Kuri iki Cyumweru tariki 25/02/2018 Israel Mbonyi abinyujije mu muryango w'abakunzi b'ibihangano bye Israel Mbonyi Foundation (IMF) yatanze inzu ihagaze miliyoni 5 z'amanyarwanda yubakiye umuryango utishoboye.
Umuryango utishoboye Israel Mbonyi yafashije akawusanira inzu, ubarizwa mu mudugudu wa Buhoro mu kagali ka Kibenga mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo. Tariki 6 Mutarama 2018 ni bwo hatangijwe igikorwa cyo gusana inzu y'uyu muryango dore ko babaga mu nzu ishaje yenda kugwa. Abagize umuryango Israel Mbonyi Foundation bakoreyeyo umuganda wo gutangiza kubaka iyi nzu, igikorwa cyaranzwe n’imirimo y’amaboko irimo kwimura uyu muryango, gucukura umusingi, guconga amabuye, kubumba amatafari n’ibindi. Muri icyo gikorwa hari hari n'abafundi bapatanye kuzakurikirana ibikorwa by’isana ry’iyi nzu kurinda birangiye.
Inzu umuryango wa Mucyo wabagamo mbere
Gusana iyi nzu y'uyu muryango utishoboye byatwaye amezi hafi abiri dore ko batangiye tariki 6 Mutarama 2018, bakayitanga ku mugaragaro tariki 25 Gashyantare 2018. Mu gutaha iyi nzu, hari abagize umuryango Israel Mbonyi Foundation n'inshuti zabo hamwe n'abaturage benshi bo mu kagari ka Kibenga biganjemo abaturanyi b'umuryango wa Mucyo wasaniwe inzu batuye mu mudugudu wa Buhoro. Hari kandi abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu karere ka Gasabo. Aba bose bakozwe ku mitima n'iki gikorwa cy'urukundo Israel Mbonyi yakoze afatanyije n'abakunzi b'ibihangano bye.
Inzu Israel Mbonyi yasaniye umuryango utishoboye
Usibye gutanga iyi nzu yubatswe na Miliyoni eshanu, uyu muryango Israel Mbonyi Foundation (IMF) wanatanze inkunga y'ibintu binyuranye ku muryango wa Mucyo Eustache wasaniwe inzu. Israel Mbonyi yabagabiye inka kugira ngo izabafashe kubona amata ndetse no kwiteza imbere. Israel Mbonyi Foundation bahaye umuryango wa Mucyo amashyiga ya gaz mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse banawemerera gaz yose bazakoresha mu gihe cy'umwaka kimwe nuko babahaye umuriro w'amashanyarazi bazakoresha umwaka wose. Uyu muryango wa Mucyo wanahawe imyenda yo kwambara, ibiribwa n'ibindi bitandukanye.
Hano Mbonyi yari yasuye iyi nzu mbere y'iminsi micye akayitanga
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Mucyo Eustache n'umufasha we badutangarije ko bafite ibyishimo bikomeye nyuma yo gusanirwa inzu na Israel Mbonyi, ubu bakaba bagiye kuba mu nzu imeze neza cyane irimo sima mu gihe mbere baba mu nzu ishaje yenda kugwa. Twababajije niba bari basanzwe bazi Israel Mbonyi badutangariza ko batari bamuzi, gusa ngo bajyaga bumva indirimbo ze. Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda ko kugira ngo agere kuri uyu muryango yabifashijwemo n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze uyu muryango ubarizwamo.
Israel Mbonyi hamwe n'umuryango yubakiye inzu
Mbonyi yavuze ko iyi nzu bayitanzeho miliyoni eshanu z'amanyarwanda, gusa ngo abahanga mu kubaka bamubwiye ko ifite agaciro ka miliyoni 20. Israel Mbonyi Foundation ni umuryango umaze imyaka 3 ukaba uhuza abakunzi b'ibihangano bya Israel Mbonyi. Ni umuryango watangijwe n'uwitwa Ernest awutangiza ubwo Israel Mbonyi yari mu Buhinde. Kugeza ubu bamaze gukora ibikorwa bitandukanye by'urukundo ndetse bifuza gukomeza ibi bikorwa nibura buri gihembwe bakajya bagira igikorwa cy'urukundo bakora. Banakomoje ku gikorwa bateganya cyo kubwiriza urubyiruko rwabaswe n'ibiyobyabwenge bakarubwiriza ubutumwa bwiza.
AMAFOTO UBWO MBONYI YATANGAGA INZU YUBAKIYE UMURYANGO UTISHOBOYE
Ubwo binjiraga mu nzu yatwaye miliyoni eshanu
Umuryango Israel Mbonyi yubakiye inzu
Bahawe amashyiga ya Gaz
Justin (ibumoso) umwe mu bayobozi ba Israel Mbonyi Foundation
Israel Mbonyi hamwe n'umuryango yubakiye inzu
Israel Mbonyi Foundation bizihije imyaka 3 bamaze
Israel Mbonyi hamwe n'abayobozi bitabiriye iki gikorwa
Bafatanyije gukata umutsima mu kwizihiza imyaka 3 IMF imaze
Israel Mbonyi yaririmbiye abari muri iki gikorwa
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'igikorwa cyo gutanga inzu
Mu muganda wo gutangiza igikorwa cyo kubaka iyi nzu
Aimable Twahirwa nawe abarizwa muri IMF
REBA AMASHUSHO UBWO ISRAEL MBONYI YATANGAGA INZU YUBAKIYE UMURYANGO UTISHOBOYE
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO