Nk’uko buri mwaka umuryango wa Bibiliya mu Rwanda(BSR) wizihiza umunsi ngarukamwaka wo kwamamaza Bibiliya, kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena 2015 nabwo uyu munsi wizihijwe aho by’umwihariko amatorero n’amadini yo mu murenge wa Kacyiru yakoze igiterane cyabimburiwe n’urugendo rwamamaza Bibiliya hagamijwe gukundisha abantu kujya bayisoma.
Mu Rwanda buri mwaka iki cyumweru cyahariwe kwamamaza Bibiliya kizihizwa ku bufatanye bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), Inama y’Abaporotestante mu Rwanda(CPR) hamwe n’inama y’Abepiskopi Gatulika mu Rwanda(CEPR), uwo muhango ukabera mu turere n’imirenge itandukanye.
Buri mwaka BSR n'abakristo bo mu Rwanda bakora igiterane cyo kwizihiza icyumweru cyahariwe kwamamaza Bibiliya
Mu Murenge wa Kacyiru naho iki cyumweru cyahariwe gukundisha abantu gusoma Bibiliya kizihijwe aho abakristo bari bitabiriye uwo muhango bahagurukiye ku rusengero rwa EAR Kacyiru bagana AEBR Kacyiru bakaba batangiye kuva isaa munani z’umugoroba bagakora urugendo rwamamaza Bibiliya bayikundisha abantu kugirango Bibiliya itazabura mu Rwanda.
Bamamaza Bibiliya kugirango itazabura mu Rwanda
Nyuma yo gukora urugendo rwamamaza Bibiliya, abakristo bari muri icyo gikorwa bakoze igiterane cy’imbaraga kitabiriwe n’amatorero atandukanye nka Kiliziya Gatulika, Itorero AEBR, Itorero ADEPR Kabagari, Korali Inshuti za Yesu yavuye EAR Kabagari n’ayandi hiyongereyeho n’abahanzi batandukanye.
ANDI MAFOTO
Bakoze urugendo rwamamaza Bibiliya
Pastor RUZIBIZA Viater umwe mu banjyanama mu nama y’ubuyobozi bwa(BSR) niwe wari intumwa ya (BoD Member)
Abahanzi barimo na Mama Paccy ni bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa
Korali Seraphim yo muri AEBR Kacyiru nayo yataramiye abari muri icyo gikorwa
Korali coaur de joie yo muri EAR Kacyiru
Korali Omega yo muri ADEPR Kabagari
Habayeho umwanya wo gusobanura byinshi ku muryango BSR ndetse na Bibiliya bandika
Pasteur Ruzibiza Viateur wo muri ADEPR hamwe na Chantal wo muri AEBR
Pasteur MUHARIRWA Elias we yari umuvugabutumwa wuwo munsi
BSR yagaragaje ubwo bwa Bibiliya bandika bashishikariza abakristo kujya bazisoma
Amafoto: Francis
TANGA IGITECYEREZO