Kigali

Israel Mbonyi ntakibarizwa mu Rwanda

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/11/2016 20:50
1


Mu ijoro ryo kuri uyu gatatu tariki 16 Ugushyingo ni bwo umuhanzi Mbonyi Israel yasubiye kwiga mu Buhinde, igihugu yanizemo icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.



Israel Mbonyi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi, kuri ubu yamaze gusubira mu Buhinde kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza. Ni nyuma y’uko mu Buhinde yamazeyo imyaka 4 ahigira icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Pharmacy, asoza amasomo ye muri Gicurasi 2015, agaruka mu Rwand tariki 10 Nyakanga 2015.

Yashimishijwe n’uburyo album ‘Uri Number one’ yakoze ku mitima ya benshi ariko ngo ntahagaritse ibitaramo

Ubwo yagarukaga mu Rwanda , Israel Mbonyi yagiye akora ibitaramo byinshi bitandukanye mu Ntara zitandukanye zo mu Rwanda no mu mahanga. Igitaramo kikiri mu mitima ya benshi ni icyo yakoze tariki 30 Kanama 2015, agikorera muri Serena Hotel , ubwo yamurikaga ku nshuro ya mbere album ye ya mbere ‘Uri Number one’. Icyakigize umwihariko ni uko abasaga ibihumbi bakubise bakuzura Serena Hotel ariko abandi amagana bakabura uko binjira. Ibitaramo bindi yagiye abikorera mu nsengero zitandukanye nabwo ugasanga hakubise huzuye.

‘Prophetic Hymn World Tour’ ni ibindi bitaramo yagiye akorera mu bihugu nk’u Bubiligi, u Buholandi, Canada na Finland. Mbonyi yari yihaye intego y’uko agomba kuzenguruka isi yose avuga ubutumwa abinyujije mu bihangano biri kuri album ya mbere.

Mbonyi

Mbonyi ubu wamaze kugera mu Buhinde kwigirayo icyiciro cya 3 cya kaminuza

Abajijwe niba gusubukura amasomo bizatuma adakomeza ubuhanzi no gukora ibitaramo, Mbonyi yagize ati “ Mbere na mbere nakubwira ko nishimiye bikomeye uburyo abantu bakiriye ubutumwa buri kuri ‘Uri number one’, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Imana niyo yampaye iyi mpano kandi niyimeje kuzenguruka isi mvuga ubutumwa bwayo, sinzahagarika ibitaramo mu mpande z’isi nubwo nzaba mfite n’amasomo.”

Yunzemo ati “ Ndacyakomeje urugendo natangiye rwo kuzenguruka isi mvuga ubutumwa ndetse ubu navuga ko aribwo bigiye kuba byiza kurushaho kandi nzakomeza no kuza mu Rwanda iwacu kuvuga ubutumwa igihe cyose mbonye  uburyo bwo kuza.”

Muri 2017 azashyira hanze album ya 2

Israel Mbonyi kandi yakomeje atangariza inyarwanda.com ko ntagihindutse mu mwaka wa 2017 aribwo ateganya gukora album ya 2. Mbonyi yatangarije yavuze  ko azafatanya imirimo y’itunganywa ry’iyi album n’amasomo agiye gutangira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsabimana jean pierre8 years ago
    Mbonyi we indirimbo zawe zihumuriza abababaye Imana izaguhe ijuru



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND