RFL
Kigali

IPRC- Kigali: Abasaga 600 bahawe impamyabumenyi basabwa kwihangira imirimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2017 17:20
0


Abanyeshuri bagera kuri 660 basoreje amasomo yabo mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro rya Kigali (IPRC- Kigali) basabwa kwihangira imirimo aho kwicara bategereje gukorera abandi.



Aba banyeshuri barangije amasomo yabo bakanahabwa impamyabumenyi zabo mu mashami atandukanye arimo; ubwubatsi (civil engineering), amashanyarazi (electrical and electroninc engineering) ubucukuzi bw’amabuye (mining) ndetse n’ikorana buhanga (Information and Computer Engineering), bakaba biganjemo abahungu kuko umubare wabo bose hamwe ugera kuri 525 mu giye abakobwa ari 135 gusa.

Abanyeshuri basaga 17 baje mu cyiciro cya mbere (FirstClass) bahembwe za mudasobwa. Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro (TVET) ,nawe yari yitabiriye uyu umuhango aho yasabye abo banyeshuri kuzana impinduka muri sosiyete bakoresha ubuhanga n’ubumenyi bungukiye muri iryo shuri. Yongeyeho ko umubare w’abakobwa mu kwiga ayo masomo y’ubumenyi ngiro ukwiye kwiyongera.

Abanyeshuri batangiye mu mwaka w’amashuri wa 2016- 2017 muri iryo shuri ni abanyeshuri 3151 barimo abakobwa 591 gusa. Nkuko tubikesha The Newtimes, Olivier Rwamukwaya yagize ati,

Twishimiye intsinzi y’aba bose bari hano, cyane cyane abanyeshuri, abarimu, ababyeyi ndetse n’undi wese wagize uruhare mu myigire yabo. Ingeri zose zigomba gutanga umusanzu mu iterambere ry’amashuri yigisha ikorana buhanga n’ubumenyi ngiro cyane cyane mu byaro, hongerwa imfashanyigisho n’abarimu bashoboye.

IPRC

Olivier Rwamukwaya yasabye abarangije kaminuza muri IPRC kwihangira imirimo/Ifoto; Sam Ngenda

Olivier Rwamukwaya, yakanguriye amashuri yose y’ikoranabuhanga kubahiriza neza gahunda nshya y’amasomo muri uyu mwaka, ashimangira ko ihuye na gahunda ya Leta y’ubukungu igamije iterambere no guhashya ubukene izwi nka EDPRS 2 n’icyerekezo 2020 bigamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Yagize ati,”Ntidushaka ko mwicara iwanyu mutegereje gukorera abandi, dushaka ko mwikorera.”

Umuyobozi wa IPRC- Kigali, Eng. Diogene Murindabigwi yasabye guverinoma n’izindi nshuti zayo ngo babafashe haba mu kunoza imyigishirize, mu buryo bw’amafaranga n’ubundi bufasha bwatuma barushaho gutera imbere.Yanongeyeho ko bazanakomeza kubatera inkunga kugira ngo inkingi 3 arizo ubushobozi, kuba ingenzi no kugira ireme bigerweho mu buryo bwo gushyigikira urwego rw’ikorana buhanga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Mu ijwi ry’abandi banyeshuri, Faustin Mwumveneza yashimiye guverinoma, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kubw’inkuga n’ubufasha butandukanye badahwema kubaha. Yasabye guverinoma ko yahemba abanyeshuri bahize abandi mu masomo kuba bakwemererwa gukomeza kwiga. Angelique Kaneza ni we mukobwa rukumbi mu barangije amasomo yabo wagaragaje ko yanyuzwe n’ubufasha bw’iryo shuri cyane cyane abarimu baryo, kandi yizera ko agiye gukoresha ubumenyi yahakuye mu guteza imbere igihugu.

Natangiriye amasomo hano ariko ntanejejwe na gato n’uko sosiyete izamfata kubwo kwiga amasomo bavuga ko agenewe igitsina gabo, gusa nyuma naje kubyakira, ntangira gukunda umwuga wanjye ndetse ni nayo mpamvu nitwaye neza mu ishuri.

Yakomeje ashishikariza abandi bakobwa kwigirira icyizere, yemeza ko icyo umugabo ashobora gukora n’umugore kitamunanira dore ko ngo banganya ubushobozi.

IPRC Kigali

IPRC Kigali

Byari ibyishimo byinshi ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri IPRC Kigali/Ifoto Sam Ngenda

Hahembwe umunyeshuri watsinze kurusha abandi

Rutayisire Patience






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND