Israel Mbonyi ugeze kure imyiteguro y’igitaramo azamurikiramo album ye nshya yise Intashyo, yatangaje ko abakunzi be baguze amatike ariko bakabura uko binjira mu gitaramo yakoze muri 2015, muri iki agiye gukora hari icyo yabateganyirije.
Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri y’amajwi yitwa 'Intashyo‘ mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigal. Israel Mbonyi yabajijwe na Inyarwanda.com impamvu yahisemo Camp Kigali, avuga ko ari ahantu hagutse kandi heza hazorohera abantu benshi kuhagera. Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n'abahanzi bazafatanya, yavuze ko azabitangaza mu minsi iri imbere.
UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI
Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri
Inyarwanda.com yamubajije niba hari icyo ateganyiriza abakunzi b’umuziki we baguze amatike mu gitaramo yakoze muri 2015 ariko bikarangira babuze uko binjira kubera ko ahabereye iki gitaramo hari huzuye, Israel Mbonyi atangaza ko umuntu wese ugifite itike yari yaguze muri 2015 yagombaga kumwinjiza mu gitaramo cye, ngo azaze kuri Camp Kigali ayitwaje kuko azayinjiriraho nta yandi mafaranga yatswe. Yakomeje avuga kandi ko buri wese ufite ikintu cyakwerekana ko yari yishyuye koko, ngo nta kabuza azemererwa kwinjira ku buntu mu gitaramo kizata tariki 10/12/2017.
Kuri iyi album agiye kumurika, Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda ko hazaba hariho indirimbo yakoranye na Aime Uwimana
UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI
Tariki ya 30 Kanama 2015 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka, kibera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse gikora ku mitima ya benshi babashije kugera kuri Salle cyabereyemo dore ko amagana y’abakunzi b'umuziki we babuze uko binjira muri Serena Hotel kuko imyanya yari yashize, bikaba ngombwa ko basubira mu ngo zabo. Kwinjira icyo gihe byari 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gitaramo Israel Mbonyi yari yagakoze ku giti cye usibye ibyo yagiye atumirwamo hirya no hino mu Rwanda no hanze y'igihugu nk'i Burayi no muri Amerika. Aganira na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yabajijwe niba yaba ataratinze gukora ikindi gitaramo, atangaza ko atatinze gukora igitaramo ahubwo ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo itera abantu gushaka no gukora. Aragira ati: “Mu mbogamizi ngira harimo kuba nkiri umunyeshuri no kuba album yanjye narifuzaga kuyitegura neza ntahubutse kandi nkanabisengera.”
AMWE MU MAFOTO YO MU GITARAMO ISRAEL MBONYI YAKOZE MURI 2015
Israel Mbonyi imbere y'abari mu gitaramo cye
Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zigize album ye
Biragoye kugira icyo wandika kuri iyi foto, ijisho nawe riraguha
Abagize amahirwe yo kuboneka muri iki gitaramo , bahagiriye ibihe byiza cyane
Ibaze nawe igitaramo Simon Kabera yari arimo
Ese uribuka ko na Liliane Kabaganza yari ahari
Rukundo Fils, Patient Bizimana na Pastor Aron Ruhimbya bari bahari
Mbere yo kwinjira itike yawe yashyirwagaho ikimenyetso
Apotre Masasu yamusabiye umugisha ku Mana
Apotre Masasu hamwe n'umuhungu we
Umuntu ashobora kuvuga ko imyanya yo kwicaramo yari yabuze ukagira ngo ni amakabyankuru, uzashake Aimable Twahirwa azagusubiza
Israel Mbonyi byaramurenze kwiyumvisha ibyabereye mu gitaramo cye
Serena Hotel yari yakubise yuzuye
TANGA IGITECYEREZO