pe bisa nkaho ufite aho uturuka,gusa ubutaha muzaduhurize illuminati,aliens ndetse na bibiliya,thx guys keep it up
  • Benjamin Kabanguka8 years ago
    Aho abo bubatsi bubatse izo pyramid sibo bavugwa muri Bible ko ar'abubatsi bahinyuyeYESU ariwe buye rikomeza imfuruka?? Ibyakozwe n'Intumwa 4:11. Murakoze.
  • Maurice muta8 years ago
    Kuba aliens zibaho nibyo zibaho ariko ntago zifite ububasha bwo guhumeka ikirere cyacu,ikindi kandi twagombye kumenyako bifite ububasha buruta ubwacu ikindi kandi niba bifite ubushobozi bwinshi bagomba kuba banafite imyenda yiterambere kurusha iyacu apana kwerekana ibintu bimeze nkibisimba byambaye ubusa
  • 8 years ago
    wowe ntibakavuge ngo uzane ibya Yesu uwo yaje ibikorwa byarakozwe naho ku mwamamaza nyine nawe uzi iyo byavuye abubatse pyramide ni abantu kandi bari abahanga a toi de faire larecherche (bidon)
  • oly8 years ago
    ego ! muntu utivuze izina,Pole sana. Ndabona ijambo "YESU " risa nkirikwangije?! Ark kdi buriwa wanakoze kuvuga ko adakwiye kuvugwa mu nkuru nk'izi zigishagirwa gihamya. We yubatse izina Kw'isi no mw'ijuru...N'ikuzumu bararyubaha cyanee.Amen
  • Luke8 years ago
    k'Umwanditsi, Nkunda inyandiko zawe, ariko unjye ubwira abanyarwanda ko ari ugutebya, naho ubundi byarangaza benshi; urabona dufite amadini atagira ingano none nawe wongeyeho Aliens? Science ibaho kandi iyo utarayumva byose ubyita ibyo kwa Satani(cg Aliens)! Ex,... Ni abanyarwanda bangahe basobanura impamvu igare rigendera kumapine abiri ntirihirime? Sasa, amerika nyuma y'intambara ebyiri z'isi yose yagiyemo abanyabwenge n'abanyamafranga baturutse mu mbande zose z'isi. Kuba bagira ibihangano bishamaje ntibisobanurako bahumekerwamo n'ibivejuru (aliens), ahubwo byerekanya ubushobozi bw'abanyabwenge n' abanyamafranga bahuriye mugihugu kimwe! Ibivejuru ntabibaho, hariho gusa science.
  • Mr I8 years ago
    Wow. .. Guys nice touch. I can't wait next sessions. Good stuff.
  • ngirimana8 years ago
    murakoze kubushakashats muba mwadukoreye pe kuko nkunda ibintu nkibi byamateka abanyamerika byo nibyo bafite ubwenge buhanits niho babukur ark nkibza bizanwa Niki ibyo bivejur? nkonger nti ese byaba bisubira iyo byavuye cg birashwanyuk hano kwisi muzadusobanurire pe ikindi mbabaz buriya umuntu ukibonye bwamber siwe ugira ubwenge bwinshi kurush abandi? ikindi mbabaza munsobanure ese nukuberiki byibanda mubazungu bitajy biza mubirabura? murakoze
  • benoni8 years ago
    nidange kbx ndabemera
  • umutoniwase gentille8 years ago
    ah ndumv ibyiyis ar danger gs ndibaz nib bizagerah bikatwigaragariz
  • clever5 years ago
    irangira ry"isi riragaragara
  • Yvan4 years ago
    Ese Aliens Zituye Kuwuhe Mubumbe?? Ese Zagiraniye Amasezerano Gute Na Eisenhower?? Ziravuga?? Canke Zirandika? Icahe Kirimi??
  • Pazzogi4 years ago
    On 26 Dec 2019 Njewe numvako aliens zishora kuba zikorana na sekibi, ubutaha ndifuza ko mwazatubwira isano irihagati ya dinezoro na aliens ese bibaho koko
  • kevin3 years ago
    nashak kumeny umusimuzosohura part yakabiri kuri zone 52
  • innocent1 year ago
    Nn aliens namadayimoni? cnk nibindi biremwa bifs ubuzima bibaho bigapfa?
  • Damaseni1 year ago
    muzatubwire ubutaha niba bivuga nkabantu
  • Kevine1 month ago
    Ase koko mura merica ba gira alien.





Inyarwanda BACKGROUND