Nyuma yo kugera mu Mujyi wa Nairobi, itsinda rya Beauty for Ashes ryakoze igitaramo cya mbere, kimwe muri bimwe bizabafasha kuzenguruka mu matorero atandukanye yo muri uyu Mujyi.
Kuri uyu wa kane tariki 05 Ugushyingo 2015 nibwo iri tsinda ryakoreye igitaramo cya mbere mu itorero rya ICC Nairobi West. Olivier Kavutse umuyobozi wa Beauty for Ashes yatangarije inyarwanda.com ko bishimiye gufatanya n’Abanyakenya guhimbaza Imana mu ndirimbo zabo harimo na ‘Superstar’ bahinduye mu rurimi rw’Igiswahiri . Ati “ Twishimiye uburyo igitaramo cya mbere cyagenze. Twfatanyije n’Abakristo ba hano guhimbaza Imana, byari byiza cyane. Twasanze imwe mu ndirimbo zacu yitwa ‘Ushyizwe hejuru’abantu ba hano i Nairobi barayisubiyemo, nabyo byadushimishije.”
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO'SUPER STAR YA BEAUTY FOR ASHES
Beauty for Ashes yafatanyije n'abakristo ba ICC guhimbaza Imana
Umuhanzi Kidumu umwe mubakomeye muri aka Karere ni umwe mu bafana bashya b'indirimbo zihimbaza Imana za Beauty for Ashes
Olivier Kavutse ,umuyobozi wa Beauty for Ashes asanga hari byinshi bazungukira muri 'Nairobi tour'
Olivier Kavutse yakomeje avuga ko ibitaramo byabo babikomeje harimo n’ikindi bari bukorere na none mu itorero rya ICC kuri uyu wa gatanu tariki 06 Ugushyingo. Mu bindi byabashimishije ni uko bungutse undi mufana mushya akaba n’umuhanzi, Kidumu. Olivier Kavutse yavuze ko yishimiye ko yabemereye kuzajya yumva ibihangano byabo mu buryo bwa ‘Online ndetse abemerera ko ari umwe mu baza kwitabira igitaramo cy’uyu munsi. Kavutse ati “ Kidumu twahuriye i Nairobi, turaganira ndetse ni umwe mubo twungutse nk’abazajya bumva ibihangano byacu. Ni byiza cyane kuko umuziki wacu twifuza ko wazajya ufasha abakomeye n’aboroheje bagahimbaza Imana.”
Twabibutsa ko kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ugushyingo aribwo itsinda rya Beauty for Ashes ryahagurutse i Kigali ryerekeje muri Kenya mu cyo bise Nairobi Tour izabafasha kuzenguruka mu matorero atandukanye. Kumenyakanisha muzika yabo , kwiga imikorere y’abahanzi b’Abanyakenya baririmba Gospel ndetse no kuzamura istinda ryabo mu rwego rw’Akarere ni imwe mu nyungu biteze muri uru rugendo ruzamara icyumweru.
Reba hano amashusho ya’Turashima’ ya Beauty for Ashes
TANGA IGITECYEREZO