RFL
Kigali

Israel Mbonyi yatangaje ahantu igitaramo cye kizabera anashyira hanze indirimbo nshya ‘Hari ubuzima’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/09/2017 15:37
0


Umuhanzi nyarwanda Israel Mbonyi ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye cyo kumurika album ye ya kabiri. Mbere y’uko iki gitaramo kiba, Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya ‘Hari ubuzima’ iri kuri album ye nshya.



Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane nka Israel Mbonyi, ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu ndirimbo ze zinyuranye aho twavugamo: Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru n’izindi.

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

Nyuma ya album ye ya mbere ‘Yesu Uri number one’ yishimiwe na benshi, Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri y’amajwi yitwa 'Intashyo‘ mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikazabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Abajijwe impamvu yahisemo Camp Kigali, yavuze ko ari ahantu hagutse kandi heza hazorohera abantu benshi kuhagera. Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n'abahanzi bazafatanya ntabwo biratangazwa.

Ese Israel Mbonyi ntiyaba yaratinze gukora ikindi gitaramo?

Tariki ya 30 Kanama 2015 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka, kibera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse gikora ku mitima ya benshi babashije kugera kuri Salle cyabereyemo dore ko amagana y’abakunzi b'umuziki we babuze uko binjira muri Serena Hotel kuko imyanya yari yashize, bikaba ngombwa ko basubira mu ngo zabo. Twabibutsa ko kwinjira icyo gihe byari 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro.

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gitaramo Israel Mbonyi yari yagakoze ku giti cye, usibye ibyo yagiye atumirwamo hirya no hino mu Rwanda no hanze y'igihugu nk'i Burayi no muri Amerika. Aganira na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yavuze ko atatinze gukora igitaramo ahubwo ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo itera abantu gushaka no gukora.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yunzemo ko n’ubusanzwe yari afite gahunda yo gukora ikindi gitaramo muri uyu mwaka wa 2017. Yakomeje avuga ko yafashe umwanya uhagije wo gusengera iyi album ya kabiri 'Intashyo' agiye kumurikira mu gitaramo ari gutegura kizaba mu mpera z'uyu mwaka. Yagize ati:

Ku bwanjye numva ntaratinze ahubwo nizera ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo idutera gushaka no gukora, gusa na mbere, gahunda yanjye yari ugukora igitaramo muri 2017, ariko zimwe mu mbogamizi ngira harimo kuba nkiri umunyeshuri no kuba album yanjye narifuzaga kuyitegura neza ntahubutse kandi nkanabisengera.

Image result for Israel Mbonyi amafotoImage result for Israel Mbonyi inyarwanda

Israel Mbonyi ni umukristo muri Restoration church i Masoro

Image result for Israel Mbonyi inyarwanda

Israel Mbonyi ubwo yari muri Finland, abazungu bacuranze indirimbo ze badategwa

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi ni umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

UMVA HANO 'HARI UBUZIMA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND