RFL
Kigali

Korali Jehovah Jireh yamuritse Album ya 3 y’amashusho mu gitaramo cyitabiriwe n’umuvugizi mukuru wa ADEPR-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2017 17:33
1


Korali Jehovah Jireh yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Gumamo’ yaraye imuritse album ya gatatu y’amashusho yiswe ‘Umukwe araje’ igizwe n’indirimbo 13 mu gitaramo cyabereye kuri stage ya ULK kuri uyu wa 9 Nyakanga 2017 kuva isaa munani z'amanywa aho kwinjira byari ubuntu ku bantu bose.



Iki gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi ba korali Jehovah Jireh ndetse hari na bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu bari barangajwe imbere n’umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Karuranga Ephraïm. Iki gitaramo cyatangiye saa munani z’amanywa gisozwa hafi saa moya z’umugoroba aho wabonaga abantu bose badashaka gutaha ahubwo bagishaka gutaramana na korali Jehovah Jireh. 

Album y'amashusho 'Umukwe araje' yamuritswe igizwe n'indirimbo 13 ari zo: Tuzabana na Yesu, Imana yaraduhamagaye, Turibuka, Ririmba,Izahanagura amarira, Umukwe araje, Fadhili zako, Iwacu mu ijuru, Tugufitiye icyizere, Impundu nizivuge, Mfite umunezero, Twaragutangariye na Turambuye amaboko. Iyi album DVD ikaba yaratwaye asaga miliyoni 8 z'amanyarwanda (8,000,000Frw) mu kuyitunganya. Iki gikorwa cyo kuyimurika, kibaye nyuma y'iminsi micye bakoze 'Pre launch' aho basogongezaga abakunzi bayo n'abaterankunga kuri uyu muzingo.

Jehovah Jireh choir 

Korali Jehovah Jireh mu gitaramo yamurikiyemo album DVD ya gatatu

Muri iki gitaramo, korali Jehovah Jireh yaririmbye zimwe mu ndirimbo zayo zikunzwe na benshi inaririmba izindi nshya harimo n'iziri kuri iyi album yamurikiwe muri iki gitaramo. Benshi mu bakunzi bayo bari muri iki gitaramo, baguze iyi DVD mu rwego rwo kuyitera inkunga mu buryo bw'amafaranga, abandi bemera kuyitera inkunga mu buryo bunyuranye. 

Nyuma y'igitaramo, Ndorimana Philotin umuyobozi wa korali Jehovah Jireh yaganiriye n'abanyamakuru, abazwa uko yabonye igitaramo cyabo, avuga ko Imana yabiyeretse muri byose. Yavuze kandi ko bari basabye Imana ko igitaramo cyabo cyazitabirwa n'abayobozi bakuru mu nzego za ADEPR, bityo ngo kuba intego yabo yagezweho dore ko n'umuvugizi mukuru wa ADEPR yari ahari, ngo ibintu byo kwishimirwa. Ku bijyanye n'umwihariko w'iyi album DVD bamuritse, Ndorimana Philotin yavuze ko irimo ubutumwa bubwira abantu ko Yesu Kristo agiye kugaruka, mu gihe album ebyiri zibanza zivuga ku mashimwe no ku bitagaza Imana yakoze. Ku bijyanye n'ibyo bateganya gukora nyuma y'iki gitaramo, yavuze ko bagiye gukomeza ibikorwa by'urukundo birimo gufasha imfubyi n'abapfakazi.Yagize ati:

Mu by’ukuri ugereranije na population twifuzaga, tubona mu by’ukuri abantu bagerageje kuboneka ari benshi, ikindi kintu gikomeye twatekerezaga kuba twageraho muri iki gitaramo kandi twumva dushimira Imana ko twakigezeho ni uko twifuzaga kubana n’abayobozi bakuru b’itorero ryacu (ADEPR) ku rwego rw’igihugu, ab’Indembo, ab’uturere, kandi byagezweho,.. Twumva intego yacu mu by’ukuri yagezweho.Umwihariko w’iyi album, mu by’ukuri tuyimuritse tumaze kuzenguruka hafi igihugu cyose turirimbira abanyarwanda, igeze ku musozo abantu bayizi neza.Urebye album ebyiri zibanza zavugaga ku ndirimbo z’amashimwe, ariko iyi album yacu ya gatatu (Umukwe araje) umwihariko wayo ni uko yaje ivuga ku kugaruka kwa Yesu Kristo, irimo ubutumwa buteguza abantu ko Umukwe agiye kugaruka, tugeze mu gihe abantu bakwiye kumenya ko Yesu Kristo agiye kugaruka. Nyuma y'iki gitaramo, turateganya gukora ibikorwa by'urukundo birimo gusura no gufasha imfubyi n'abapfakazi.

Reba amafoto y'uko byari bimeze mu gitaramo cya korali Jehovah Jireh

Jehovah Jireh choirJehovah Jireh choir

Jehovah Jireh choir kuri stage

Jehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choir

Jehovah Jireh choir yishimiwe mu buryo bukomeye

Jehovah Jireh choir

Bafashirijwe mu gitaramo cya Jehovah Jireh

Jehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choir

Uyu mwana yasanze byaba ari igihombo gikomeye aramutse atashye adatwaye amashusho y'iki gitaramo

Jehovah Jireh choir

Abagize Jehovah Jireh choir bati "Tugufitiye icyizere"

Jehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choir

Iyo uri kuri stade ya ULK uba witegeye inyubako ndende zo mu mujyi

Jehovah Jireh choir

Jehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choir

Jehovah Jireh choirJehovah Jireh choir

Korali Silowamu yafatanyije na korali Jehovah Jireh muri iki gitaramo

Jehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choir

Uyu mubyeyi ni we wabacurangiraga piano

Jehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choir

Umuvugizi mukuru wa ADEPR (iburyo) Rev Karuranga Ephraïm

Jehovah Jireh choirJehovah Jireh choirJehovah Jireh choir

Jehovah Jireh choir

Korali Jehovah Jireh irashima Imana yabanye nayo mu gitaramo cyayo

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prince6 years ago
    mugize nezaaaaa kuko twari tuyitegere turi benshi ntakuruhuka mpaka tubonye cd yanyu muzi kuririmba pe mwubaka imitima y'abanyarwanda benshi nukuri Imana ige ibaha imigisha.





Inyarwanda BACKGROUND