RFL
Kigali

Umukinnyi wa Filime Yvette n’umuririmbyi Deelex bibarutse imfura yabo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:8/09/2016 14:20
3


Nyuma yigihe kitari gito aba bahanzi bombi babana nk'umugabo n'umugore, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ku isaha ya Saa kumi n'ebyiri n’igice (6h:30) ni bwo Umutoniwase Yvette yibarukiye mu bitaro bya CHUK umwana w’umukobwa.



Umutoniwase Yvette ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda wakinnye muri filime zitandukanye nka Filime Igikomere n’izindi. Uretse kandi kuba yarakinnye muri filime ni na we mukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Ndagukunda  y'umuhanzi King James.

Umwana w'umukobwa wa Yvette na Deelex

Kuri ubu uyu mukinnyi akaba yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa amubyaranye n’umugabo we Deelex, na we uzwi muri muzika nyarwanda. Deelex benshi bagiye bamumenya ku mazina atandukanye nka Dj Alexis, Kadunde Star cyangwa Deelex  akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka Gotomera, Hangover n'indi yitwa  Will You ashobora no kuba yarahimbiye uyu mugore we Yvette nkuko byagiye bigaragara. Kuri ubu uyu muryango ukaba uri mu byishimo batewe no kwakira umwana wabo wa mbere w’umukobwa wavutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ubusambanyi
  • 7 years ago
    byiza cyane basubireyo
  • Nta7 years ago
    Uwo mukobwa ndakeka agize babiri yewe nuwagatatu nuwakane nuwijana subirayo nyiramukobwa gusa urirata





Inyarwanda BACKGROUND