Itsinda Beauty For Ashes rikora umuziki ugezweho ukundwa na benshi biganjemo urubyiruko, ariko cyane cyane rikaba rizwi mu njyana ya Rock, muri uyu mwaka wa 2015 hari byinshi iri tsinda ryahigiye kuzageraho nk'uko risanganywe gahunda yo guhora rigenera abakunzi baryo ibigezweho kandi mu gihe nyacyo.
Mu kiganiro na Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes(B4A) yadutangarije ko muri uyu mwaka wa 2015 bafite gahunda yo gukora ku bwinshi amashusho (Videos) y'indirimbo zabo ndetse bakazagerageza gukora n'indi Album nshya.
Mbere gato y'uko umwaka wa 2014, Abasore bagize itsinda Beauty For Ashes tariki ya 30 Ugushyingo 2014 nibwo bakoze igitaramo kidasanzwe kiswe “Hari Ayandi Mashimwe” kikaba cyarabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly(CLA) i Nyarutarama aho bari kumwe n'abahanzi batandukanye barimo na Dudu w'i Burundi.
Kubera uburyo aba basore banakunzwe n'Abarundi, tariki ya 31 Ukuboza 2014, Abarundi bifuje gusoza umwaka wa 2014 bataramirwa na Beauty For Ashes bakabafasha gushima Imana ibyo yakoze byose muri 2014 bakanabafasha gutangira neza umwaka mushya wa 2015.
Kavutse Olivier yavuze ko Imana yabanye nabo bari i Burundi aho bari batumiwe n'itorero CLM (Christian Life Ministries), igitaramo cyabo kikaba cyaragenze neza muri rusange. Kavutse ati “Tuvuye i Burundi muri CLM,igitaramo cyagenze neza muri rusange,byaratworoheye gucuranga bwa mbere i Burundi kuko abarundi ni abantu bazi umuziki”
Itsinda Beauty for Ashes (B4A) ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Surprise,Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi. B4A ni Band igizwe n’abasore batanu aribo Kavutse Olivier umuyobozi waryo, Iyakaremye Benjamin, Maxime Niyomwungeri, Habiyaremye Olivier na Christian Iyakaremye bakanagira ushinzwe ibikorwa byabo ariwe Desire Ukwiye.
TANGA IGITECYEREZO